Nsengiyumva waririmbye ngo umukobwa ni igisupusupu, ni igisukari yasohoye indirimbo yise ‘Icange mukobwa’-VIDEO

Imyidagaduro - 03/05/2019 6:49 PM
Share:

Umwanditsi:

Nsengiyumva waririmbye ngo umukobwa ni igisupusupu, ni igisukari yasohoye indirimbo yise ‘Icange mukobwa’-VIDEO

Umuhanzi Nsengiyumva Francois w’imyaka 41 y’amavuko ukunzwe mu ndirimbo ‘ Mariya Jeanne’ yaririmbyemo ngo umukobwa ni igisupusupu, ni igisukari yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise ‘Icange mukobwa’ igaragaramo ababyinnyi b’Itorero Intayoberana.

Iyi ndirimbo ‘Mariya Jeanne’ yaririmbyemo ngo umukobwa ni igisupusupu, ni igisukari,  imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni ku rukuta rwa Youtube. Icurangwa henshi mu tubyiniro, utubari n'ahandi banyuzwe n'iki gihangano gakondo kirimo ibicurangisho by'umuco nyarwanda.

Kuri ubu Nsengiyumva yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Icange mukobwa’ yasohotse kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Gicurasi 2019, igizwe n’iminota ine n’amasegonda 28’. Igaragaramo umukinnyi wa filime akaba n’umunyarwenya, Mugisha Emmanuel wamamaye nka Clapton ndetse na Nkota Eugene.

Amashusho y’iyi ndirimbo agaragaza ko yafatiwe mu bice byitaruye Umujyi wa Kigali. Ni indirimbo yanyujijemo ubutumwa bw’umukobwa wakundanye n'umusore  bemeranya no kubana, umusore atanga inkwano. Umukobwa agiye kuvoma afatwa ku ngufu n'undi musore amutera n'inda. Uwagombaga kumurongora aramubenga.’Nsengiyumva aririmba anicurangira umuduri.

Iyi ndirimbo ye ‘Mariya Jeanne’ yatumye benshi batangira kumuhanga amaso. Ni umwe mu bahanzi bari gufashwa bya hafi na Alain Mukuralinda uvuga ko ‘guhanga dushingiye ku mwimerere gakondo, bizatuma ibihangano nyarwanda birenga imbibi maze byogere hose’.  

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi (Audio) yakozwe na Producer Jay P hamwe na Karim naho mastering ikorerwa muri Côte d'Ivoire.

Nsengiyumva yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Icange Mukobwa'.

Alain Mukurarinda na Nsengiyumva, umuhanzi ari gufasha kurushaho kumenyekanisha impano ye.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'ICANGE MUKOBWA' YA NSENGIYUMVA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...