Kigali

Adusigiye umurage w'uburezi - Cardinal Kambanda mu gusezera bwa nyuma kuri Alain Mukuralinda-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/04/2025 14:13
1


Umushumba wa Arkidiyosezi ya Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, yavuze ko Alain Mukuralinda asigiye abantu umurage w’uburezi, kuko mu bihe bitandukanye yagiye agaragaza impano nshya kandi akazitangira, ndetse abo yafashije batanze ubuhamya bagaragaza uko yabaciriye inzira muri sosiyete.



Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 10 Mata 2025, mu gitambo cya Missa yaturiye muri Paroisse Gatulika ya Rulindo, ari na ho habereye umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Alain Bernard Mukuralinda [Alain Muku] wari Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma. 

Umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Alain Mukuralinda, witabiriwe n’ibihumbi by’abantu barimo abayobozi mu nzego Nkuru z’Igihugu, ibyamamare mu ngeri zinyuranye n’abandi. 

Witabiriwe n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo; Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, RBA, Cléophas Barore; Umunyamabanga w'Umuryango FPR-Inkotanyi, Gasamagera Wellars; Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga n’abandi.

Ubwo yaturaga igitambo cya Missa, Cardinal Kambanda yavuze ko Yesu Kristo "Ni we ducyesha amizero, ni we twiringiyeho ko tuzakomeza kubaho na nyuma y'urupfu."

Yavuze ko Alain Mukuralinda yari "umuntu ufite ukwizera mu buzima bwe" kandi ukwizera kwe n'ukwemera kwe ni byo byamuhaga imbaraga zo gukora. 

Kambanda yavuze ko Imana ari urukundo kandi ishobora byose, ndetse ifasha umuntu kubona umurongo w'ubuzima. Yavuze ko Imana yanyujije muri byinshi Alain Mukuralinda, ariko ikomeza kumurinda.

Yavuze ko Alain Mukuralinda "yari umuntu uyoborwa n'ukwizera, ukwemera" byamufashije kubona urumuri mu buzima bwe. Yavuze ko yari umuntu wakundaga abantu "kubera urukundo yakundaga Imana".

Yanavuze ko Mukuralinda yitangiraga abato n'abanyantege nke. Ashimangira ko Alain Mukuralinda "adusigiye umurage w'uburezi" cyane cyane abatari bishoboye, yagiye afasha kugira ngo impano z'abo zigaragare.

Kambanda yavuze ko umuntu nk'uyu, Imana iba imufitiye umugambi. Yashimangiye ko uko Imana yaremeye abantu, buri wese aba afite impano ye, kandi iyo abantu babishoboye, babasha kuyiteza imbere.

Ati: "Ni umurage ukomeye rero w'uburezi adusigiye. Abo yagiye afasha babitangamo ubuhamya, yabonaga izi mpano akemera kwitanga akaziteza imbere. Nyagasani amwakire, aruhukire mu bugingo bw'iteka."

Sina Gerard yavuze ko Mukuralinda [Muramu we –Kuko yashakanye na Mushiki we] yitabye Imana "mu gihe igihugu n'Isi yose byari bikimukeneye". Avuga ko mu gihe yitegura kuzuza imyaka 55 yanyuze muri byinshi kandi byiza byatumye ubuzima bwe buzirikanwa.

Yavuze ko Mukuralinda yagiye azamuka mu nzego za Leta, kandi n'ubutumwa yagiye ahabwa n'igihugu ntiyasiganaga n'umuryango we aho yajyaga hose. Sina Gerard, yavuze ko Mukuralinda yatabarutse ari mu nshingano nk'Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma.

Sina Gerard yasabye abantu guharanira kugera ikirenge mu cya Mukuralinda. Avuga ko yabanye nawe igihe kinini ubwo yari asoje amasomo ye i Burayi. Ati "Nta n'umunsi n'umwe yigeze abwirwa icyo gukora. Ibyo yakoze ni byinshi."

Yavuze ko Imana yubatse imbaraga nziza muri Mukuralinda, kandi yamutoranyije. Avuga ko yakunze igihugu, kandi arakitangira mu nguni zose z'ubuzima.

Sina Gerard yanavuze ko Mukuralinda yakundaga abaciye bugufi, kuko yagiye ashyigikira cyane impano z'abakiri bato, ndetse yafashije mu kumurika impano z'urubyiruko mu mukino w'umupira w'amaguru.

Yavuze ko "n'ubwo mukuriye ariko dufite uko twahuzaga, yaba mu gufasha urwo rubyiruko n'ubuhanzi twakoranaga."

Sina Gerard yavuze ko n'impano abana be bafite zakujijwe na Alain Mukuralinda, ati "Tumusabire, tumwifurize ko Imana yamwakira mu bayo."

Umugore wa Sina Gerard yavuze amateka ya Alain Mukurakinda. Avuga ko yabatijwe tariki 15 Kanama 1970. Ahabwa ukarisitiye afite imyaka 9, akomezwa afite imyaka 12. Mu 2006 ni bwo yasezeranye n'umufasha we.

Mukuralinda yavukiye mu rugo rw'Abakirisitu, akaba ari na ryo shingiro ry'ubukristu ry'umuryango w'abo. Sekuru yigishaga Gatigisimu.

Ababyeyi be bakimara kumenya ko yitabye Imana, nibo basabye ko ashyingurwa muri Rulindo, kuko ari ho umuryango we ubarizwa. Mukuralinda yabaye mu Bushinjacyaha ku rwego rw'Igihugu, atashye yari Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma. Asize umugore n'abana babiri.

Alain Mukuralinda yasezeweho bwa nyuma kuri uyu wa Kane tariki 10 Mata 2025

Alain Mukuralinda yitabye Imana, ku wa 4 Mata 2025 aguye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal azize guhagarara k'umutima

Sina Gérard, uri mu bagize umuryango wa Mukuralinda, yavuze ko agiye ‘Umuryango ukimukeneye, igihugu kikimukeneye n'Isi yose ikimukeneye

Misa yo gusabira umugisha Mukuralinda yayobowe na Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda

 Cardinal Kambanda yavuze ko Mukuralinda yaranzwe no kwizera. Ati “Nyakwigendera Alain Mukuralinda, yari umuntu ufite ukwemera n'ukwizera. Ni byo byamuhaye imbaraga zo gukora inshingano yakoze. Yari umuntu ukunda abantu kubera urukundo akunda Imana.”    

Karidinali Kambanda yavuze ko Mukuralinda asize umurage w’uburezi. Ati “Yitangiraga abato n'abanyantege nke kugira ngo abazamure. Adusigiye umurage ukomeye w'uburezi. Yagize uruhare mu kuzamura impano z'abana bakiri bato.”

Muri Paruwasi Gatolika ya Rulindo, mu Karere ka Rulindo, Intara y’Amajyaruguru, niho habereye Misa yo gusabira no gusezera bwa nyuma, Alain Mukuralinda wari Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, uherutse kwitaba Imana 


Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo 


Umuhanzikazi Uwitonze Clementine wamenyekanye nka Tonzi







SINA GERARD YAVUZE URWIBUTSO AFITE KURI ALAIN MUKURALINDA WITABYE IMANA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tambombeki enok6 days ago
    Niyitahire age kudutegurira ahotuzaba imana imwakire mubayo





Inyarwanda BACKGROUND