Aline Gahongayire ni umuhanzikazi mu ndirimbo zihimbaza Imana ndetse benshi batangiye kumumenya cyane ubwo yakinaga muri filime ‘Ikigeragezo cy’Ubuzima’ yakunzwe cyane mu Rwanda. Mu buhamya aherutse gutanga, yavuze uburyo yagiye azamuka, iby’amagambo y’abantu n’uburyo atari ku rwego rw’itangazamakuru ryo mu Rwanda.
Aline Gahongayire yatanze ubu buhamya tariki 19 Mata 2019 mu gikorwa cyiswe 'Because there is hope' cyateguwe na Pearls Corner Organisation iyoborwa na Mireille Igihozo witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2019. Mu buhamya buri kuri Interineti ku rubuga rwa Youtube bwashyizweho na Himbaza TV, Aline Gahongayire ukunzwe cyane kuri ubu mu ndirimbo 'Ndanyuzwe', yatangiye ashima Imana, akomereza ku buhamya bw’ubuzima bwe.
Yavuze ko yahoze yifuza kuba izahabu ikaba ariyo mpamvu yanyuze mu muriro. Yavuze ko ashimira Imana cyane ibintu byose byagiye bimubaho mu buzima bwe, anashimangira ko afite ama contracts menshi bidaturutse ku kuba ari umukobwa wa Majyambere, umwe mu bagabo bazwi mu Rwanda batunze amafaranga menshi mu myaka yatambutse.
Yagize ati “Navutse papa wanjye ari millionaire ugura indege tugenda i Burayi… nyuma ya Jenoside nza kwisanga twari abana benshi nsigarana na mama akajya andeba akabona ndi nk’igisebe….Afite ibikomere bya papa, afite ibikomere bya Jenoside, njyewe ndi igisebe... noneho n’abandi bakavuga bati ‘dore icyana cy’umugore’ ariko uzi, icyana cy’umugore uyu munsi ni igistar (icyamamare).”
Aline Gahongayire ngo akunda indabyo cyane kuko yajyaga azikoresha imyenda yamucikiyeho bituma yiyigisha kuba umu designer
Yavuze mu buryo burambuye ubuzima bukomeye yanyuzemo ndetse n’uburyo yagiye aho batoranyiriza abakinnyi bazakina mu Kigeragezo cy’Ubuzima aherekeje abandi ariko bikarangira ari we ubaye umukinnyi w’Imena. Yageze ubwo agaruka ku by’urugo rwe rwasenyutse, ubukwe bw’agatangaza yakoze n’uburyo yapfushije umwana we w’imfura abantu bakamuvuga. Yavuze ko abarokore bagenzi be nabo bamuvuze, ndetse n’itangazamakuru.
Ashimangira ko abamuvuze bose bahisemo kuba abagaragu be ndetse ngo Yesu yamubwiye ko ibintu bizamufasha ari ukubabarira, kwibagirwa no gukomeza ubuzima bwe. Uko abantu bakomeje kumuvuga, ngo yageze ubwo asaba Imana kumuzamura ikamujyana muri Amerika. Aline yabajije abari bamukurikiye ati “Sindi mwiza? Muvugishe ukuri…n’ubwo utabivuga, I know that I am beautiful (ndabizi ko ndi mwiza).” Ibi yabivuze ashaka kuvuga uburyo ngo yirebaga mu ndorerwamo akiha icyizere ko ibintu bizagenda neza kandi akaba ari we muyobozi w’ubuzima bwe, ibyo abantu bavuga byose.
Ati “Kubera ko nabashije kwigenzura mu buzima, ibyo abandi bavuga ni blah blah…nta muntu ushobora kumpanurira ntabyihanuriye…Last Friday nagiye ahantu barampanurira ngo ‘Imana igiye kuguha umugabo w’umusaza’ nti ‘mutware’… ngo ‘Imana inyeretse umugabo w’umusaza’ ngo imyaka 60 nti ‘Uwo nguwo Imana imutembereze’… why? Hari umu beau gars ntegereje, after all I’ve been through, hari umu beau gars ntegereje... hari umuntu ufite ijambo ntegereje...hari umuntu tuzajya tuzana mukavuga ngo ‘mwabonye husband wa Aline?’”
KANDA HANO WUMVE UKO ALINE GAHONGAYIRE YISHONGOYE KU MARADIYO YO MU RWANDA
Aha niho yahise akomereza avuga iby’uko atakiri ku rwego rw’itangazamakuru ryo mu Rwanda, avuga ko ibibazo by’isenyuka ry’urugo rwe n’ibijyanye no kongera gushaka umugabo yabibajijwe na VOA. Ati “Hanyuma bakambaza ngo ‘nyuma y’ibyakubayeho uzarongorwa?’ nsigaje umunota umwe muwumpe. Gute ntarongorwa se? nabibajijwe hehe (ahamagara uwitwa Desire)…Voice of America….Njyewe nari kubivugira muri radiyo za hano? Jamais…Voice of America. Bakajya bavuga ngo ‘bitangazwa na Voice of America…’ ariko umva ibyo bintu! Nyine! I was there, Washington DC.. Ntabwo nari ndi hano ku Isango Star. Ni yo mpamvu n’ujya kubimbaza, tugomba kuba turi mu rwego rumwe. Buriya njyewe nawe twaganira (yabwiraga umwe mu bari aho)…umuntu tutaganira mba numva namubwira ngo ‘jya kureba dessin anime’…Tom and Jerry”.
Aline Gahongayire akomeza avuga ko abamuvuze bihoye ubusa kuko batari bazi icyo Imana yari imuteguriye. Yanabwiye abantu kutazatangara umunsi azaba yaguze indege ngo kubera ko mu bibazo bye yiyibagiwe agafasha abantu bababaye, Imana ikaba ishobora kumuha umugisha mu buryo abantu batiteguye. Ubu butumwa burebure bwa Aline Gahongayire bwashyizwe kuri interineti mu mpera z’icyumweru gishize.
TANGA IGITECYEREZO