Umuhanzi Kanuma Jean Damascène uri mu bahanzi bafite igikundiro mu muziki wo kuramya no guhimbaza, yashyize hanze indirimbo nshya yise "Nipe Saa Moja."
Uyu mugabo ufite umugore n'abana bane, afite amashimwe y'aho Imana imugejeje muri uyu muri uyu muhamagaro, ari na ko ayiragiza ibiri imbere birimo gukomeza gushyira hanze indirimbo nshya na Album ziyongera kuri ebyiri yakoze mu myaka yatambutse.
Mu kiganiro na
InyaRwanda, Kanuma yavuze ko iyi ndirimbo nshya iri mu rurimi rw’Igiswahili
yayihawe ubwo yari ari ku musozi asengera intambara yahuraga na zo muri uyu
muhamagaro.
Ati: “Ubutumwa bugize iyi
ndirimbo ni isengesho ryanjye nsaba Imana ngo impe imbaraga zo kunesha ubwibone
bwo mu mutima no kwigira igitangaza ku bandi. Kandi sinjye uriho ahubwo ni Kristo
uriho muri njye.”
“Gusa nashatse no kubwira
bagenzi banjye dusangiye umuhamagaro ko atari twe tubikora ahubwo hari imbaraga
zimira izindi zikorera muri twe zikorera mu ntege nke zacu kugira ngo yiheshe
icyubahiro. Uwicisha bugufi azashyirwa hejuru, n'uwishyira hejuru azacishwa
bugufi.”
Yakomeje avuga ko muri
uyu mwaka, afite gahunda idasanzwe yo gushyira hanze indirimbo nshya buri
kwezi, ashimira abakunda ibihangano yahawe n’Uhoraho, aboneraho no kubasaba
kumushyigikira haba mu buryo bw’ibifatika n’ubw’amasengesho.
Ati: “Ndakomeza kubasaba
ngo mukomeze mudufate amaboko mbashishikariza kumva ibihangano byanjye nk’abakunzi
banjye.”
Afite inzozi zo kugera
kure hashoboka muri muzika, kugeza igihe azabera abandi benshi icyitegererezo.
Kanuma ufatira urugero kuri Yesu, yavutse yisanga mu
muryango w’abaramyi, ibyamufashije kwisanga mu muziki mu buryo bworoshye. Yanditse indirimbo ya mbere mu 2005 ayishyira hanze mu
2012. Afite album ebyiri, ndese kugeza ubu ari kwitegura gushyira ahagaragara
Album ya gatatu izaba igizwe n’indirimbo 8.
Imbaraga zo gutangira kuririmba ku giti cye, yazikuye mu iyerekwa ry'Umushumba we, Apotre Dr. Paul Gitwaza, binyuze mu nyigisho zo kwitinyuka yagiye abigisha ku rusengero.
Umuhanzi Kanuma Jean
Damascène yamenyekanye mu ndirimbo yise ‘Araje’, ‘Simba Wa Yuda’ n’izindi
nyinshi.
Izina rye rirazwi cyane
kuko asanzwe ari Umuyobozi w’Indirimbo muri Asaph Music International, ibarizwa
mu Itorero Zion Temple Celebration Center iyoborwa na Apôtre Dr Paul Gitwaza.
Umuramyi Kanuma Damascene yashyize hanze amashusho y'indirimbo nshya yahawe ubwo yari ku musozi asenga
Akoze mu nganzo mu gihe yitegura kumurika Album ye ya gatatu
Yakuze yisanga mu muryango w'abaramyi
Muri uyu mwaka azajya ashyira hanze indirimbo nshya buri kwezi
">Reba hano indirimbo nshya ya Kanuma Damascene yise "Nipe Saa Moja"
">
TANGA IGITECYEREZO