Kigali

Inama za Oswakim ku bakoresha imbuga nkoranyambaga n’abifata amashusho y’urukozasoni

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:14/09/2024 12:40
0


Uko igihugu cy'u Rwanda gitera imbere mu buryo bw’ikoranabuhanga ni ko n’ibyaha n’ibikorwa nyandagazi bikomeza kwiyongera bitewe ahanini n'ubumenyi bucye bamwe bafite mu kurikoresha, ariko hakaba hari n'abandi usanga babikoreshwa no kuba ari ba mbarubukeye no kwikunda.



Ibikorwa byifashisha ikoranabuhanga mu Rwanda bikomoje kwiyongera umunsi ku wundi ariko byagera ku rishingiye kuri murandasi bikarusho gutumbagira.

Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda, Oswald Mutuyeyezu [Oswald Oswakim] umunyamakuru akaba n'umusesenguzi yaba muri politike n’ibindi, yagarutse ku mikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga.

Uyu mugabo yagaragaje ko amahirwe igihugu cy'u Rwanda cyatanze bamwe bari kuyaterera inyoni, abandi bakaba batitaye ku byo basangiza bagenzi babo yaba ibyiza cyangwa ibibi.

Ati: ”Benshi barimo kuzipfusha ubusa, bari kuzikoreraho ibintu mu by’ukuri bigamije inyungu zabo ku giti cyabo aho kugira ngo bibe iby’inyungu z’ababakurikira cyangwa se iby’inyungu rusange.”

Yavuze ko abanyarwanda ”bagize umugisha igihugu cyabo kibazanira murandasi (internet) yihuta telefone zirakwira hirya no hino mu gihugu abantu bafite amikoro yo kugura telefone.”

Yumvikanisha ko bibabaje kuba hari abari gukoresha nabi amahiwe bahawe n'Igihugu. Ati: ”Imbuga nkoranyambaga bari kuzikoresha nabi, ubutumwa batanga ntabwo ari bose ariko urabona ko ari ubutumwa butesha agaciro ibyo byiza bitesha agaciro ibyo bikorwa remezo.”

Yagiriye inama abifata n’abafata amashusho y’urukozasoni bakayasakaza ku mbuga nkoranyambaga, abibutsa ko icyageze kuri murandasi bigoye kuba cyaburirwa irengero.

Ibi yabihereye ku mashusho arimo n’ayabafite amazina azwi akomeje gukwirakwira hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga. Ati: ”Ntabwo ntekereza ko abo tubona amashusho yabo y’ubwambure baba babikoze nkana, simbihamya, ahubwo baba batengushywe n'abo bayahaye.”

Yatanze urugero rw’umwe mu bavugabutumwa ati: ”Hari nk’umupasiteri umwe wo mu itorero Inkuru Nziza wariyoboraga yari afite uko arimo kwigenza n’umuntu hanze niba ari Canada uwo muntu rero arabifata arabikwiza.”

Uyu munyamakuru yatanze inama ku bakoresha imbuga nkoranyambaga. Ati: ”Inama natanga aka kanya, ni uko abantu bareka kugira umuntu n'umwe bizera ngo bahe amashusho y’ubwambure bwabo.”

Arakomeza ati: ”Ikosa rinini rya mbere ni iry'uwabifashe cyangwa uwemeye ko babimufata. Iyi si turiho abantu bayikinaho, Isi yabaye umudugudu". Avuga ko ikintu kigiye kuri murandasi kiba cyageze ku Isi hose.

Avuga kandi ko ikintu cyageze mu muyaga bigoye kuba umuntu yakigarura. Ati: ”Na none hari n’uburyo bwo kuba wakigarura cyari cyasibamye, ikintu cyose wohereje mu kirere mbyita mu kirere babyita kuri murandasi, ubwo kiba cyagiye.”

Oswakim avuga ko abantu bakwiye kubyaza umusaruro igikorwaremezo cya murandasi bahawe n'igihugu 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND