RURA
Kigali

Dj Moze yatumiye Davis D gutaramira Abanyarwanda muri Suède

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/04/2025 20:53
0


Umuririmbyi Icyishaka Davis wamamaye nka Davis D yatangaje ko ari mu myiteguro yo kujya gutaramira ku nshuro ye ya mbere mu Mujyi wa Stockholm mu gihugu cya Suède ku wa 30 Gicurasi 2025, aho azahuza no kumenyekanisha Album ye ya Kabiri ari gutegura.



Uyu musore wakuriye i Nyamirambo yatumiwe na Sosiyete ya East West Vibes yashinzwe na Dj Mozey. Agiye gutaramira muri kiriya gihugu, abisikana n’umuhanzi Chriss Eazy, Spice Diana wo muri Uganda bahatamiye ku wa 8 Werurwe 2025 mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore. 

Dj Mozey amaze igihe atangiye gufasha abahanzi nyarwanda gutaramira muri Suède. Ndetse, anategura ibindi bitaramo birimo icyo Dj Spinny azakorera muri kiriya gihugu, ku wa 14 Mata 2025 mu Mujyi wa Stockholm, aho azataramira abanyarwanda n’abandi.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Dj Mozey yavuze ko gutumira Davis D yashingiye ku mpamvu nyinshi zirimo kuba ari umuhanzi mwiza. Ati “Davis D ni umuhanzi mwiza, uririmba ukumva ko bimeze neza. Urubyiruko rukunda indirimbo za Davis D cyane buriya sinzi niba n’aho i Kigali ari uko bimeze, ariko hano niko bimeze.”

Akomeza ati “Numvaga nyuma ya Kenny Sol na Chriss Eazy, umuntu nshaka kuzana ari Davis D. Urumva turi kwinjira mu mpeshyi, urubyiruko bazaba bahari, ibintu biba ari sawa cyane. Numvaga rero kuri iyi nshuro ariwe ugomba kuza.”

Mozey yavuze ko ibiganiro yagiranye n’umujyanama wa Davis D, Bagenzi Bernard ari byo byagejeje ku kuba uyu muhanzi agiye kuhataramira. Ati “Twiteze ko azaduha igitaramo cyiza cyane. Mbese, navuga ko umwami w’abana [Davis D] tuzaba turi kumwe.”

Davis D ni umwe mu bahanzi bagarutsweho cyane mu itangazamakuru, ahanini binyuze mu bihangano bye n’ibindi bikorwa yagiye ategura byatumaga abantu bamuhozaho ijisho. Azwiho gukora amashusho y’indirimbo zihenze, ku buryo atekereza ko abantu bagakwiriye kubimwubahira.

Yakoranye by’igihe kirekire na Muyoboke Alex wabaye umujyanama we, ariko muri iki gihe akorana n’umubyeyi we umufasha gutegura no gushyira mu bikorwa imwe mu mushinga y’indirimbo yiyemeje irimo n’iyo akorera muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Imyambarire ye, uko yigaragaza mu ifatwa ry’amashusho, imikoreresheje y’imbuga nkoranyambaga, ibihangano bye n’ibindi ni bimwe mu byo ashaka kumurikira abakunzi be bo mu Rwanda, ubwo azaba yizihiza imyaka 10 ari mu muziki.

Davis D mu mvugo ye aherekeresha amazina ye kuvuga ko ari ‘umwana w’abakobwa’. Inyandiko zimuvugaho, zigaragaza ko yavutse ku wa 23 Werurwe 1993, aho yavukiye mu Karere ka Huye mu Majyepfo y’u Rwanda.

Uyu muhanzi yatangiye urugendo rwe rwa muzika mu mwaka 2014. Yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo zirimo ‘Biryogo’ yakoze mu 2015. Akomeza gushyira hanze indirimbo zirimo nka ‘Mariya Kaliza’, ‘Ma people’ n’izindi.

  

Davis D yatangaje ko yiteguye gutanga ibyishimo mu gitaramo cya mbere agiye gukorera muri Suede

 

Davis D yatumiwe na Dj Moze muri iki gitaramo kizabera mu Mujyi wa Stockholm, kizaba ku wa 30 Gicurasi 2025 

Dj Moze yanatumiywe Dj Neptune mu gitaramo kizaba tariki 12 Mata 2025

KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO ZINYURANYE ZA DAVIS D

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND