Kuva ku munsi w’ejo ni bwo hatangiye gucaracara ifoto yamamaza indirimbo nshya ya Oda Paccy umuraperikazi utajya uha abakurikirana umuziki nyarwanda agahenge kuko ibyo akora bihora bitangaza benshi. Kuri ubu Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Itorero Hon Bamporiki yafatiye ingamba Oda Paccy.
Iyo foto yamamaza indirimbo nshya ya Oda Paccy igaragaramo ishusho y'umukobwa wambaye ubusa, yavugishije abatari bacye, ariko nanone uburyo yanditsemo izina ry'indirimbo 'Ibyatsi' nabyo biri mu byavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga kuko ijambo rya mbere ryanditse ni IBYA munsi hakazaho TSI ukwayo ntibinangana mu myandikira ibyo hejuru byanditse ari mu nyuguti zigaragara cyane. Aganira na Inyarwanda.com Oda Paccy yadutangarije ko iyi ari indirimbo ye nshya agomba gushyira hanze mu mpera z'iki cyumweru turimo. Oda Paccy yagize ati:
Maze igihe abantu banyishyuza indirimbo za Hip Hop cyane ko nari maze igihe mvanga injyana ariko kuri ubu numvise ibyifuzo by'abakunzi banjye bakunda injyana ya Hip Hop muri iyi minsi ni zo ndirimbo ngiye gutangira kubakorera. Indirimbo 'Ibyatsi' ni yo ngiye guheraho ku ikubitiro ariko nizeza abakunzi ba Oda Paccy ko muri iyi minsi ngiye gukora indirimbo nyinshi kandi mu njyana ya Hip Hop.
Oda Paccy yambuwe izina ry'ubutore
Nyuma y’uko Oda Paccy avuze ku ndirimbo ye nshya ‘Ibyatsi’, Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Itorero ry’Igihugu, Hon Bamporiki Edouard yashyize hanze itangazo ryambura uyu muraperikazi ububasha ku izina ry’ubutore yahawe dore ko ari gutatira indangagaciro z’Indatabigwi kuko mu buhanzi bwe nta bigwi arata ahubwo akora ibihabanye n’ibyo agomba gukora. Tukimara kubona iryo tangazo, INYARWANDA twaganiriye na Hon Bamporiki Edouard tumubaza kuri iki cyemezo asubiza agira ati:
Si ubwa mbere bibayeho nta bigwi biri mu byo Oda Paccy akora muramuzi nawe ariyizi. Aba ari gushotora abantu gusa…Akwiye gusubira mu ndangagaciro akazinononsora neza. Ubu namwambuye izina ntakiri ‘Indatabigwi’ kuko nta bigwi arata mu byo akora.
Hon Bamporiki yongeye kwikoma Oda Paccy
Hon Bamporiki yakomeje abwira INYARWANDA ko nta bubasha bwo guhagarika ibihangano afite mu nshingano ze atari nacyo bagambirirye ariko kandi atanga inama ku babishinzwe ko babyitaho. Yagize ati: “Twe ntiduhagarika ibihangano bye kuko hari ababishinzwe si ibyacu ariko natanga inama ko ababifitiye ububasha batakwemera ko kiriya gihangano gisohoka kuko nticyubahisha umwana w’umukobwa ni iteshagaciro rikomeye cyane ahubwo.”
Hon Bamporiki yatubwiye kandi ko atari ubwa mbere Oda Paccy akoze ibidakwiye ndetse binateye isoni kuba bikorwa n’umwana w’umukobwa, ariko kandi atari na Oda Paccy gusa uri gutatira Indangagaciro zikwiye hari n’abandi ariko we uburyo abikoramo budahishe, bugaragarira bose. Icyakora uyu muraperikazi aramutse yisubiyeho akemera gusubira gutozwa yakongera akaba intore ndetse akanahabwa izina. Mu itangazo ryo kuri uyu wa 24 Ukwakira 2018 ryambura Oda Paccy izina ry'ubutore, Hon Bamporiki yagize ati:
Njyewe Bamporiki Edouard umuyobozi w'Itorero ry'u Rwanda; nshingiye ku bubasha mpabwa n'Umutoza w'Ikirenga wandagije Itorero; ndamenyesha Abanyarwanda ko uwari waratojwe agahabwa izina ry'Indatabigwi icyiciro cya kabiri' UZAMBERUMWANA Odda Paccy; yambuwe izina ry'ubutore, kubera ko imyitwarire ye inyuranye n'umuco w'ubutore yari yaratojwe ndetse ihabanye n'imihigo yagiranye n'abo bahuje izina ry'ubutore. Uhereye uyu munsi tariki ya 24 Ukwakira 2018, UZAMBERUMWANA Odda Paccy si 'Indatabigwi'. Ndasaba kandi abo duhuje umuhigo wo kurengera Indangagaciro z'umuco wacu, gufatanya n'itorero tukamagana imyitwarire nk'iyi yihishe mu buhanzi duhereye ku cyo uyu muhanzi yitirira ibyatsi. Dukenyere Dukomeze Imihigo Irakomeye.
Itangazo ryateweho umukono na Hon Bamporiki
Umwaka ushize wa 2017, umuraperikazi Oda Paccy yifotoje yambaye ubusa icyakora yikinga ikoma ku myanya y'ibanga. Ibi byanenzwe na benshi barimo na Hon Bamporiki wavuze ko Odda Paccy akwiriye kugororwa. Hon. Bamporiki Eduard yaragize ati: ”Njye uwo mukobwa wambaye amakoma naramubonye n'ibindi byakurikiye, ikimubereye ntabwo ari ugusubiza mu itorero, ikimubereye ni ukugororwa. Mu itorero ntabwo hajya abantu kuko bagize ingeso mbi cyangwa imyitwarire mibi, hajya abantu kuko ari ngombwa kuko gutozwa ni ishuri…”
Yakomeje agira ati: "Imyitwarire ye nabonye y’amafoto ntabwo ari iby’i Rwanda no mu itorero buriya ashobora kuba atabona umwanya, kuba yarihishe mu zindi ntore, biragaragara ko yihishemo kuko ntabwo umuntu yava mu itorero ngo yitware kuriya, ngira ngo ababishinzwe natwe turimo batekereza uko umuntu nk'uriya n'abandi nkawe bajya mu bigo ngororamuco hanyuma yavamo akajyanwa mu itorero kuko nyuma yo gutoza umuntu uranamutuma ariko ntabwo watuma umuntu nk'uriya ataragorowe.”
Oda Paccy ubwo yifotozaga yikinze ikoma
TANGA IGITECYEREZO