RFL
Kigali

Basketball: Umunyarwanda yakoze amateka yo gusifura umukino wa nyuma mu gikombe cya Africa U18

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:20/09/2024 13:09
0


Nshuti Shema Didier ni umusifuzi mpuzamahanga w'Umunyarwanda, wo ku rwego rwa FIBA, yakoze amateka yo gusifura umukino wa nyuma w'igikombe cya Afurika mu batarengeje imyaka 18, FIBA U-18 Women's AfroBasket 2024.



Iyi Afrobask ni igikombe cya Afurika  cyaberaga  muri Afurika y'Epfo. 

 Nshuti Shema Didier wabaye umusifuzi ku rwego rwa FIBA kuva mu 2021, muri iki gikombe cy’Afurika, yasifuye imikino 8 mu bahungu n'abakobwa. 

Imikino yasifuwe na Nshuti Shema Didier

- Angola na Mali mu bagore 

- Misiri na Angola mu bagabo 

-  Mali  na Senegal mu bagabo 

- Senegal na Côte d’Ivoire mu bagabo 

- Zambia na South Africa mu bagabo 

- ⁠Nigeria na Misiri mu bagabo 

- Mali na Nigeria mu bagabo 

- Mali na Nigeria mu bagore 

Nshuti Shema Didier nyuma yo gusifura iyi mikino, yatangaje ko ari intambwe ikomeye. 

Nshuti Shema Didier yagize ati "Gusifura umukino wa nyuma w'igikombe cy'Afurika (AfroBasket U-18), ni iby'agaciro kuri njye, ni ishema ku gihugu cyanjye ndetse na Federasiyo [FERWABA] muri rusange . Nabyakiriye neza kuko hari ubushobozi FIBA yambonyemo.

Ni ku nshiro ya Kabiri Nshuti asifuye umukino wa nyuma w'igikombe cy'a Afurika mu bakiri bato, kuko yagaragaye mu basifuzi bayoboye umukino wa nyuma mu bakobwa batarengeje imyaka 16 "FIBA U-16 Women's AfroBasket 2023, wahuje Mali na Misiri, cyabereye muri Tunisia , mu 2023. 

Nshuti Shema Didier, yatangiye gusifura amarushanwa y'imbere mu gihugu mu mwaka w'imikino wa 2014-2015, akaba asanzwe yifashishwa mu gusifura imikino ikomeye imbere mu gihugu.

Mu 2022, yasifuye imikino ya nyuma muri Playoffs mu bagabo n'abagore. Yongeye gusifura imikino nk'iyo mu bagabo mu mwaka wa kurikiyeho mu 2023.

Kuri ubu, Nshuti, yari mu basifuye umukino wa BetPawa Playoffs-Game 4, hagati ya Patriots BBC vs APR BBC, wabaye ku wa Gatatu, tariki 17 Nzeri 2024. 


Umunyarwanda Nshuti Shema Didier yakoze amateka yo gusifura umukino wa nyuma mu gikombe cya Africa U18







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND