RURA
Kigali

Natangajwe n’ukuntu twahujwe na Facebook akambera Manager! Urwibutso Clarisse Karasira afite kuri Alain Muku

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/04/2025 18:37
0


Umuhanzikazi Clarisse Karasira ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko Alain Mukuralinda [Alain Muku] yamubereye umuntu w’ingirakamaro, ashingiye mu kuba yamubereye ‘Manager’ binyuze mu biganiro bagiranye bifashishije urubuga nkoranyambaga rwa Facebook.



Itangazo ry’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma, rivuga ko Alain Mukuralinda wari Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Mata 2025 azize umutima, aho yaguye mu Bitaro byitiriwe umwami Faisal. 

Uyu mugabo kuva mu 1991 yiga gucuranga gitari, kugeza ubwo atangiye guhanga ibihangano, yagiye agaragaza ko abahanzi bakeneye amaboko, byatumye mu 2018 agirana amasezerano na Clarisse Karasira, atangira kumufasha mu muziki ari umujyanama we cyangwa se ‘Manager’.

Ku wa 11 Ukwakira 2019, Clarisse Karasira yatangaje ko yatandukanye na Alain Muku kubera impamvu ze bwite z’ubuzima. Bombi bari bafitanye amasezerano y’imyaka itatu, bahitamo kuyahagarika bamaze umwaka umwe gusa bakorana mu bijyanye no gutera inkunga ibikorwa bye. 

Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Clarisse Karasira yavuze ko yagowe no kwakira urupfu rwa Alain Muku. Ati “Navuga ko ari amakuru ababaje cyane, anagoye kuyumva. Urumva, hari ukuntu umuntu muba mwarakonye, ku buryo uba wumva ibyo bintu bidashoboka. Ariko, nyine ndumva ari ukwihangana, umuntu akabyakira.”

Clarisse Karasira yavuze ko urugendo rwe na Alain Mukuru rwabaye urw’ingirakamaro, kuko yamubereye umujyanama mu gihe yari akeneye amaboko y’abantu.

Ati “Uruhare rwa Alain ku rugendo rwanjye rw’umuziki ni runini cyane, sinzi ko nabasha no kurusobanura. Kuko igihe yamfatiye, akamfasha nari nkeneye amaboko.”

Yavuze ko yatangiye gukorana na Alain Muku nyuma yo kubasha kwikorana indirimbo ‘Gira neza’, ‘Rwanda Shima Imana’ ndetse na ‘Ntizagushuke’. Avuga ko ibi bihangano ari byo byatumye akorana na Alain Muku, abona amwandikiye binyuze ku rubuga rwa Facebook.

Ati: “Ndumva yarabikunze. Ndabyibuka yanyandikiye kuri Facebook yanjye tutaziranye, arambwira ati twazahuye tukaganira, tukareba niba hari icyo twagufasha.”

Yavuze ko ibiganiro byakomeje kugeza ubwo bahuriye kwa Lando bemeranya imikoranire nk’umujyanama. Asobanura ko atari ikintu buri wese yakwiyumvisha, kumva ko umuntu mwahuzwa n’imbuga nkoranyambaga kugeza ubwo mukoranye.

Clarisse Karasira asobanura ko icyo gihe ahura na Alain Muku “Namubonaga nk’umuntu w’umubyeyi, uri gushaka kwifashishiriza umwana kwizamukira. Ni igihe twakoranye cyose, wabonaga mu by’ukuri ikintu ashyize imbere ari ukugira ngo azamure iyo mpano atari ukuvuga ari kuyikuramo iki.”

Yavuze ko Alain Muku yamukoreye ibihangano byinshi, ku buryo abikubira mu ijambo rimwe akavuga ko ‘Ni umuntu w’imfura’. Ati “Ni umuntu wabonaga ashyize imbere gufasha umuntu kurusha ikindi kintu icyo ari cyo cyose. Wikundira umuziki, wikundira kuzamura impano, wikunda urubyiruko.”

Clarisse yavuze ko gutandukana kwe na Alain Muku nta ngaruka byagize ku mubano wabo kuko ‘na nyuma twakomeje kuvugana’. Ati “Urwibutso mufiteho, ni umuntu w’imfura rwose. Imana ihe umugisha abe!’

Yavuze ko umwihariko wa Alain Muku ku muziki we, unumvikana cyane mu myandikire y’indirimbo ye yise ‘Ubuto’. Ati “Si njye gusa yafashije abantu benshi. Ni umuntu ubona ko yakundaga umuziki cyane. Ahubwo rimwe na rimwe byajyaga bintungura.”

Clarisse yavuze ko mu myaka yose yamaze akorana na Alain Muku, yamukuyeho amasomo menshi, ndetse ‘yansigiye umurage w’urukundo’.

Clarisse Karasira yatangaje ko Alain Muku yamubereye umujyanama nyuma y’ibiganiro bagiranye binyuze ku rubuga rwa Facebook 

Clarisse yavuze ko Alain Muku yamubereye ‘Manager’ mwiza, kandi amusigira umurage w’urukundo

UMVA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA CLARISSE KARASIRA


KANDA HANO UBASHE KUREBA ZIMWE MU NDIRIMBO ZA CLARISSE KARASIRA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND