Kigali

Riderman yashyize hanze indirimbo 'Ijoro ryiza' yakoranye na King James afata nk'umwami w'imitoma-YUMVE

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:1/12/2017 10:34
2


Abakunzi b’umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda ukora injyana ya Hip Hop, Riderman bashize impungenge bari bamaranye iminsi bibaza niba umuzingo yabemereye kuri Noheli azawubaha cyangwa byarahindutse.



Umuhanzi Riderman nyuma yo kwemerera abakunzi be ko buri ku itariki 25 Ukuboza, kuri Noheli buri mwaka azajya abaha umuzingo mushya w’indirimbo ze, arahamya ko nta mpinduka no kuri Noheli uyu mwaka azataramira abakunzi be. Mu gihe ari gutegura igitaramo cye kandi, Riderman yakoranye indirimbo na King James bayita ‘Ijoro Ryiza’. Inyarwanda.com yifuje kumenya impamvu Riderman yahisemo gukorana indirimbo na King James ndetse tunamubaza impamvu yateguye igitaramo (concert) mu gihe abakunzi be bari bazi ko azabamurikira umuzingo (Album).

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA 'IJORO RYIZA' YA RIDERMAN FT KING JAMES

Riderman

Riderman ahamiriza abakunzi be ko nta mpinduka n'imwe ihari azabataramira kuri Noheli

Riderman yabisubije muri aya magambo “Hari hashize igihe ntakorana indirimbo na King James kandi nk’uko mubizi ni umwami w’imitoma. So, twahisemo gukorana indirimbo y’urukundo ngo tuyiture abahisemo gukundana by’iteka…Abakunzi banjye (IBISUMIZI) bitege uburyohe nk’uko concert yitwa. Tuzakora ibishobokaa byose ngo batahe bishimye… N’ubundi launch izabera muri icyo gitaramo.”

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA 'IJORO RYIZA' YA RIDERMAN FT KING JAMES

Muri icyo gitaramo (Concert) cyo kumurikira no kumvisha abakunzi be “Mixtape Ni Filime” hazumvikanaho indirimbo zitandukanye harimo izo yamaze gushyira hanze n’izindi zitarashyirwa hanze kuri ubu. Zimwe mu ndirimbo zizaba ziri kuri Mixtape Filime ya Riderman ni: Ndacyabadunda, Uburyohe, Kadage, Inyuguti ya R, Icumu Ryanjye , Hip Hop Ipande, Can’t Stop Won’t Stop, Igisumizi Mpaka Mpfuye, IMM, Silver Bullet Flows, Kill The Devil With It n’izindi. Iki gitaramo kizaba ku itariki 25 Ukuboza 2017 kuri Petit Stade I Remera.

Riderman

Riderman yiteguye kuzashimisha abakunzi be kuri Noheli

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA 'IJORO RYIZA' YA RIDERMAN FT KING JAMES






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    nkuri inyuma trey rapper ukorera umuziki muhanga uzamusure muvugakimwe cyangwa muravukana uzatumare impungenge turakwemera mutama wacu
  • Mukandayisenga claudine7 years ago
    Nanjye abahanzi baba nyarwanda ndabakurikira cyanee!!!MUKOMEREZE AHO.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND