Uruganda rw’imideli ku Isi rukomeje gutumbagira ku buryo ntawe ushobora guhakana ko ari umwe mu myuga ya mbere ihemba neza kandi ibeshejeho neza abayikora.
Ibijyanye n'imideli biza
mu myanya y'imbere mu guhemba amafaranga afatika ku bakora ibijyanye na yo,
by'umwihariko ababisobanukiwe kandi babikorana ubuhanga.
Kugeza ubu, usanga hari
bamwe mu bakora uyu mwuga babeshejweho na wo, bawukuyemo ubwamamare ndetse
bawukesha n'ubutunzi bafite byihishe mu bikorwa bitandukanye bibabyarira
inyungu umunsi ku wundi.
Dore abanyamideli 10 batunze
agatubutse ku Isi mu 2025:
1.
Kylie Jenner
Kylie Jenner, umwe mu
bagize umuryango w'aba-Kardashian, afite umutungo ubarirwa muri miliyoni $710. Yatangiye
kumenyekana cyane mu 2007 ubwo yagaragaraga mu kiganiro cya televiziyo
cy'umuryango we cyitwa "Keeping Up with the Kardashians". Mu 2015, yatangije
uruganda rw’ibirungo by’ubwiza rwitwa Kylie Cosmetics, rwamuhinduye umuherwe.
Uretse ibyo, akura ubutunzi bwe mu bikorwa bitandukanye birimo kumurika
imideli, ibikorwa by'ubucuruzi, n'ubucuruzi bw'ibikoresho by'ubwiza.
2.
Kathy Ireland
Kathy yatangiye urugendo
rwe rwo kumurika imideli mu myaka ya 1980, nyuma aza kuba umwe mu banyamideli
bakomeye ku Isi. Ubu, umutungo we ubarirwa muri miliyoni 500 z'amadolari
y'Amerika. Uyu mutungo ahanini awukesha sosiyete ye y'ubucuruzi yitwa Kathy Ireland
Worldwide, icuruza ibikoresho bitandukanye byo mu rugo, imyenda n'ibindi
bicuruzwa.
3.
Gisele Bündchen
Gisele Bündchen,
umunyamideli w'umunya-Brazil, afite umutungo ubarirwa muri miliyoni 400 z’amadolari.
Yatangiye kumurika imideli mu 1997, nyuma aza kuba umwe mu banyamideli
b'ibyamamare ku isi. Uretse kumurika imideli, Gisele akura ubutunzi bwe mu
bikorwa by'ubucuruzi birimo gutunganya imyenda, ibirungo by’ubwiza, ndetse no
kuba ambasaderi w'ibigo bikomeye.
4.
Cindy Crawford
Cindy Crawford,
umunyamideli w'umunyamerika, afite umutungo ubarirwa muri miliyoni 225 $.
Yatangiye kumurika imideli mu 1985, aza kuba ikimenyabose mu myaka ya 1990. Uretse
kumurika imideli, Cindy akura ubutunzi bwe mu bikorwa by'ubucuruzi birimo
gutunganya ibikoresho by'ubwiza, imyitozo ngororamubiri, ndetse no gukina
amafilime.
5.
Heidi Klum
Heidi Klum, umunyamideli
w'umudage, afite umutungo ubarirwa muri miliyoni 160 z’amadolari. Yatangiye
kumurika imideli mu 1992. Uretse kumurika imideli, Heidi akura ubutunzi bwe mu
bikorwa by'ubucuruzi birimo gutunganya imyenda, kuba umunyamakuru w'ibiganiro
bya televiziyo, ndetse no gukina filime.
6.
Iman Abdulmajid
Iman Abdulmajid,
umunyamideli w'umunya-Somaliya, afite umutungo ubarirwa muri miliyoni $100.
Yatangiye kumurika imideli mu 1975, yamamara mu myaka ya 1980. Uretse kumurika
imideli, Iman akura ubutunzi bwe mu bikorwa by'ubucuruzi bw’ibikoresho
by'ubwiza, ndetse no gukina filime.
7.
Adriana Lima
Adriana Lima,
umunyamideli w'umunya-Brazil, afite umutungo ubarirwa muri miliyoni 95 z’amadolari.
Yatangiye kumurika imideli mu 1999, aza guhinduka umwe mu banyamideli
b'ibyamamare kandi batunze agatubutse ku isi. Uretse kumurika imideli, Adriana
akura ubutunzi bwe mu bikorwa by'ubucuruzi birimo gutunganya imyenda, ndetse no
kuba ambasaderi w'ibigo bikomeye birimo n’icyitwa Victoria Secret.
8.
Elle Macpherson
Elle Macpherson,
umunyamideli w'umunyamerika, afite umutungo ubarirwa muri miliyoni 95 z’amadolari.
Yatangiye kumurika imideli mu 1982, amenyekana cyane mu myaka ya 1980. Uretse
kumurika imideli, Elle akura ubutunzi bwe mu bikorwa by'ubucuruzi birimo
gutunganya imyenda, ibirungo by’ubwiza, ndetse no kuba ambasaderi w'ibigo
bikomeye.
9.
Tyra Banks
Tyra Banks, umunyamideli
w'umunyamerika, afite umutungo ubarirwa muri miliyoni 90$. Yatangiye kumurika
imideli mu 1991, aza kuba umwe mu banyamideli b'ibyamamare ku isi. Uretse
kumurika imideli, Tyra akura ubutunzi bwe mu bikorwa by'ubucuruzi birimo
gutunganya imyenda, kuba umunyamakuru uri mu bakomeye kuri televiziyo, ndetse
no gukina filime.
10.
Naomi Campbell
Naomi yatangiye kumurika
imideli mu myaka ya 1980, ariko kuri ubu ni umwe mu banyamideli b'ibyamamare ku
Isi. Umutungo we ubarirwa muri miliyoni 80 z'amadolari y'Amerika, akaba
awukesha kumurika imideli ku rwego mpuzamahanga, gukina filime, ndetse n'ibindi
bikorwa by'ubucuruzi.
TANGA IGITECYEREZO