RFL
Kigali

Higanjemo iz'amatushi! Menya Telefone 10 zihenze cyane ku Isi zirangajwe imbere n'igura Miliyari 64 Frw

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:17/09/2024 12:47
0


Nubwo abantu benshi bashamadukira telephone nshya ziri gushyirwa ku isoko bakumva ibiciro byazo biri hejuru bakibwira ko arizo zihenze ku Isi, hari telefone 10 zihenze cyane abantu batazi kuko uyitunga biragoye ko hari aho wapfa kumubona agendagenda mu nzira ku buryo wabona iyo telefone.



Raporo ya Netizens igaragaza ko ku rutonde rwa telefone 10 zihenze mu 2024, higanjemo telefone z'amatushi, telefone za iPhone ariko za cyera kuko nta iPhone byibuza 7 irimo kuzamura.

Umwihariko w’izi telefone nyinshi ni uko zikozwe mu mabuye y’agaciro nka Zahabu, Diyama ndetse n’andi atandukanye afite agaciro gahambaye muri iki gihe.

Dore telefone 10 zihenze cyane ku Isi

1.    Falcon Supernova iPhone 6 Pink Diamond


Ku 48,500,000$ [64,790,422,500 Frw] ni yo usabwa gutanga kugira ngo wibikeho iyi telefone  yakozwe n’ikigo cya Falcon giherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nubwo nta bindi bintu bidasanzwe bigize iyi telefone, umwihariko wayo ni Diyama na Zahabu ziyiriho.

Ubusanzwe, iyi telefone ni iya iPhone 6 ariko umwihariko wayo ni Diyama isa nka Pink ikikijwe na Zahabu ishashagirana.

2.    iPhone 4s Elite Gold


Iyi ni telefone igura agera kuri 9,400,000$ ikaba ikorwa n’uruganda rwa Stuart Hughes, ikaba ari iPhone 4s ariko umwihariko wayo ukaba ari uko ikozwe muri Diyama na Zahabu, biyihesha agaciro k’umurengera ariko na none imikorere yayo ikaba iri hejuru ugereranyije na iPhone 4s isanzwe.

3.    iPhone 4 Diamond Rose Edition


Kugeza ubu iPhone 4 ikomeje guca agahigo ko guhindurwa cyane kandi agaciro kayo kagakomeza kuzamuka ku rwego ruri hejuru. Iyi telefone ikorwa na Stuart Hughes, igura 5,000,000$ kubera umwihariko wa Diyama na Zahabu bayiseguye mu ikorwa ryayo.

4.    iPhone 3G Kings button


Ni telefone yahanzwe n’Umunya-Austrie witwa Peter Alisson ayishyiramo Zahabu, ikaba igura 2,500,000$.

5.    Gold striker iPhone 3GS supreme rose


Iyi niyo telefone ya Gatanu ihenze ku Isi, ikaba n’iya Gatanu ya iPhone ihenze ku Isi aho igura 1,930,000$ ikaba yarakozwe n’umwongereza Stuart Hughes.  Yakozwe n’iyi nzobere mu gukora telefone, yayishyizeho umwihariko wa Zahabu.

6.    Diamond crypto smartphone


Iyi niyo telefone ya mbere y'amatushi ihenze, ikaba ifite umwihariko wo kugira ibanga cyane ku buryo nta muntu wapfa kumenya amakuru ayirimo. Utunze agatubutse wifuza gutunga iyi telefone yikokora asaga 1,300,000$.

7.    Goldvish Le million


Ntihambaye mu gufotora, ntifite ububiko bw’igitangaza ahubwo Diyama iyikoze iyigira igitangaza, ikaba ariyo telefone ya mbere yakorewe mu Busuwisi ihenze aho ku isoko igura 1,000,000$.

8.    Gresso Luxor Las Vegas jackpot


Uyibonye wagira ngo ni gatushi imwe buri muturage afite kandi imikorere yayo nta kidasanzwe kirimo ariko bimwe mu mwihariko wayo harimo garama 128 za Zahabu na garama 9,1 za Diyama bituma igiciro cyayo kigera kuri 1,000,000$.

Iyi telefone ikorwa n’Ikigo Gresso gifite icyicaro gikuru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko ibirango byacyo bikaba byanditswe mu Busuwisi.

9.    Goldvish revolution


Iyo nta Diyama cyangwa Zahabu iri kuri iyi telefone, agaciro kayo ni $100 ariko iyo yashyizweho Diyama na Zahabu igurwa 490,000$.

Iyi telefone ikorwa n’ikigo Goldvish cyo mu Busuwisi, kiyiha umwihariko wo kuba mu biyigize harimo garama 5,8 za Diyama na zahabu igera kuri garama 3,6.

10.                       Virtue signature cobra


Ni telefone ikikijwe n’ikirango cy’inzoka y'incira (Cobra) ikaba ifite ubushobozi buhambaye mu kwerekana amashusho aremereye kandi akagaragara neza ndetse Zahabu na Diyama ni bimwe mu biyigize, ikaba yihagazeho cyane.

Ku mafaranga 310,000$, nibwo washobora kwibikaho iyi telefone ikorwa na Vertu, ikigo giherereye mu Bwongereza kizwiho gukora no gucuruza telefone zihenze. Cyatangijwe na Nokia ifite inkomoko muri Finlande, ahagana mu 1998.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND