RURA
Kigali

Urwibutso kuri Juno Kizigenza, agahinda gakabije na Album ye: Ariel Wayz yiniguye- VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/03/2025 14:35
0


Abantu batunguwe n'ijwi ryiza ry'uyu mukobwa bamwumvise mu ndirimbo ye ya mbere 'Boy From Mars' yakoranye na Jumper Kellu na Karazu, ariko yari amaze igihe yumvikana mu bitangazamakuru ahanini binyuze mu itsinda rya Symphony Band yabarizwagamo. Kuva icyo gihe kugeza n'uyu munsi, uyu mwari yakomeje gushikama mu muziki.



Kiriya gihe asohora indirimbo ya mbere, yumvikanaga cyane aririmba mu rurimi rw'Icyongereza ariko uko imyaka yagiye yicuma yashyize imbaraga no mu kuririmba mu rurimi rw'Ikinyarwanda. 

Yatangiye umuziki afite intangiriro, kuko yari amaze gusoza amasomo ye ku ishuri rya muzika rya Nyundo, ahakuye ubumenyi yakwifashisha mu rugendo rw'umuziki nk'abandi bose. 

Ni umukobwa wagaragaje ko ashaka gushyira itafari ku rugendo rw'umuziki w'abakobwa mu Rwanda, kandi akora ibihangano byatumye umubare munini umurangamira. Yewe, yabonye n'ibiraka hirya no hino mu gihugu ndetse no hanze yacyo .

Mu rugendo rwe, yanakoranye indirimbo n'abandi bahanzi, ndetse na ba Producer. Ariko kandi yanashyize imbere gusubiramo zimwe mu ndirimbo z'abahanzi bakomeye ku Isi nka Adele, kandi avuga ko akunda byimazeyo umuhanzi Bruno Mars.

Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Ariel Wayz yagarutse kuri zimwe muri Paji zaranze ubuzima bwe mu myaka ine ishize. Yavuze impamvu yinjiye mu muziki rimwe na rimwe asubiramo indirimbo z'abandi bahanzi, umubano we na Juno Kizigenza, Album nshya yise "Hear To Star" agiye gushyira ku isoko n'ibindi.

Ariel Wayz yasobanuye ko kwinjira mu muziki anyuzamo agasubiramo indirimbo z'abandi, bishingira ahanini mu kuba ari ibyo byamuranze mbere y'uko atangira urugendo rw'umuziki nk'umuhanzi wigenga. 

Ati "Gusubiramo indirimbo z'abandi nibyo byandanze mbere y'uko ntangira urugendo rw'umuziki. Numva rero ari ibintu bifite ikintu kinini bivuze ku muziki wanjye. Ndabikunda. Nkunda indirimbo z'abandi, rero gukurira muri uwo mutaka ngirango niyo mpamvu nkomeza kumva ntakibazo, usibye ko numva ntakibazo."

Uyu mukobwa yavuze ko ibi byose byabanjirije imyaka ine ishize ari mu muziki. Ariko kandi yumvikanisha ko iyi myaka yaranzwe n'ibyiza n'ibibi 'mbese ni ubuzima busanzwe'. Ati "Ibyiza bikomeje kuganza."

Yumvikanishije ko iyi myaka ine ishize ari mu muziki, yabanjirijwe n'imibanire myiza yari afitanye n'itsinda rya Symphony Band nubwo igihe cyageze akarivamo.


Ni icyemezo kitoroshye gufata!

Ariel yavuze ko Symphony ari umuryango azahora yibuka, kuko bamubaniye neza mbere y'uko atangira umuziki ari wenyine. Ati "Ni 'Band' ifite inkuru yihariye mu rugendo rwanjye rw'umuziki." Ariko kandi muri Nzeri 2020, nibwo yatangaje ko yavuye muri Symphony Band. 

Mu gusubiza, Ariel Wayz yavuze ko atorohewe no gufata icyemezo cyo kuva muri iri tsinda kuko 'ntabwo ari ibintu biba byoroshye, kuko hari ibintu byinshi muba mwarapanze, bikaba bigiye gupfa, ukareba uburyo umuntu agiye gutuma ibyo bintu bipfa, rero ni umwanzuro umuntu afata yawutekerejeho, bimugoye."

Yavuze ko yorohewe no kuva muri Symphony Band, kuko yakurikije ibyo umutima we wamubwiraga. Ati "Rero no gufata uwo mwanzuro ni uko byagenze. Numvise ari ikintu ngomba kuvugaho ako kanya, aho ngaho."

Yavuze ko yagiye kwiga ku Nyundo 'mbizi ko ngomba kuba umuhanzi, ngomba kuba umusitari'. Ati "Nagiye mu bintu nkunze, akaba ari nabyo bintunze. Ni zo zari inzozi."

Uyu mwari yavuze ko kujya kwiga umuziki byanashingiye mu kuba ababyeyi be baramushyigikiye cyane. Kandi ngo akiri muto nabwo yakundaga kuririmba 'byatumye ababyeyi banjye numva ko umuziki ari ikintu cyanjye'. Ati "Ntekereza ko ariyo mpamvu bemeye kunshyigikira."

Ariel yavuze ko nta mubyeyi ukwiye kubuza umwana we gukurikira inzozi ze. Ati "Gushyigikirwa n'umubyeyi ni ikintu uba ukeneye cyane. Rero, iyo udashyigikiwe biri mu bintu bishobora gutuma utagera ku nzozi zawe. Ikintu nabwira umubyeyi wese ni uguha amahirwe uwmana wawe."


Yakurikijwe agahinda gakabije! 

Ariel Wayz yavuze ko akimara kuva mu itsinda rya Symphony Band yagize agahinda gakabije ahanini bitewe n'ubutumwa yakiraga kuri telefone bw'abantu bamubwiraga nabi, umutima we unanirwa kubyakira.

Yavuze ko byamurenze ku buryo n'ubu kubasha kubisobanura atari ikintu cyoroshye. Ariel avuga ko yakomerewe ahanini bitewe n'uko byari ibintu bishya kuri we, kuko atari asanzwe amenyereye gutukwa.

Avuga ko ubu yamaze kwakira ko ikintu cyose yakibazwaho, kandi afite uburyo yagisubizamo. Ati "Ubu namenye ko umuntu wese afite uko yakira ikintu, kandi n'uburyo yagisubizaho. Rero, icyo nicyo cyabaga ikibazo, kubireba bikambaza, ariko ndashima ko ubu ngubu mbireba nkabirenga."

Ariel yavuze ko gusohoka mu gahinda gakabije, yibutse impamvu yinjiye mu muziki 'ndongera ndahagaruka njya muri studio njya gukora'. Ariko kandi avuga ko umuryango we, inshuti n'abandi bamubaye hafi cyane.

Yavuze ko nubwo yanyuraga mu bihe bishaririye umutima we, ariko ntiyigeze atekereza mu kuba yasubira muri Symphony Band.


Away yabaye Away!

Ku wa 18 Nyakanga 2021, nibwo Ariel Wayz yashyize ku rubuga rwe rwa Youtube indirimbo 'Away' yakoranye na Juno Kizigeza. Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 5.

Ni indirimbo yacuranzwe cyane mu bitangazamakuru by'imbere mu gihugu, iherekezwa n'inkuru y'uko bombi bakundana.

Bifashishije imbuga nkoranyambaga bateranye imitoma karahava, ariko kandi igihe cyarageze buri umwe aca ukwe.

Ariel Wayz yabwiye InyaRwanda ko iyi ndirimbo ari nziza kandi "yamfunguriye imiryango myinshi' kandi 'impora ku mutima'.

Yasobanuye ko gukorana na Juno Kizigenza ari ibintu byikoze, kuko atari afite muri gahunda gukorana nawe.

Ati "Ni indirimbo yikoze. Twari muri 'studio' yamperekeje ngiye gukora indirimbo ari njye wamubwiye ngo tujye muri 'studio' umperekeze birangira ndirimbye, nawe ahita aririmbamo gutyo."

Uyu mukobwa yavuze ko yari yagiye muri studio n'ubundi agiye gukora iyi ndirimbo 'Away' ariko ko bitewe n'ibihe yagiranye na Juno muri 'studio' byagejeje ku ikorwa ry'iyi ndirimbo.

Yavuze ko atajya kure y'abantu bavuga ko bari barishimiye urukundo rwabo nubwo baje gutandukana. Ati "Ntabwo nabahakanya rwose niba bari barabikunze. Ni uburenganzira bwabo. Ntabwo nabahakanya, ngo mvuge ngo ibyo bavuga atari byo."

Ariel Wayz yashimangiye ko atorohewe no gufata umwanzuro wo gutandukana na Juno Kizigenza. Kandi ko nta byinshi amukumburaho ahanini bitewe "n'uko turacyari kumwe, turacyavugana, rero ntacyo gukumbura gihari mu buzima bwa buri munsi."


Aritegura gusohora Album ye ya mbere

Iyi album izaba igizwe n’indirimbo 12, izajya hanze ku mugaragaro ku wa 8 Werurwe 2025, ku munsi Mpuzamahanga wahariwe Abagore. 

“Hear to stay’’ ni album ikubiyemo urugendo rw’imyaka ine Ariel Wayz amaze mu muziki, ibihe byiza yawugiriyemo ndetse n’ingorane yahuriyemo na zo.

Mu butumwa bwe, Ariel Wayz yatangaje ko “Hear to stay irenze kuba album y’indirimbo, ni ubuzima bwanjye mu muziki.’’

Indirimbo ziri kuri album ya Ariel Wayz, zikubiyemo ubutumwa bw’urukundo, ubudaheranwa n’ingorane abari n’abategarugori banyuramo mu muziki. 

Izi ndirimbo zumvikanaho umwimerere wa Ariel Wayz binyuze mu myandikire ye inoze irimo ibarankuru, iherekejwe n’ijwi rinyura amatwi y’uryumva, rigakurura amarangamutima ye.

Yakomeje ati “Iyi album ivuga ku rugendo rwanjye, gukura kwanjye, intambara nahuye na zo n’uko nihebeye umuziki. Nifuza ko abakunzi banjye bazatega amatwi indirimbo ziyiriho kuko bizatuma bumva neza impamvu ndi mu muziki by’iteka.’’

Ariel Wayz yavuze ko yahisemo “Hear to Stay” nk’izina rya album kuko yashakaga guha agaciro urukundo abahanzi berekwa n’abakunzi babo.

Ati “Nashakaga gutera ibuye rimwe nkica inyoni ebyiri. Izina uryumvise wariha ibisobanuro bibiri birimo icya mbere cy’uko abakunzi b’umuziki bakwiye kuwumva ukabagumamo. Icya kabiri ni uko urwo rukundo rutuma tuguma mu muziki.’’

Ibyo wamenya kuri Ariel Wayz

Uwayezu Ariel, ukoresha amazina ya Ariel Wayz mu muziki, afite imyaka 22. Yatangiye kwiyumvamo impano yo kuririmba afite imyaka ine.

Mu kwagura impano ye, mu 2016 Ariel Wayz yagiye kwiga umuziki mu Ishuri ry’u Rwanda ry’Umuziki ryahoze ku Nyundo.

Agisoza amasomo ya muzika, yaririmbye mu Itsinda Symphony Band mbere y’uko atangira urugendo nk’umuhanzi wigenga mu ntangiriro za 2019.

Ariel Wayz yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Away’ yakoranye na Juno Kizigenza, ‘You Should Know’, ‘Wowe Gusa’, ‘Good Luck’, ‘Katira’ yakoranye na Butera Knowless. Indirimbo aheruka gusohora yayise ‘Made for you’ yayikoze nk’impano yageneye abakundana. 

Kuva atangiye umuziki, Ariel Wayz amaze gushyira hanze EP ebyiri zirimo Love & Lust yasohotse ku wa 10 Ukuboza 2021 ndetse na TTS (Touch The Sky) yo muri Nzeri 2022. 

Ariel Wayz yatangaje ko imyaka ine ishize ari mu muziki yaranzwe n’ibyiza n’ibibi

Ariel Wayz yavuze ko indirimbo yakoranye na Juno Kizigenza yamutunguye, kuko atari ibintu bari bapanze

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO KIHARIYE TWAGIRANYE NA ARIEL WAYZ

">

VIDEO: Melvin- Pro: InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND