RFL
Kigali

Meddy yazanye i Kigali n'umukunzi we -AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/12/2018 16:51
2


Meddy ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakomeye akaba aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu muhanzi yageze i Kigali kuri uyu wa mbere tariki 24 Ukuboza 2018 aherekejwe n'umukunzi we w'umunya-Ethiopia, Sosena Aseffa [Mehfire].



Mu minsi ishize ni bwo byamenyekanye ko Meddy agomba gutaramira i Kigali mu gitaramo cya East African Party. Kuri ubu Meddy yamaze gusesekara mu Rwanda. Iki gitaramo cya East African Party Meddy yatumiwemo byitezwe ko kizaba tariki ya 1 Mutarama 2019 muri Parikingi ya Stade Amahoro i Remera.

Biteganyijwe ko hazaririmbira abahanzi b'abanyarwanda gusa, cyane ko umuhanzi mukuru wagitumiwemo ari Meddy uzaba afatanya nabandi bahanzi barimo Riderman, Bruce Melody, Yvan Buravan ndetse na Social Mula.

Iki gitaramo kizaba kiba ku nshuro yacyo ya cumi na rimwe kikurikiranya kukinjiramo bizaba ari amafaranga y'u Rwanda ibihumbi bitanu (5000frw) mu myanya isanzwe n'ibihumbi icumi mu myanya y'icyubahiro (10000frw). Magingo aya amatike yo kwinjira muri iki gitaramo akaba yamaze kugera ku isoko.

Tubibutse ko Meddy yaherukaga gutaramira mu Rwanda mu mwaka wa 2017 icyakora icyo gihe akaba yarataramiye i Nyamata ndetse akora n'ibitaramo mu ntara zinyuranye ariko ntiyataramira i Kigali aho afite abakunzi benshi. Umwaka ushize mu gitaramo cya East African Party hari hatumiwe abahanzi banyuranye barimo Ali Kiba ndetse na Sheebah Karungi.

meddy
meddy
Meddy yazanye n'umukunzi we i Kigali

meddy
meddy
meddy

Meddy yageze i Kigali

AMAFOTO: Cyiza Emmanuel-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Murekezi5 years ago
    nibakomereze aho
  • Kheiha5 years ago
    Byiza cyane Ureke abasebya ngo yarakwiye kurongora umunyarwanda Umuntu akunda umukunze Niba nta rukundo tababonyemo mwaba mwe barundi na abanyarwanda Ni mugabane urugambo Nkunda meddy ko nta butagondwa bwa abanyarwanda yibitseho Ninde yabeshye abanyarwanda na abarundi ko ari bo beza muri Afrika Usibye bya mukorogo bitera ngo nase na abibwotamasimbi or mixed, Eritrea cg ethiopia





Inyarwanda BACKGROUND