Umuririmbyi Ruhumuriza James wamamaye mu muziki nka King James, yasabye urubyiruko n’abakoresha imbuga nkoranyambaga kurushaho kugira uruhare mu rugamba rwo kurwanya abagoreka amateka n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, King James yavuze ko muri ibi bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 31, buri wese afite inshingano zo kurengera ukuri kw’amateka.
Yasobanuye ko amahirwe urubyiruko rufite mu gukoresha ikoranabuhanga, by’umwihariko imbuga nkoranyambaga, akwiye kuba ari umuyoboro wo gukomeza gusigasira amateka no guhangana n’abashaka kuyasesereza.
Yagize ati: “Muri iki gihe hari abapfobya ndetse bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Ndasaba urubyiruko by’umwihariko kudaceceka, twese muze duhashye ingengabitekerezo ya Jenoside.”
King James yavuze ko urubyiruko rukwiye gushishikarira kumenya amateka y’u Rwanda, kugira ngo rubashe gusobanukirwa n’ukuri nyako, bityo n’iyo hari uwashaka kuyayobya, bazabe bafite ubushobozi bwo kumuhagarika.
King James, nk’umuhanzi ukunzwe n’urubyiruko, avuga ko abahanzi bafite amahirwe adasanzwe yo kugeza ku bafana babo ubutumwa bufite ireme, cyane cyane mu bihe nk’ibi byo Kwibuka.
Yemeza ko ijwi ry’umuhanzi rishobora kugera kure kandi rigacengera imitima, bigatuma ubutumwa atanga bushobora kugira uruhare mu guhindura imyumvire n’imyitwarire.
Uyu muhanzi ashimangira ko guceceka ari ugufasha abahakana Jenoside, bityo buri wese agomba kugira icyo akora mu kurwanya ingengabitekerezo yayo.
Mu gihe nk’iki, ijwi ry’umuhanzi rigera kure, kuko afasha abantu guhumurizwa no kubona icyizere cyo gukomeza ubuzima. Mu gihe abantu bibuka ibikomere n’agahinda, ijwi ry’umuhanzi—mu bihangano bye—ryifashishwa nk’umuti uvura ibikomere, rikagarura icyizere, rigashimangira ko “ubwo twibuka, tuniyubaka.”
Abahanzi bafite ububasha bwo kugera ku bantu benshi cyane, by’umwihariko urubyiruko, bakarufasha gusobanukirwa amateka y’igihugu.
Iyo umuhanzi akunzwe avuga ku kuri kwa
Jenoside, akamagana abayiha isura itari yo, aba atanze umusanzu ukomeye mu
kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse no gusigasira amateka y’igihugu.
Muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, King James yasabye urubyiruko n’abakoresha murandasi kuba ijwi ry’ukuri ku mateka y’u Rwanda
TANGA IGITECYEREZO