Umuramyi Eric Niyonkuru yashyize hanze indirimbo nshya, igaruka ku butumwa bwa Yesu Kristo, anategura album ye ya mbere n'igitaramo muri Finland.
Eric Niyonkuru, umwe mu bahanzi b'abahanga bakiri bato mu mwuga wo kuririmba, akomeje kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo binyuze mu muziki we, akorera muri Finland.
Aherutse gushyira hanze indirimbo nshya, igaruka ku rukundo n'igitangaza Yesu Kristo yakoreye abantu, aho yemeye gupfa kugira ngo abakize.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Eric Niyonkuru yavuze ko umuziki we ushingiye ku kwizera Yesu Kristo no kwamamaza igitangaza cye.
Yagaragaje ko inganzo yayikuye muri Bibiliya, mu murongo wa Yesaya 53:5, wemeza ko Yesu yacumitiwe ibicumuro by’abantu kandi ko imibyimba ye ari yo yatumye barokoka. Ibi ni byo byatumye afata icyemezo cyo gukomeza gutanga ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo ze.
Eric Niyonkuru yavuze ko umuziki we awufata nk'umuhamagaro yahawe n'Imana, akaba akorana imbaraga zidasanzwe kugira ngo ubutumwa bwe bugere kure hashoboka.
Yagize ati: "Ndi gukora cyane mu gihe ngifite uburyo, kuko ntibyoroshye gutangira uyu muhamagaro mu Burayi."
Yavuze ko yatakaje igihe gihagije ataramenya agaciro ko gukorera Imana, ariko ubu yashyize imbaraga mu kwamamaza ubutumwa bwiza, by'umwihariko mu Burayi.
Uyu muhanzi arimo gutegura album ye ya mbere, aho indirimbo eshanu zamaze gutunganywa, kandi izindi zizagenda zisohoka uko igihe kizagenda kiza.
Yongeyeho ko ateganya igitaramo gikomeye kizabera muri Finland mu mpeshyi, aho azahurira n’abahanzi batandukanye bo muri icyo gihugu.
Eric yibukije abakirisito bose ko bagomba guharanira gukiranuka, kuko Yesu Kristo yatanze igihano cyabahesheje amahoro.
Yasabye ko buri wese agomba gushima umurimo ukomeye Yesu Kristo yakoze wo kubacungura no guharanira kubaho mu buzima bwera. Yanasabye abantu batari abakirisito kumwizera, kuko mu kwizera Yesu Kristo, bahabwa ubuzima bushya.
Indirimbo nshya ya Eric Niyonkuru iri mu njyana ituje, ikaba yaratunganyijwe n’umucuranzi wa gitari Clement Level, umuhanzi wo muri Kenya.
Eric yavuze ko iyi ndirimbo ifite umwihariko, kuko icuranze mu buryo bujyanye n'ubutumwa bwo kubohoka no kwiyegurira Imana.
Mu myaka itanu iri imbere, Eric Niyonkuru yifuza kuba igikoresho cyiza Imana izishimira, kandi akomeza gukorera umuziki we ku rwego mpuzamahanga.
Yagaragaje ko afite intego yo gukoresha impano ye mu gukorera Imana no gusakaza ubutumwa bwiza ku isi yose.
Eric Niyonkuru yateguje igitaramo cya mbere
REBA HANO INDIRIMBO NSHYA "NAHIMBAZWE" YA ERIC NIYONKURU
Umwanditsi : Kubwayo Jean de la Croix
TANGA IGITECYEREZO