Nyuma y’ipfa ry’imodoka ya Rayon Sports bivugwa ko ishaje, Amb.Nduhungirehe yanavuze ko bagura abakinnyi bashaje

Imikino - 31/03/2019 2:05 AM
Share:

Umwanditsi:

Nyuma y’ipfa ry’imodoka ya Rayon Sports bivugwa ko ishaje, Amb.Nduhungirehe yanavuze ko bagura abakinnyi bashaje

Mu gitondo cy’uyu wa Gatandatu tariki 30 Werurwe 2019 ni bwo inkuru yakwiye imisozi y’u Rwanda ko imodoka ya Rayon Sports yagize ikibazo ikabura urugenda ubwo yari igeze mu Butantsinda bwa Kigoma imanuka ijya mu Karere ka Nyanza aho yari igihe kwerekwa abafana babarizwa muri iki gice ahari igicumbi cy’iyi kipe ikunzwe hirya no hino ku isi.

Mu biganiro byiriwe ku mbuga nkoranya mbaga ndetse no mu bitangazamakuru bitandukanye by’imbere mu gihugu, wasangaga abantu batavuga rumwe kuri iri pfa ry’imodoka kuko bamwe bavugaga ko umuntu akurikije uko abafite aho bahurira na Rayon Sports basingizaga iyi modoka, bitari gukurikirwa no guhita imara ijoro mu muhanda yabuze urugenda itaranamara igihembwe ikora akazi bayiguriye.

Abandi bakavuga ko iyi modoka bayizi mu makompanyi atandukanye ndetse ko abayiguze mbere yabananiye bitewe nuko igoye kuko ngo bisaba guhora ikanikwa, kuba inywa lisansi nyinshi ndetse ikaba ishyuha moteri bityo bigatuma inengwa mu buryo butandukanye.


Imodoka rutura ya Rayon Sports yaraye inirirwa mu Majyepfo y'u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu bimenyekana ko yapfuye

Abandi nabo ntabwo babura kuvuga ko iyi modoka ishaje kandi ko kuba aba-Rayons bayita ko ari indege y’ubutaka bidakwiye kuko ngo baguze imodoka yari isanzwe mu muhanda kandi ko yanatwaye abagenzi batandukanye iba muri Matunda Express bityo ko atari ngombwa ko ikabirizwa cyane nk’imodoka idasanzwe i Rwanda.

Abinyujije ku rukuta rwa Facebook aho yatangaga igitekerezo asubiza n'ubundi abatangaga ibitekerezo, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Ubutwererane n'Ibikorwa by'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier nawe yanze kuripfana ahubwo nk’uko undi munyarwanda wese yatanga igitekerezo yagarutse ku ngingo yo kuvuga ko iyi modoka ya Rayon Sports ishaje ahubwo bo bakaba badashaka kubyemera kandi ko iyi kipe iheruka mu mikino ya ¼ cy’irangiza cya Total CAF Confederation Cup nta kintu ijya igura gishya kuko ngo n’abakinnyi igura baba bashaje (Abasaza).


Amb.Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko Rayon Sports igura abakinnyi bashaje bitari imodoka gusa 


Amb.Nduhungirehe Olivier yamenyesheje abakunzi ba siporo ko Rayon Sports ikunze kugura abakinnyi bashaje 

Tariki ya 5 Ugushyingo 2018 ni bwo ikipe ya Rayon Sports yashyize hanze amafoto y’imodoka muri gahunda y’iterambere ry’ikipe ifite abafana benshi mu gihugu no kugabanya amafaranga batanga mu gukodesha ngo batware abakinnyi.

 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...