RFL
Kigali

VIDEO: Umuhanzi waretse guca incuro! Yageze i Kigali afite imyaka 39, yabenzwe n’‘igisupusupu’: Ikiganiro na Nsengiyumva François

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/05/2019 10:40
1


Nsengiyumva François ni umuhanzi wahiriwe n’umuziki ku myaka 40! Agezweho muri iki gihe. Umuduri wamuvanye i Gatsibo umugeza i Kigali ku myaka 39 y’amavuko. Avuga ko kuva yahura na Alain Mukuralinda wiyemeje kumufasha kugaragaza impano ye benshi basigaye bamubwira ko yabaye inzobe.



Nsengiyumva Francois yize amashuri atandatu abanza. Mu maso aracyeye. Aracyafite ingufu zo guhanga n’ibindi bihangano. Ushobora gukeka ko akuze bitewe n’uburyo agaragara ariko ni igikwerere dore ko yibitseho imyaka 40 y'ubukure. Atuye mu karere ka Gatsibo mu Ntara y’Uburasirazuba mu Murenge wa Kiramuruzi mu Mudugudu wa Nyakagarama.

Ababyeyi be bitabye Imana mu 1994 afite imyaka 15 y’amavuko. Yabuze bamwe mu bavandimwe be muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Yashakanye na Musabyimana Ariette bafitanye abana babiri, umukuru afite umwaka n’amezi arindwi.

Yabaye kimenyabose. Amaze igihe kitari kinini agaragaye mu maso ya benshi nk’umuhanzi ukebanura umuduri bikanogera amatwi ya benshi. Gucuranga umuduri yabikunze cyera akiri umwana ndetse yamaze igihe kinini akurikira abakuze bacurangaga umuduri mu cyaro cy’iwabo.

Indirimbo ye yise ‘Mariya Jeanne’ yaririmbyemo ngo umukobwa ni ‘igisupusupu’, ni ‘igisukari’ yamukururiye igikundiro icurangwa kuri Radio, Televiziyo, mu tubari n’ahandi bahozaho ugutwi bumva amagambo atangaje agize iyi ndirimbo imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni ku rubuga rwa Youtube.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na INYARWANDA, Nsengiyumva yagarutse ku buzima bushaririye yabayemo bwo guca incuro we n’umugore we bamazemo igihe kitari gito. Yavuze ko n’umugore we babaye mu buzima butoroshye ari nayo mpamvu akomeye ku isezerano ryo kubana nawe akaramata mu bibi no mu byiza.

Yanze agasuzuguro k’abo yahingiraga ayoboka inzira yo gucuranga umuduri mu isoko no mu tubari. Yamenye gucuranga umuduri akiri muto yiyemeza kugumana ubumenyi muri we kugeza ubwo abwiye umugore we ko agiye gushaka ubuzima binyuze mu iyindi nzira.

Nsengiyumva yahamije ko yageze i Kigali mu 2018 afite imyaka 39 ahura na Alain Mukuralinda wabengutse impano ye. Ngo indi nshuro yahageze ni mu 2017 kandi nabwo yaje mu mudoka ahita asubirayo. Iyo nshuro ntayibara kuko atashyikije ibirenge bye hasi ngo yumve ko koko ari i Kigali.

Yahishuye ko ‘Mariya Jeanne’ yaririmbye ari inkuru mpamo y’urukundo rw’iminsi itanu yagiranye n’umukobwa w’umunya-Kigali bahuriye i Gatsibo yagiye gusura Nyirakuru. Avuga ko yakoze ibishoboka byose agatera imitoma uyu mukobwa ariko undi akamubwira ko gucuranga umudiri bitatuma amwemera kandi ko bitatunga urugo.

Nsengiyumva umuduri wamuvanye i Gatsibo umugeza i Kigali

Inyarwanda: Nsengiyumva ni muntu iki?

Nsengiyumva: Ndi umuhanzi ariko ukizamuka. Ndubatse mfite abana babiri n’umugore. Abana ntabwo barageza igihe cyo kwiga ariko baziga. Madamu ni umuhinzi.

Inyarwanda: Ubuzima bwawe ubugabanyamo ibice bingahe ?

Nsengiyumva : Ubuzima bwanjye mbugabanyamo ibice bitatu. Ndahinga kandi nkaba n’umuhanzi. Icya Gatatu nubaha umugore wanjye nk’uko nanjye niyubaha. Ndumva nta n’ikindi cyaba kiri inyuma.

Inyarwanda: Mu mabyiruka yawe wumvaga ushaka gukora iki ?

Nsengiyumva: Mu mabyiruka yanjye nifuje gukora aka kantu (yerekana umuduri). Aka kantu nabonaga abasaza bagafite nkavuga nti kariya kantu (yifata mu gahanga) nkagatega amatwi nkumva kararyoshye (abisubiramo). Ndavuga nti sha nanjye aka kantu byanga bikunda nzakiga pe, biba ngombwa ndakiga ndakamenya.

Inyarwanda: Gucuranga umuduri wumvaga ari ibintu ufitiye inyota ?

Nsengiyumva: Muri 2008 ni bwo natangiye gucuranga mu isoko…Ariko ubwo ng’ubwo nacurangaga mu isoko ncurangira amafaranga 100 indirimbo imwe. Uzi ko hari abavuga ngo wowe ugiye kuba sagihobe. Nti oya ! Njyewe mfite intumbero. Ariko wa wundi ufite tachi (smartphone) we yampaga magana atatu kugira ngo amfate utuvidewo (video). Yabona uburyo meze yabona ntambaye nabi akavuga ati ngwino nyaguhe.

Kandi njye nacurangaga wabanje kuyampa. Ntabwo nacurangaga ngo nindangiza uyampe (...) Ubwo rero nabona ushidikanyije nkakubwira uti ‘wowe ifatire amafaranga yawe wigendere nanjye nikomereze akazi kanjye.’

Inyarwanda: Ni inde wakwigishije gucuranga umuduri? Waramushimiye.

Nsengiyumva: Nawigishijwe n’umusaza aracyariho aba mu karere ka Ngomba epfo (akoresha akaboko yerekana amerekezo) ahareba mu Gisaka. Ariko ejo bundi nagiye kumushimira cyane biteye ubwoba.

Namuhaye ibihumbi 10 Frw. Ndamubwira nti muzehe ntabwo ari igihembo ni ukugushimira ko wigishije umunyeshuri muzima ufata. Kandi mu byo wanyigishije byose (abisubiramo) ndumva birimo kugenda bingirira akamaro…

Arambwira ati uri umunyeshuri mwiza. Arambwira ati ese wubaha umugore ndamubwira nti ndamwubaha, abana sawa ati sawa. Nawe ubwawe urabona ibintu ari bizima nti rwose nta kibazo ibintu ni bizima. Ubwo n’uko aramperekeza antegera imodoka ndataha.

Inyarwanda: Igihe yakwigishaga gucuranga umuduri uribuka amafaranga wamwishyuye?

Nsengiyumva: Namuhaye ibihumbi bitanu. Kuko naragendaga nkamuha rasiyo (ibiryo). Ni ukuvuga ngo njye nakatagamo gutya ntitaye kuvuga ngo wenda ngo ndi burye ngo mpage, oya! Kuko ushaka inka aryama nkayo. Icyo gihe nari mfite inyota yo kugira ngo menye aka (umuduri), biba ngombwa. Ariko naratotaye (total) nanjye nsanga na bitanu ararenga, kuko numvaga mbishatse kujya kuyiga nkahita mfata irasiyo cyangwa amafaranga, nkamushyira nkacuranga.

Biza kugera aho mubwira nti muzehe njyewe kubicuranga narabimenye ariko ndashaka uburyo unyereka ushobora kuba udahari nkakiga nanjye nkakamenya uko gacitse nakabanga nanjye nkagakora.

Umusaza ampa igiti ndakibaza kugira ngo amenye ko uri umuhanga ufata ati ndashaka ko umbariza aka gati kamere nk’iyi ncuranga (iyo yakoreshaga). Nakagiyeho umunsi wose. Hari ako narumaga nkashiduka kagiye kuba gato kandi akambwira ati ‘ukabaze ku buryo uri buze ku gafata ukumva ko ugafashe’.

Ndabyiga nshyiraho urutsinga mbanza kurushyiraho nabi ati oya ntabwo ari uko barushyiraho anyereka uburyo agatsinga nkashyiraho anyereka uburyo agacuma nkashyiraho utu ninjye watwivumburiye ni ibanga ryanjye ( ni isheni y’ifunguzo yongeraho mbere y’uko acuranga).

Inyarwanda: Umuduri wawize igihe kingana iki?

Nsengiyumva: Ni amezi atanu. Naragendaga hari ubwo nacurangaga nkumva ntibiryoshye nkacuranga nkumva birabishye nakubita hano hepfo (araherekana) nkumva ntabwo turi kujyana ariko ndavuga nti icyo ntumbereye ni kimwe ndashaka kuwiga nkawumenya kandi nkanjya nawikorera.

Inyarwanda: Ucurangira mu isoko amafaranga wakuragamo yashoboraga gutunga umuryango ?

Nsengiyumva :Urakoze cyane! Amafaranga nabashaga gukorera, umugore wanjye ntiyaburaraga mituweli (mituelle de santé)…Ni njye watangaga mituweli nari ikitegererezo hari n'aho twageze ku Mudugudu bati iyo mubona uyu mugabo ari we ntangarugero mu gutanga mituweli mwe ntabwo mwinegura.

Bati ese uwo ng’uwo ko agendana umudiri twebwe tukajya guca incuro gutya na gutya bati we se si uko. Reba urugendo aba yagenze atateze n’imodoka….Nkajya mvuga nti Mana ubu nanjye nzicara kuri Radio rwose njye numva, hari akaririmbo kankumbuje uwacuranze ‘Nyiramaritete’.

Inyarwanda : Ucuranga umuduri mu tubari no mu isoko ntiwigeze ugongana n’inzego z’umutekano ?

Nsengiyumva: Oya ! Rwose inzego z’umutekano njyewe zaranankundaga zikavuga ziti ‘uyu muntu arimo arishakira imibereho. Rwose nta n’ikibazo inzego z’umutekano twigize tugirana baranankundaga cyane cyane cyane pe kuko njye ntabwo nifataga nka mayibobo njyewe nifataga nk’umuntu w’umugabo w’umupapa uvuga uti n’ubundi iyo wambaye neza ugaragara neza. Ariko iyo wambaye nabi n’ubundi ugaragara nabi.

Inyarwanda: Twavuga ko watangiye kwiga umudiri ryari ?

Nsengiyumva: Mu 2008. Mfite imyaka 20, Oya ! Reka numve natangiye kuwiga mfite imyaka….ariko narawize n’imbere narawize ndabibika ntihagira numenya ko mbizi, oya ! Aho nari ngiye ku kubeshya ho gacye.

Narabyize maze kubyiga ndagenda ndituriza ndabibika ndituriza ndabika ariko natangiye gucuranga mu 2008 kuko naratekereje ndavuga nti ariko se ubu nzi utuntu mbwira umugore w’iwanjye nti urabizi ntabwo nzongera kujya guhingira abandi ati ese kubera iki ? Mu bisanzwe njye nacaga incuro sana bubyizi ni 700 Frw ubu ni ho bigeze iwacu. Nabaga ndi kumwe n’umugore tugacyura icyane (1400 Frw).

Noneho niba tuvuze tuti njyewe umugabo ndakorera ibishyimbo wowe urebe ariya bari buguhe urebe icyo uyakoresha turi bugerekeho. Mu 2018 ubwo nahise mvuga ngo nti cher wanjye...njyewe guhinda ndumva bincanze….Nti ubu ng’ubu ariko wari uziko nzi ubushakashasti ati ese gute ? Nti njyewe nzi gucuranga ati ese uzi gucuranga gitari nti oya mama nti njye nzi gucurangisha umuduri ati ese ubwo urabizi nti ndabizi tu.

Ubwo ntibyatinze umugore twagiye guca incuro turagenda n’umuntu ashaka kudupfobya (umuturanyi twahingiye). Ibaze kugira ngo uhingire umuntu akubwire ngo genda uze kugaruka kandi noneho wamuhaye amaboko yawe birambabaza mpita ndahira ndamubwira nti ‘mu byo ntize byose’ ngiye kureba ko byantunga ariko sinzongera kuza kuguhingira.

Umugore w’iwanjye arambwira ati ese bite. Ndamubwira nti njyewe ngiye kugura agacuma. Agacuma kantwaye amafaranga magana atanu ntabwo mwinginga anyaka igihumbi nti ‘ese ko ntenda ku kanyweramo inzoga’ hari icyo nkashakira ati ‘nyine urampa ayo ngayo’ nti ‘mfite ayo ngayo nubyumva ubyumve’ ntutabyemera kandi ubyihorere ati ‘mwana wa ngwino nkaguhe utazampora ubusa’ nti ntabwo njya nkubagana ariko.

Ni uburenganzira bwawe kukampa no kutakampa ni uburenganzira bwawe. Agacuma ndagafashe nkashyize mu rugo mpita mbwira umugore wanjye nti ndashaka umuhoro njye epfiriya mu ishyamba njyeze mu ishyamba nshaka agati aka ngaka ndakareba keza ubu hano gafite akabazo (araherekana) ariko ntacyo ntibikabuza kuvuga kubera gusaza.

Ubwo ndaza nkagira neza ndakabaza (kubaza) nshaka urutsinga nshyizeho ndabyihorereye…Kamaze kuma nakubita nkumva ni tayari kumye mu minsi itatu. Nahise mvuga nti cher ngiye guhiga amafaranga byanze bikunda.

Nahise mfata umwanzuro mfata umuziki wanjye ubwo nahereye aho bita ku kishaba (agace) ubwo ngeze aho ngaho mu ikaritsiye bati simbuka bati Nsengiyumva ducurangire nti indirimbo ni 200 bati oya ni igiceri cy’100 nicyo dufite ni ntacyo ni mukimpe ndacuranga icyo gihe utubari nari ndiho nadukuyeho amafaranga 1400 Frw, ku munsi wa mbere.

Ndagenda nicara ahantu. Nanze kwicara ku tubari ndagenda ndavuga nti ariko uzi ko wa mugabo yaduhendaga (uwamuhaga akazi ko guhinga) nti ngiye gufata aka kazi konyine wenda umugore wanjye ajye kubacira incuro ariko njyewe no ! Ndakoze ubwo ndakora ndakora nacurangiye amasoko abiri mba mbonye ibihumbi icumi (10,000 Frw).

Mu bihumbi icumi ndavuga nti rero mugore wanjye dore turi batatu fata ibihumbi icyenda ugende ubitange kuri mituweli gira vuba vuba wenda igihumbi gisaguka ukirye ariko noneho ubanze utange mituweli urabizi ko abagore mukunda kurwaragurika twe nta n'ikibazo (umugabo) gikunze kubaho…

Inyarwanda : Mbere y’uko umenya gucuranga umudiri hari indirimbo wari waranditse ?

Nsengiyumva :Oya ! Iyi n’iyo natangiriyeho kwigiraho iyi ng’iyi (Indirimbo Nyiramaritete arayicuranga) nayumvaga kuri Radio ariko hari n’akandi nakunze kumenya cyane (indirimbo) bita ngo ni ‘Rwagitima’ iyo ni iyanjye cyane.

Ni nayo nacurangaga kenshi mu masoko bati turashaka ‘Rwagitima’ bati turashaka igisupusupu….Njye narababwiraga ngo mujye musaba indirimbo mushaka kuko ndi umuntu wanyu murambona bati cyane ncuranze mu masoko abiri mba muguriye igitenge (umugore) cy’ibihumbi icumi oya cya bitanu ndabyibutse ati yewe mugabo wanjye ibintu nibizima ati fatiraho.

Ubwo ncuranga mu masoko nkajya mbona baje kumataci (smartphone) ariko ahantu ntungukiye hari igihe nacurangiraga nk’umukire akandeba ati uyu musaza nimuzima umuntu utajya ujya mu nzoga nkabona afashe inota ya bitanu arayimpaye ati yijyanire ati no gucuranga wenda ubyihorere nti urakoze Imana iguhe umugisha…

Inyarwanda: Alain Mukuralinda mwahuye gute ?

Nsengiyumva: Nari ngiye ahantu bita ku isoko rya Gisenyi mu ikaritsiye iwacu iyo barampiga ye ! Alain Muku yashyizeho umuntu unshaka kuko urabona wa wundi ufata tachi (smartphone) akapositinga gutya akohereza undi akakoherereza undi sinzi uburyo nawe kamugezeho…

Hari umugore bamwita Anna ni n’umuntu mwiza cyane reba kugira ngo anyitangire ave Rwagitima iwabo fayinanse (Finance) aje kunshaka (Kiramuruzi) ati hari umuntu ugushaka. Icyo gihe ariko nari mfite n’abafana benshi. Ubwo ng’ubwo nari maze gukorera ibihumbi bingahe ra bitatu kandi narabaraga ngasanga ni saa yine n’igice (z‘amanywa). Nkavuga nti uyu munsi ndabona amafaranga menshi cyane uko biri bugende n’uko ngiye kumva numva arambwiye ati ndatekereza nti oya ntaho njya…..

Natekereza nkavuga nti ese mu Mudugudu hari icyaha nakoze, oya ariko! Nkumva mu mutima nta cyaha kiri kuncira urubanza ati umva wikwibuza aya mahirwe aya niyo ya mbere na nyuma ndavuga nti sha wenda hajemo umugati ubwo n’ubundi….Ubwo ariko abaturage bakajya bamubwira bati ubundi umuntu wacu uramujyana he ? Waretse akaducurangira ati oya hari umushaka wagombwa.

Ubwo mbandagiye twuriye moto n'i Kiramuruzi nkiva kuri moto ati enda nguhe uwo muvugana ugushaka. Turavugana numva ati nitwa Alain Muku. Ni nabwo bwa mbere nari mfashe kuri tachi pe sinkubeshya.

Arambwira ati ndagushaka (Alain Muku). Yarambwiye ati ibintu ni bibiri ari gucurangira aho mu isoko ari no kuza nkagukura mu isoko ikiruta ikindi ni ikihe ? Ndavuga nti ngize Imana nabona unkura aha ngaha kuko nanjye amaguru yari agiye kuzahahira.

Ndamubwira nti ariko rero mfite akabazo nshimye ko umbwira nze kuza i Kigali none se ubu ninza i Kigali umugore w’iwanjye ararya iki ? Ati icyo n’icyo kibazo ufite cyonyine mbona anyoherereje ibihumbi icumi (10,000 Frw) nti eeeh ibihumbi 10 Frw noneha aka kanya. Mbwira umugore w’iwanjye ubwo nahise nzamuka vizavi bwakeye narambiwe kugira ngo njye kumubona. Ubwo nabwiye umugore nti wamenye ko ngiye kujya i Kigali ati none bagushimuta.

Ubu aho duhagaze aha mfite imyaka 40. Bwari bwo bwa mbere ngeze i Kigali eeeeh oya ariko hari umugabo uriya ukorera Radio 10 w’umunyamakuru Yohani Umubatazi ni we waje mu ikaritsiye iwacu ku isoko arambwira ati ubu ngubu rwose ijana tugiye kurigukuraho nkagira ngo wenda arantera inkunga ariko ntacyo nawe ni we watumye menyekana ahaniniri.

Kugira ngo nkandagire gutya yari inshuro ya mbere ubundi naraje mpita nsubirayo….Arambwira ati; nshinzwe kugutera inkunga ukava muri biriya kuko umuziki w’abanyarwanda ni mwiza kandi numvise uzi kuwucuranga…Arambwira ati ndashaka ku kuzamura ukamenyekana nk’abandi nti ‘rwose murakoze!

Ubwo turamenyana dutangira uko ng’uko….Aho mpagaze ubu Alain Muku ni umuntu w’umugabo. Icya mbere ubuzima bwanjye bwinshi ni we ubufite. Umwana wanjye nta kibazo yagira kucyerekeye mituweli umwana wanjye nta kibazo afite kucyerekeye ubuzima busanzwe nanjye ubwanjye. Nanjye urandeba uko maze gutya.

Inyarwanda: Mariya Jeanne waririmbye ni inkuru mpamo ?

Nsengiyumva: Ni inkuru cyane Mariya Jeanne !...Njyewe naravuze nti reka nihangire akaririmbo sinavuga ngo wenda gutya, oya….Mbega indirimbo impamvu nayikomeje abanyarwanda aho nari ndi iyo mu masoko narayicurangaga. Araseka….Ni ukuvuga ngo Mariya Jeanne (areba ku ruhande, asobekeranya ibirenge) nta kuntu nabona nagutekerereza….Tukiba mu cyaro twari tumeranye neza…Undi aba iwacu iyo, yaranyanze wo mu Kinimba cya Rubona.’

Inyarwanda: Mariya Jeanne ni umukowa koko mwakundanye ?

Nsengiyumva: Yego ! Noneho ndavuga ati nk’umuhanzi n’ubundi reka nze nanjye mpange ako karirimbo n’ubundi kakomeze. Oya n’ink’iminsi nk’itanu cyangwa itandatu (iminsi bakundanye). Ibyo ntabwo nabifatiraho ishingiro mvuge ngo turakundanye gutya kuko yarankatiye (yaranyanze).

Inyarwanda: Yakwanze bitewe ni iki ?

Nsengiyumva: Yarabanje arambwira ati ubuse koko gucuranga aka kantu kadutunga ? Nti nyamara burya kadutunga nti reba uko nsa nawe urebe urumva nti nta n’ikibazo wagira….Mariya Jeanne ni uw’i Kigali uretse ko yari yaje gusura aho ngaho kwa Nyirakuru hirya iyo iwacu. Niho twahuriye ndamubenguka aravuga ngo wowe uri umusaza ibintu nk’ibyo nanjye ndavuga nti nk’umuntu n’ubundi nanjye ndavuga nti reka nze mutake tu mwereke ko yari mwiza ariko yampemukiye nyuma.

Inyarwanda: Mariya Jeanne agarutse i Kigali amaze ku kwanga ubuzima yabayemo warabumenye ?

Nsengiyumva: Ntabwo wabonye ko hose yagiye agakandira i Nyamirambo bikamucanga yagaruka hariya Biryogo bikamwangira buriya nawe yatekereje ati iyo nigumanira n’uriya mugabo ubu mba ndyoshye, yes !

Inyarwanda: Iriya ndirimbo ikimara gusohoka yaraguhamagaye ?

Nsengiyumva: Oya ! Ntabwo yari yampamagara na rimwe.

Inyarwanda: Amagambo igisupusupu, igisukari wari usanzwe uyakoresha ?

Nsengiyumva: Yego ! Nari nsanzwe nyakoresha.

Inyarwanda: Yadusobanurire.

Nsengiyumva: Urabona inyama uzi ko aba ari isosi iryoshye, ni igisupusu aba ari isupu nyine kandi isupu iva mu runyanya no mu nyama ibintu byose ni ikirungo. Noneho naravuze nti reka ndeke kumwita igisupusupu gusa mfate n’isukari burya nayo iraryoha, amajyani n’icyayi cy’u Rwanda kandi kirakundwa murabizi n’abanyamahanga basigaye bakemera eeeh...

Inyarwanda: Byavuzwe ko wakoresheje amagambo y’urukozasoni, niko ubibona ?

Nsengiyumva: Oya mama ! Ahaaa….njyewe urabona uriya musheri wanjye no kuri ka videwo mujya mukabona uburyo twageze i Nyamijyosi (Nyamirambo) iwabo nyine mu bakire aba anyiciyeho noneho njye nari mfite agakapu kanjye urabona abahungu b’abasore urabona ndi umusaza baraza baramucakira baba bankubise borudire.

Noneho nshakisha ikinyarwanda mu buryo nk’umuntu wari sheri wanjye tunakundana. Ndamubwira uti wakinjugutiye (igikapu) eeeh babyumve neza ni igikapu n’ubundi barankubise ndandabirana kubera ko uriya mukobwa nabonye ko ashaka kashi (cash) nk’umuntu rero ndamubwira ntabwo nari kumubwira nti wambabariye ukampa igikapu njye nashatse uburyo nagerageza mwumvisha ko wenda nshobora no kumuha ku mafaranga.

Inyarwanda: Ubuzima bwarahindutse rero ...

Nsengiyumva: Benshi bamaze kunshima bati yewe ka kantu kawe wagakoze migezo none dore reba utangiye…..ntiwari igikara bati none dore utangiye kuba inzobe bati yewe….abana iwacu mu ikaritsiye ubu nta mwana n'umwe udafite aka kantu (umuduri) ariko ni byiza kuri njye ni byiza. Ahubwo nk’abanyarwanda….bagomba kuza nkabigisha nanjye narigishijwe.

Inyarwanda: Mu minsi ishize byavuzwe ko wapfuye, warabyumvise nawe ?

Nsengiyumva: Bampamagaye ndi kuri materinite umugore w’iwanjye yagiye kubyara nka saa yine ni bwo nagiye kumva numva umuntu ati alooo nti yego boss ati ni igisupusupu tuvugana nti ni we ariko. Ati amakuru se ko atugezeho ko wapfuye ni byo ? Nti oya mama ! Ati se nta n'ikintu …nti reka da ntabwo nigeze ndwara nti sha nanjye nabyumvise ndatangara ndanavuga nti ariko se uwo muntu uba wagiye akandika gutyo ni nde. 

Nti cyakora nacyo aba akongerera ubuzima bwo kubaho. Ubwo tuba turakoze ati inkuru y’imvaho mba ndayiboneye ndaje mbumvishe ko ukiriho. Icyo gihe ku munsi nahamagawe n’abantu 50 bambaza uriho ? Biza kuba ngombwa na boss ubwe amakuru amugeraho nawe aranyihamagarira ati Francois ni wowe nti ni njyewe. Amakuru se numva bambwira ko wagiye mu kabari bakakwica nti reka mama ati nta n’ubwo warwaye ati narwara simbikumenyeshe ?

Inyarwanda: Hari abavuga ko wakoze umuziki ukuze ni ko nawe ubibona ?

Nsengiyumva: Urakoze cyane….Abantu babone ko n’abantu bakuze bawushoboye ntabwo ari uw’abana gusa…..Ariko nta n’ubwo nkuze cyane.

Inyarwanda : Ni iki wabwira abahanzi bakiri bato ?

Nsengiyumva: Inama nabagira rwose nibakore umuziki ubundi abanyarwanda twidagadure, Yes !

Inyarwanda :Murakoze cyane !

Nsengiyumva : Murakoze namwe !

Nsengiyumva arashimira cyane Mukuralinda wiyemeje kumenyekanisha impano ye

REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA NSENGIYUMVA FRANCOIS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndi charles ndi ingoma 5 years ago
    Hano i ngoma turamwera cyane!





Inyarwanda BACKGROUND