Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva yatangaje ko muri iyi manda y'imyaka itanu iri imbere hagiye gukorwa ibishoboka byose hubakwe ibikorwaremezo bifasha abahanzi, kandi hazanashyirwamo inyoroshyo mu bijyanye n'ibisabwa kugirango umuhanzi abashe kubikoresha.
Yabitangaje mu ijoro ryo
kuri uyu wa Kane tariki 19 Nzeri 2024, ubwo yari mu gace kazwi nka "Meet
Me Tonight" gafatiye ku gitaramo cy'urwenya kizwi nka Gen-Z Comedy
cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Ni ubwa mbere uyu
muyobozi yari atanze ikiganiro muri ibi bitaramo biba kabiri mu kwezi. Ikiganiro
cye kibanze ku kugaragaza ibyo Umujyi wa Kigali uteganyiriza abawutuye, ariko
kandi anitsa ku ruhare rw'ubuhanzi mu gutumwa umujyi wa Kigali umenyekana
ku ruhando mpuzamahanga.
Uretse Fally Merci ubaza
ibibazo umutumirwa, na buri wese ukurikiranye iki gitaramo aba afite
uburenganzira bwo kubaza ikibazo ashaka bigendanye n'umurongo w'umutumirwa.
Ubwo yari ahawe ijambo, umunyamakuru akaba n'umuhanzi Luwano Tosh wamenye nka Uncle Austin, yabwiye Meya Samuel Dusengiyumva ko ashingiye ku byo abona, haracyakenewe inzu zagenewe ubuhanzi gusa.
Yatanze urugero avuga ko kuba igitaramo nk'iki kibera muri Camp
Kigali, atari ho cyakabereye, kuko usanga n'amajwi asohoka nabi, ndetse rimwe
na rimwe bigatuma abantu batabona ibyo baba bishyuriye neza.
Yanagaragaje ko inzu
nyinshi abahanzi bakoreramo, usanga bafite amasaha batagomba kurenza ahanini
bitewe n'uko inzego zivuga ko hari amasaha batagomba kurenza mu rwego rwo
kwirinda urusaku rwa nijoro.
Mu gusubiza, Meya Samuel
yavuze ko ashingiye ku makuru afite ndetse n'ibyo nawe yibonera ubuhanzi
bwateye imbere kuko bitandukanye n'uko byari bimeze mu myaka itambutse.
Ati "Ubona umuziki mu Rwanda yaba urwenya n'ibindi bikorwa by'ubuhanzi biri kugenda bitera imbere, twababwira y'uko rero dufite gahunda y'uko muri iyi myaka itanu hari icyo tuzakora kugira ngo tubone ibikorwaremezo bifasha abahanzi."
Yavuze ko uretse kubaka
ibi bikorwaremezo, hazanashyirwaho uburyo bworohereza abahanzi kugira ngo
babashe kubikoresha, kuko hari ibihari byubatswe ariko usanga abahanzi batisangamo,
ahanini bitewe n'uko bihenze.
Arakomeza ati "Kandi
bigurika. Kuko hari ibihari ariko mugaragaza ko bihenze cyane kubigeraho,
turabizi, tujya tubiganiraho, ariko icyo turashaka kugikuraho."
Uyu muyobozi w'Umujyi wa
Kigali, yavuze ko n'ubwo bimeze gutya ariko hari ibikorwa byamaze kubakwa
harimo nka Imbuga City Walk, Canal Olympia ku i Rebero n'ahandi.
Ati "Mu gihe dushaka
ahandi, wa mugani nk'uko wabivugaga hafunze, hashobora kugabanya urusaku, ariko
aho ngaho mwahakoresha, ariko nagusezeranya ko muri iyi myaka itanu hari icyo tuzabikoraho,
kandi uzakibona."
Muyoboke Alex wabaye
umujyanama w'abahanzi bakomeye mu Rwanda, yashimye cyane Meya Samuel
Dusengiyumva ku bwo gushyigikira abahanzi, kandi yagiye abigaragaza mu bihe
bitandukanye.
Yavuze ko yemeranya
n'ibyavuzwe na Uncle Austin, kuko abahanzi bamaze igihe kinini basabwa
kubakirwa inyubako n'ibindi bikorwaremezo bigenewe ubuhanzi gusa.
Muyoboke Alex washinze
Decent Entertainment, yavuze ko ababarizwa muri Siporo bubakiwe Sitade Amahoro,
bubakirwa BK Arena 'badutiza batugaraguza agati'.
Arakomeza ati "Nk'abahanzi
dukeneye ahantu twajya dukorera ibitaramo, ndetse n'abahanzi bagakora ibitaramo
cyane, kuko ntibagira aho bakorera ni nayo mpamvu ibitaramo biba ari bicyeya,
kuko bitegurwa n'abategura ibitaramo cyangwa n'abandi babahaye amafaranga
macye"
Yagaragaje ko n'ahitwa ko ari ho abahanzi bakorera ibitaramo hahenze cyane ku buryo ihema rimwe Fally Merci akoreramo igitaramo cya Gen-Z Comedy yishyura Miliyoni 3 Frw. Ati "Simpamya ko ayo mafaranga ayakuramo. Mudutabare."
Meya Dusengiyumva Samuel yabwiye abahanzi ko muri manda y’imyaka itanu hazubakwa
inyubako zijyanye n’igihe kandi zifasha abahanzi gukora ibikorwa byabo
bisanzuye
Dusengiyumva yavuze ko mu gihe hakiri gutegurwa uko hashyirwaho ibindi bikorwaremezo by’ubuhanzi, abahanzi bakwiye kwifashisha ahandi harimo na Canal Olympia
Dusengiyumva yavuze ko
ubuhanzi bwateye imbere bityo bakwiye gushyigikirwa mu nguni zose
Fally Merci [Uri ibumoso] waganiriye na
Meya Samuel Dusengiyumva mu gitaramo Gen-Z Comedy
Ahmed wamamaye nka Papa
Buryohe TV yitabiriye iki gitaramo cya Gen-z Comedy
Umukinnyi wa filime wamenyekanye nka ‘Madederi’ muri filime ‘Papa Sava’ yitabiriye iki gitaramo
Umunyarwenya Rusine
Patrick n’umugore we Iryn bari muri iki gitaramo gihuza umubare w’umuntu w’urubyiruko
TANGA IGITECYEREZO