RURA
Kigali

Imvururu muri Serbia: Abadepite batavuga rumwe na Leta bateye Inteko

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:4/03/2025 19:17
0


Abadepite batavuga rumwe na leta bateje imvururu mu nteko ya Serbia, bashyigikira imyigaragambyo yatewe n'ibibazo bya ruswa n'uburangare bwa guverinoma.



Ku wa Kabiri, inama y’inteko ishinga amategeko ya Serbia yasibamye mu mvururu nyuma y'uko abadepite batavuga rumwe na leta bateye ibyotsi n’imyuka iryana mu maso mu cyumba cy’inteko. 

Ibi byabaye mu rwego rwo kwerekana ko bashyigikiye imyigaragambyo imaze amezi ane iyobowe n’abanyeshuri, yamaze gukwira no mu zindi nzego zirimo abarimu n’abahinzi, bigatuma iba ikibazo gikomeye ku butegetsi bwa Perezida Aleksandar Vucic umaze imyaka icumi ku butegetsi.

Mu gihe abadepite batavuga rumwe na leta bari batangiye gutera ibyotsi, bamwe muri bo basatiriye perezida w’inteko, bahanganye n’abashinzwe umutekano. 

Muri iyo mvururu, amashusho ya televiziyo yagaragaje umwotsi w’umukara n’irangi ry’iroza byuzura mu cyumba cy’inteko, aho hashize imyaka kuva mu 1990 habera imvururu zifitanye isano n'uburyo ubutegetsi butwarwa.

Perezida w’inteko, Ana Brnabic, yatangaje ko abadepite babiri bakomerekeye muri izo mvururu, umwe muri bo, Jasmina Obradovic wo mu ishyaka riri ku butegetsi (SNS), yagize ikibazo cy'ubwonko (stroke) akaba ari mu bihe bikomeye. “Inteko izakomeza gukora no kurengera Serbia,” Brnabic yabitangarije abagize inteko.

Nk’uko byatangajwe na Associated Press (AP), imyigaragambyo yatewe n’uruhuri rw’ibibazo birimo ruswa n’uburangare bwa guverinoma. 

Abadepite batavuga rumwe na leta banagaragaje ibyapa byanditseho amagambo nka "imyigaragambyo rusange" na "ubutabera ku bapfuye", mu gihe hanze y’inyubako y’inteko, abigaragambya bahagaze mu mutuzo bunamira abantu 15 bapfuye ubwo igihuru cya gari ya moshi cyagwaga, iyi ikaba ari yo mpamvu nyamukuru yatumye imyigaragambyo ikwira igihugu hose.

Abategura imyigaragambyo batangaje ko ku wa 15 Werurwe hazaba indi myigaragambyo ikomeye mu murwa mukuru Belgrade.

Mu gihe imyigaragambyo ikomeje gufata intera ndende, ishyaka riri ku butegetsi ryatangaje ko ibihugu byo mu Burengerazuba bishaka guhungabanya Serbia binyuze muri iyi myigaragambyo. 

Nubwo bimeze bityo, abigaragambya bavuga ko bahagurukiye guhangana na ruswa no guverinoma inengwa kuba idafite ubushobozi bwo gukemura ibibazo byugarije igihugu.

Ubutegetsi bwa Perezida Vucic buhanganye n’ikibazo cy’uko iyi myigaragambyo ishobora kugera ku rwego rwo gukuraho ubutegetsi bwe, dore ko bimaze kugaragara ko idashingiye ku banyeshuri gusa, ahubwo ihuza n’abandi baturage bafite ibibazo bitandukanye. 

Ku wa 15 Werurwe, isi yose izaba ireba niba Serbia izinjira mu bihe bishya by’impinduka cyangwa niba ubutegetsi buriho buzashobora kuyihagarika.

Umwanditsi: Kubwayo Jean de la Croix 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND