RURA
Kigali

Kenya: Abagabo 2 barakekwaho kwica Umwongereza bakamuhisha mu gikapu

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:4/03/2025 16:48
0


Urukiko rwa Kenya rwahaye Polisi Iminsi 21 yo gufunga abakekwaho kwica Scott w’imyaka 58, ufite ubwenegihugu bw'u Bwongereza. Umurambo we wabonetse mu gikapu ku itariki ya 22 Gashyantare, nyuma y’iminsi mike ageze muri iki gihugu ku mpamvu z'ihuriro ry’amahugurwa yari yitabiriye nk'uko tubikesha africanews.com.



Abashinjacyaha bavuze ko Campbell Scott yagaragaye nyuma y’uko ava muri hoteli asohoka hamwe n’umugabo utazwi, hanyuma aza kwinjira mu modoka ya taxi ajya mu gace ka Nairobi. Umurambo we wabonetse nyuma y’iminsi mike mu bilometero 110 uvuye mu murwa mukuru wa Nairobi.

Umushoferi wa taxi wifashishijwe muri iyi dosiye aracyafunzwe, akaba ari gufasha abashinjacyaha mu iperereza. Mu gihe isuzuma ryakorewe umurambo ryerekanye amakuru adahagije ku rupfu rw’uyu Mwongereza, raporo y’ibizami by’umubiri ikaba ikiri gukorwa kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rw’uyu mugabo. Urukiko rwashyizeho tariki ya 24 Werurwe nk’igihe kizakurikiraho mu rubanza.

  








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND