RFL
Kigali

Abantu 15 bagarutsweho cyane mu myidagaduro mu gihembwe cya mbere cy'umwaka wa 2019

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/05/2019 16:07
1


Amezi ane y’umwaka w’ 2019 arashize. Asize hari abavuzwe bigatinda mu myidagaduro baba iciro ry’imigani, bashyirwa ku rupapuro wwa mbere rw’itangazamakuru bataramirwa mu biganiro mpuzabantu no ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook, Twitter, instagram n’ahandi…



Bamwe ni abanyapolitiki, abahanzi b’amazina azwi, abahataniye ikamba rya Miss Rwanda n’abandi bagiye bubaka amazina mu buryo butandukanye ku buryo bahangwa ijisho na benshi bakaba ingingo nyamakuru yo kuganirwaho. 

Uru rutonde rwakozwe hashingiwe ku gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2019. Harebwe mu nguni zose, ubuzima, politiki, imyidagaduro, imikino…Abiganje kuri uru rutonde ni abavuze/ bakoze ibifitanye isano n'imyidagaduro bigatuma benshi babiganiraho bagatanga ibitekerezo ku ngingo cyangwa se igikorwa cyabaga gikozwe n’uwo muntu.


1.Ange Kagame yanenze irushanwa rya Miss Rwanda 2019 bitanga umukoro ku baritegura

Mu ijoro ryo ku wa 26 Mutarama 2019, Ange Ingabire Kagame, umukobwa wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yanditse ku rukuta rwa Twitter ubutumwa anenga bikomeye irushanwa rya Miss Rwanda 2019.

Yavuze ko bidakwiye ko abakobwa bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda babazwa ibibazo biri mu rurimi rw’amahanga batazi kuvuga neza ahubwo avuga ko ‘bagahawe amahirwe bakavuga mu Kinyarwanda cyangwa se bakagenerwa umusemuzi’.  

Ibi byashyigikiwe na benshi banditse bavuga ko ururimi rw’Ikinyarwanda rwagahawe agaciro muri aya marushanwa kurusha izindi ndimi kuko umukobwa utorwa ari uw’abanyarwanda. Hari n’abandi banditse bavuga ko bafite ubushobozi iri rushanwa barikuraho kuko kubaza mu rurimi rw’Icyongereza n’Igifaransa ntacyo byongera ku ndangagaciro z’abanyarwanda.

Byakurikiwe n’abasabye ko iri rushanwa ritakongera kwitwa Miss Rwanda ahubwo rikitwa Miss Cogebanque bakaba barashingiraga ku byo babonaga mu mitegurire n’imigendekere. Ishimwe Dieudonne, Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up itegura iri rushanwa, yabwiye itangazamakuru ko atemeranya n’abazamuye igitekerezo cyo kwitirira umuterankunga Mukuru irushanwa.

2. Umubyeyi wa Miss Iradukunda Liliane yamushinje kumutererana yarageze i bwami:

Mutarama 2019, Nyampinga w’u Rwanda 2018, Iradukunda Liliane yahundagajweho ibitutsi na benshi bamushinjaga gukira akibagirwa gukinga. INYARWANDA ikimara kugirana ikiganiro n’umubyeyi wa Iradukunda utuye i Rwampara avuga ko ‘yatereranywe n’umukobwa we ‘wahinduriwe ubuzima, benshi batangiye kwibaza kuri uyu mukobwa wanze umubyeyi we.  

Umubyeyi wa Iradukunda, yagaragaje ko yishimiye kuba umwana we yarambitswe ikamba ariko kandi ngo ntiyongeye kumwikoza. Yavugaga ko yagize imvune ariko umukobwa we ntiyagira icyo abikoraho. Iradukunda yagiye yihunza itangazamakuru ndetse henshi yabaga ari, abategura irushanwa bamurinda itangazamakuru.

Mu kiganiro yagiranye Radio/TV10, ku wa 04 Gashyantare 2019, Miss Iradukunda yavuze ko adashaka kuvuga byinshi iki kibazo kuko ari ‘ibibazo byo mu muryango’. Yavugaga ko ari ikibazo kidakwiye gukemukira mu itangazamakuru, ati “Iki ntacyo nkivugaho kuko ndumva ari ikibazo cy'umuryango cyagakemukiye mu muryango aho kukivugira mu itangazamakuru..."   


3.Aline Gahongayire yavuze ko itangazamakuru ryo mu Rwanda riciciritse, na n’ubu aracyari igitaramo:

Ku wa 19 Mutarama 2019, Aline Gahongayire, yaratunguranye avuga ko itangazamakuru ryo mu Rwanda riciciritse . Yabivuze yumvikanisha ko isenyuka ry’urugo rwe atari kubivugira mu itangazamakuru ryo mu Rwanda kuko umunyamakuru umubaza ngo bagomba kuba bari ku rwego rumwe.  

Yavuze ko ‘Divorce’ ye yagombaga kuyitangariza kuri VOA atari ku Isango Star… Nyuma yo gutangaza ibi yabaye iciro ry’imigani, abamushyigikiye bandika bumvikanisha ko Gahongayire atari ko yashakaga kuvuga.

Yahagarukiwe na benshi, amafoto ye ya cyera agarurwa ku mbuga nkoranyambaga agahuzwa n’ay'ubu bakandikaho bati “VOA Vs Isango Star”. Imvugo ye yishongora ku itangazamakuru ryo mu Rwanda yateweho urwenya na benshi, agirwa inama na benshi bandikaga bamusaba gusaba imbabazi itangazamakuru, kugeza ubu ariko we aracyaryumyeho.  


4.Amb.Nduhungirehe yanenze Rayon Sports anacyebura Aline Gahongayire:

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, ushinzwe Ubutwererane n'Ibikorwa by'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier, yanditse kuri Facebook anenga bikomeye ikipe ya Rayon Sports igura abakinnyi n'imidoka 'bishaje'. Yabivuze nyuma y'uko bisi ya Rayons Sports ipfiriye mu nzira ubwo yajyaga kwerekwa abafana i Nyanza ku ivuko.

Ubwo Aline Gahongayire yatangazaga ko itangazamakuru ryo mu Rwanda riciciritse, Amb.Nduhungirehe yanditse kuri Facebook abwira Gahongayire ko adakwiye kwihenura ku itangazamakuru ryo mu Rwanda kuko kuri we rimurutira VOA, BBC n’ibindi bitangazamakuru byiyita ko ari mpuzamahanga.


5.Miss Mwiseneza Josiane yashyigikiwe n’igihiriri: 

Inkuru y’urugendo Miss Mwiseneza Josiane yakoze ajya guhatana mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019, yamuhesheje gukundwa arashyigikirwa bikomeye, itangazamakuru rityaza ikaramu kugeza yambitswe ikamba ry’umukobwa wakunzwe mu irushanwa, Miss Popularity 2019.

Mwiseneza Josiane w’i Rubengera yari ahatanye n’abakobwa b’anya-Kigali. Yumvikanaga kenshi avuga ko afite icyizere cy’uko agomba kwegukana ikamba. Ibyo yavugaga kenshi wasanga byifashishijwe na benshi mu biganiro mpuzabantu.  

Uyu mukobwa na n’ubu aracyakomerwa amashyi ahantu henshi anyura. Amafoto yo mu bwana bwe, amashusho yafashwe aganira n’itangazamakuru yazengurukijwe imbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru, agera muri telefoni nyinshi bituma akomeza gushyigikirwa na benshi.


6. Miss Jolly yagarutsweho nyuma yo kuvuga ijambo ‘Gaily’ anasubiza abanenze ikoreshwa ry’icyongereza muri Miss Rwanda:

Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly ni umwe mu bari bagize akanama nkemurampaka katoranyije Nyampinga w’u Rwanda 2019. Yari afite inshingano zo kubaza ibibazo mu rurimi rw’Icyongereza no gufatanya na bagenzi guhuza amanota buri mukobwa yabonye.  

Umukobwa witwa Uwase Sangwa Odile yahuye n’uruva gusenya imbere ya Miss Jolly, ubwo yamubazaga ikibazo kirimo ijambo ‘girl’ ariko Miss Jolly we yavuga hakumvikana ijambo ‘gaily’ . Uwase yisanze agomba gusubirishamo ijambo ari kubwirwa.

Nyuma yo kutumvikana neza kw’iri jambo, Mutesi Jolly yagarutsweho cyane n’abavugaga ko yagakwiye kuvuga icyongereza cyumvikana aho kwigira nk’umunyamahanga cyangwa se akavuga mu Kinyarwanda. Yabaye iciro ry’imigani, amashusho ye ahuzwa n’ay’umugore wamukosoraga uko bavuga ijambo ‘girl’. 

Mu kiganiro yagiranye na KT Radio, Mutesi Jolly yagaragaje ko adahuza n’abifuza ko icyongereza kitakoreshwa mu guhitamo Nyampinga w’u Rwanda. Yavuze ko nta shema ririmo kuba umukobwa yahabwa umusemuzi ahubwo ko byaba byiza ariwe wihagarariye.

Yagize  ati “Ese ubundi ni nde wababwiye ko umukobwa atorwa kubera icyongereza gusa? Ikinyarwanda ni cyiza ariko nkeka ko bidahagije. Hakenewe umukobwa ushoboye. Uravuga ngo wenda nagera mu irushanwa mpuzamahanga ashake abantu bazamusemurira, mu gihe kingana iki?” 

Yakomeje ati “Ni nde uzishyura ibizatangwa byose? Ese ubwo bushobozi bwaba buhari bwo kwishyura umusemuzi, kuba ufite umukobwa uvuga indimi adakeneye umusemuzi no kuba ufite ufite umusemuzi, waterwa ishema no gutanga amafaranga ku muntu cyangwa waterwa ishema no kohereza wa wundi wihagararira akanasobanura.”

7.Umukinnyi wa filime, Damour Selemani yashinjwe ubutekamutwe:

D’amour Selemani, Umukinnyi wa filime yamaze igihe kinini yumvikanisha agahinda ke asaba ko yafashwa akajya kuvurirwa mu Buhinde impyiko ze zangiritse. Yaratakambaga akavuga ko umuntu uzamuha impyiko yabonetse ahubwo habuze ubushobozi.

Yifashishije itangazamakuru yumvikanisha ubuzima bw’ububabare abayemo. Yatabawe na benshi, hategurwa ibitaramo byo kumufasha, abakinnyi ba filime n’abandi bamwoherereza amafaranga kugira ngo abone ubushobozi ajye kwivuza.  

Mu mpera za Werurwe 2019, hasohotse inkuru ivuga ko D’amour Selemani yatetse imitiwe ndetse ko amafaranga yakuyemo yayajyanye mu iraha. Yisobanuraga avuga ko ari ibinyoma bitangazwa n’abamugiriye ishyari.

Inkunga yavuye muri MTN ingana na miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda arenga, abamuteye inkunga yageze kuri miliyoni zirindwi. Abagiye bamufasha baramwanjamye, basaba ko yabasubiza amafaranga yabo, abandi batangira gusaba ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubungenzacyaha (RIB) rwakurikirana ubutekamutwe bwe.


8. Amashusho y’umukinnyi Kimenyi Yves yambaye ubusa yarasakaye:

Muri Mata 2019, Kimenyi Yves umunyezamu wa mbere w’ikipe y’igihugu Amavubi na APRF FC, yabaye iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi nyuma y’uko amashusho yambaye ubusa asakajwe n’umukobwa utarahise amenyekana.  

Aya mashusho yagaragazaga Kimenyi Yves yambaye ubusa ndetse n’igitsina kigaragara. Yaryumyeho akomeza imyitozo nk’abandi anitabira imikino y'ikipe ye. Umukunzi we yaramukomeje amubwira ko azakomeza kumukunda uko byagenda kose.

Kimenyi yavugishije benshi, abandi bakavuga ko ari agatsiko kambariye kumusebya. Yateweho urwenya na benshi, iyo video irahererekanwa kuva mu museso kugeza umuseke utambitse.


9.Yvan Buravan yakoze amateka aba umuhanzi wa mbere w’umunyarwanda utsindiye RFI Prix Decouverte:

Burabyo Yvan[ Yvan Buravan] yashyizwe mu bitabo by’abahanzi b’abanyabigwi bo ku mugabane w’Afurika bamaze kwegukana igihembo Prix Decouverte kuva iri rushanwa ritangiye, nawe ubwe yabyongeyeho.  

Yahanzwe amaso na benshi, itangazamakuru ryo mu Rwanda no mu mahanga rimushyira ku rupapuro rwa mbere. Yakoreye ibitaramo bikomeye mu bihugu birenga 11, yishimirwa na benshi yataramiye barimo abanyarwanda babaga bitabiriye ibyo bitaramo n’abanyamahanga.

Iri rushanwa rimaze gutwarwa n’abahanzi b’amazina azwi muri Afurika ritegurwa n’Umuryango w’abavuga ururimi rw’Igifaransa (Institut Français) ku bufatanye na Unesco.  Yvan Buravan mu ijoro rya tariki 16 Mata 2019 nibwo yashyikirijwe iki gihembo cya Prix Decouverte RFI 2018 nyuma yo gukorera igitaramo gikomeye mu Bufaransa

10. Edourd Bamporiki yahuye na Oda Paccy yambuye ubutore, barifotozanya: 

Ubukwe bwa Mike Karangwa n’umukunzi we bwahuje Bamporiki Edouard, Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu ndetse n’umuhanzikazi Oda Paccy. Bombi bafitanye amateka yihariye, bongeye kuvugisha umubare munini nyuma y’uko bifotazanyije Bamporiki afite ibyatsi mu ntoki.

Ifoto y’aba bombi yasakaye ku wa 17 Gashyantare 2019, Oda Paccy niwe wayishyize ku rubuga rwa instagram isamirwa mu kirere ikwirakwizwa henshi ikurikirwa n’ibitekerezo bitandukanye. Bamporiki yari afite ibyatsi mu ntoki (inkuyo) bakabigereranya n’indirimbo Oda Paccy yise ‘IBYA tsi’ yatumye yamburwa ubutore. 


11.Inkuru y'ubuhamya bwa Isimbi Noeline washakaga kuba Miss Rwanda 2019; yabaye mayibobo, umumansuzi, afungirwa ahantu hatandukanye

Isimbi Noeline ni umwe mu bakobwa barenga ijana bashakishaga itike yo guhagararira intara y'Iburasirazuba mu marushanwa rya Miss Rwanda 2019, yari yabanje guhatanira mu Ntara y’Amajyaruguru. Yangiwe kwinjira mu irushanwa bitewe n’ibipimo bye ndetse no kuba atarize.  

Yahaye ubuhamya bukomeye INYARWANDA avuga ubuzima bubabaje yabayemo aho yabaye mayibobo,umumasuzi, afungirwa ahantu hatandukanye n’ibindi byinshi yavugaga ko yakorewe byamukomerekeje umutima. Ku wa 12 Werurwe 2019, yaratunguranye ashyira hanze uruhererekane rw’amafoto amugaragaza yambaye ubusa buri buri.

Yakuyeho agahu, yirinda kwandika byinshi biherekeza amafoto ye. Yagaragazaga amafoto (na n'ubu aracyabikora) ye yafatiwe ahantu hatandukanye, yifotoje mu buryo butandukanye, agakinga ikigaza ku myanya ye ndangatsina.  Uyu mukobwa usatira imyaka 20 y’amavuko, yibajijweho na benshi ahundagazwaho ibitutsi abandi bamusabira gukurikiranwa n’abaganga.


12. Jay Polly yakuye amenyo umugore we, afunguwe inzoga zimurusha imbaraga:

Umuraperi Tuyishime Joshua [Jay Polly] ku wa 04 Kanama 2018, yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa umugore we, Sharifa akamukura amenyo.  

Ku wa 24 Kanama 2018, imbere y’umugore we n’abana, Jay Polly urukiko rwamukatiye gufungwa amezi atanu, afungirwa muri Gereza ya Mageragere. Yasohotse muri Gereza asanga yateguriwe igitaramo cyo kumwakira cyabaye ku wa 01 Mutarama 2019 ahitwa wakanda.

Yageze ku rubyiniro saa cyenda z’ijoro, arushwa imbaraga n’inzoga aririmba adandabirana, abashinzwe umutekano banzura kumukura ku rubyiniro. Yibajijweho na benshi niba koko yaragorowe cyangwa ari uko yari akumbuye inzoga. Yabwiye INYARWANDA ko hari amakuru yamenye y’uko inzoga yanyweye harimo ‘uburozi’ ngo ni amakuru acyesha umwe mu bari bamurinze.

13. Gentil Misigaro yakoze ubukwe n’igitaramo gikomeye:

Gentil Misigaro ufite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, aho yamenyekanye mu ndirimbo 'Biratungana' na 'Buri munsi', yakoze igitaramo gikomeye nyuma y'iminsi micye yambikanye impeta y'urudashira n'umukunzi we Mugiraneza Rhoda.

Misigaro wari umaze imyaka 15 atagera mu Rwanda, yahakoreye igitaramo gikomeye yise “Har’imbaraga Tour” yaririmbyemo yimara urukumbuzi. Iki igitaramo yakoze ku wa 10 Werurwe 2019, yerekaniyemo umukunzi we anatumira mu bukwe abari bitabiye. Ku wa 16 Werurwe 2019 yakoze ubukwe bw’akataraboneka arushingana n’inshuti ye yo mu bwana, Mugiraneza Rhoda wizihizaga isabukuru y’amavuko.

Byari ibyishimo by’inyongera kuri bombi. Gentil Misigaro yatanze inkwano mu muryango wa Mugiraneza mu birori byabereye i Rebero kuri Heaven Garden, ku gicamunsi asezerana n’umukunzi we mu rusengero rwa New Life Bible Church ku Kicukiro.  

Igitaramo n’ubukwe bwe byagarutsweho cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane abakunzi b’ibihangano by’uyu muhanzi usanzwe ari na producer.


14. Meddy yaratunguranye bwa mbere yerekanira umukunzi we i Kigali: 

Kuva Meddy yatangira urugendo rw’umuziki inkuru zivuga ku rukundo rwe n’abakobwa yasubizaga ko ari ‘ibinyoma’. Mu myaka ibiri ishize ni bwo yatangiye kumvikana mu itangazamakuru avuga ko hari umukobwa yabengutse udafite ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Yaratunguranye agera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali ari kumwe n’umukunzi we, Mehfira Mimi. Mu gitaramo cyiswe “East Africa Party” yaririmbyemo mu ijoro ryo ku wa 01 Mutarama 2019, yongeye gushimangira urwo yakunze uyu mukobwa amwerekana mu ruhame.

Amafoto n’amashusho ye ari kumwe n’umukunzi we yazengurukijwe henshi ndetse anamwerekana mu muryango avukamo nk'‘umukazana’. Bombi basubiye i mahanga na n’ubu baracyandika bagarazaga umunyenga w’urukundo barimo.


15. Miss Teta Sandra byavuzwe ko atwitiye Weasel, arabigarama:

Ibinyamakuru byo muri Uganda, ku wa 12 Gashyantare 2019 byasohoye inkuru bishimangira ko umukobwa w’umunyarwandakazi Miss Teta Sandra w’imyaka 27 y’amavuko atwitiye umuhanzi Weasel wo mu itsinda rya GoodLyfe.  

Nk’ikinyamakuru Big Eye cyanditse ko hari amakuru yemeza ko Teta Sandra yitegura kubyarana na Weasel ndetse ko umubano wabo wasembuwe n’ibiganiro kenshi bagiye bagirana. Iyi nkuru yatashye mu Rwanda, Teta yongera kuvugwa mu rukundo nyuma yo gushwana na Dereck ubarizwa mu itsinda rya Active.

Weasel aheruka mu Rwanda mu bitaro bya ‘Seka Fest Live’, mbere y’uko agera i Kigali yahawe ikaze na Teta Sandra amubwira ko ari mu rugo bamwakira neza. Mu kiganiro Teta Sandra yagiranye na INYARWANDA, ku wa 19 Gashyantare, yatangaje ko inkuru yo gutwita kwe nawe yayibonye mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga ahitamo kwituriza kugira ngo arebe aho bigana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gasana4 years ago
    Mwibagiwe indirimbo igisupusupu.





Inyarwanda BACKGROUND