Umukinnyi wa Filime mu Rwanda D’Amour Selemani hashize igihe akorerwa ubuvugizi ngo akusanyirizwe amafaranga yo kubasha kwivuza indwara y’impyiko yahamyaga ko zimurembeje akaba ari yo mpamvu yagombaga kujya kuzihinduza hanze. Nyuma yo guhabwa amafaranga menshi ntajye kwivuza byatumye benshi batangira kwibaza ku burwayi bwe.
Magingo aya hadutse inkuru zihamya ko D'Amour Selemani atigeze arwara impyiko nk'uko yabitangaje ashaka inkunga n’ubufasha, ndetse amakuru akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga avuga ko amafaranga uyu mukinnyi wa filime yahawe yahise ayagura imodoka n’ibindi bintu akimukira mu nzu nziza ndetse agakomeza ubuzima bwo kwinywera itabi n’inzoga ari kumwe n’abakobwa.
Ibi byatumye Inyarwanda.com dushaka kumenya amakuru nyir'izina y’ubu burwayi bwatangiye kuvugisha benshi. Twagerageje kuvugana na D'Amour ntibyadukundira, bituma twegera umwe mu babaye hafi D'Amour mu gihe yari arwaye atuganiriza uko byagenze. Uyu mugabo utifuje ko amazina ye ajya mu itangazamakuru yatangaje ko D’Amour yarwaye akajya kwivuriza CHUK baza gusanga imwe mu ndwara afite harimo n’impyiko zitakoraga na gato.
Abaganga bemeje uburwayi bwa D'Amour Selemani
D'Amour batangiye kumwitaho bamukorera “Kidney Dialysis”. Yagiye kwa muganga kenshi bakagerageza impyiko ze basanga zararwaye, cyane ko bamuvuraga rimwe mu byumweru bibiri muganga amumenyesha ko impyiko ze zirwaye bikomeye akeneye kujya kuzisimbuza. Nyuma bamwohereje mu bitaro bya gisirikare i Kanombe naho bamukorera bimwe n'ibyo CHUK bamukoreraga, icyakora rimwe bamukoreye “Kidney Dialysis” agarutse basanga impyiko zatangiye gukora gake.
Ibi byatumye D’Amour bongera inshuro bamukoreraga ubu buvuzi ziva kuri rimwe mu byumweru bibiri zijya kuri rimwe buri cyumweru. D'Amour yaravuwe impyiko zigenda zoroherwa ubona zikora noneho bamusubiza kuri 1 mu byumweru bibiri nabwo babona impyiko ziracyakora kugeza magingo aya D’Amour ageze aho akorerwa “Kidney Dialysis” rimwe mu kwezi kuko babona ko hari uburyo ari gukira.
N'ubwo ariko agaragaza ibimenyetso ko ashobora kuba agiye gukira, ntabwo abaganga bamwitaho baramumenyesha ko yakize gusa nanone ngo gahunda yo kujya guhinduza impyiko yo yabaye isubitswe kuko uyu mugabo bigaragara ko igihe cyose yakurikiza amabwiriza ya muganga akirinda imirimo ivunanye, inzoga ,itabi n’abagore akarya uko yabitegetswe ndetse akanywa n’amazi menshi ngo yakira atiriwe ajya guhinduza impyiko nk'uko benshi bamusabiraga ubufasha bakeka ko bizagenda.
D'Amour Selemani yararwaye nyuma agenda yoroherwa ku buryo hari n'icyizere ko yitwaye neza yanakira uburwayi bwe
Uyu mugabo wabaye hafi D’Amour cyane na mbere y'uko abantu batangira kumufasha, ari mu bamurwanyeho amuvuza abantu batarabimenya. Yabwiye umunyamakuru ko nyuma yaje kumenya ko umurwayi we yaguze imodoka agendamo ndetse animuka aho yari atuye ajya gutura mu yindi nzu nziza. Yagize ati "Urebye ubuzima D’Amour abayemo ni ubuzima buri musore wese yakwifuza kubamo.”
Icyakora yatangarije umunyamakuru ko yababajwe n'ukuntu abantu bakomeje gufasha D’Amour bazi ko akeneye ubufasha bwo kujya kwivuriza hanze kandi mu by’ukuri hari ubuvuzi buri no kugenda neza hano imbere mu gihugu. Yatangaje ko uyu mukinnyi wa filime ntacyo byari kumutwara gutangaza uko amerewe, akanashimira abamufashije bityo ntibakomeze kumuhangayikira nyamara ubuvuzi bwe buri kugenda neza.
Uyu mugabo ubona ameze nk’umubyeyi mu gahinda kenshi yagize ati "Ikibabaje nta n'ubwo arakira, nk'ubu ko yongeye kujya mu nzoga, itabi n’abagore agatakaza amabwiriza yahawe na muganga aramutse yongeye akaremba noneho yafashwa na nde? Uyu musore ari kwihemukira ni uko yumva ko ntacyo bitwaye ariko yarihemukiye.”
N'ubwo yari yatangiye koroherwa, D'Amour Selemani yakomeje gusabirwa inkunga ndetse aranayihabwa atangira kwitwa umutekamutwe
Kugeza ubu D’Amour byemejwe ko yatangiye koroherwa, yari
acyakira inkunga y’abamufasha ngo arebe ko yazajya kwivuza mu gihugu cy’Ubuhinde
guhinduza impyiko nyamara amakuru yizewe agera ku NYARWANDA agahamya ko zatangiye
koroherwa igisigaye ari ukubahiriza amabwiriza ya muganga no kwivuza neza akaba
ashobora gukira.
Kugeza magingo aya ntiharamenyekana umubare w'amafaranga D'Amour Selemani yashyikirijwe nk'inkunga yewe na we ubwe ntacyo aravuga kuri ibi biri kuvugwa gusa turacyakomeza gushakisha uburyo twamuvugisha. Ubu D'Amour Selemani afite imodoka agendamo ndetse yanamaze kwimukira mu nzu nziza i Gikondo aho abayeho mu buzima bwiza kurenza uko yari abayeho mbere bituma abantu bakeka ko yaba yarakoze ubutekamutwe kugira ngo abashe kugera kuri ibi byose.
TANGA IGITECYEREZO