Abahanga bagaragaza ko kubyara umwana w’umukobwa ari ibintu byiza cyane cyane ku bagabo, kuko bishobora kumwongerera iminsi yo kubaho.
Urubuga
pubmed.ncbi.hlm.nih.gov ruvuga ko kuri buri mwana w’umukobwa umupapa abyaye aba
yiyongereyeho ibyumweru 74 ku myaka yashoboraga kubaho, iyo bita ‘lifespan’
cyangwa ‘life expectancy’ mu rurimi rw’Icyongereza. Bivuze ko ari hafi umwaka
n’igice.
Impamvu y’ibi nuko abana b’abakobwa baba bakunze kwita ku marangamutima ya ba se cyane, ibyo bajya bita gutanga ‘care’ ibi bituma umuntu witaweho agira ubuzima bwiza kurusha utabashije kubona umwitaho.
Ndetse kandi ni ibintu bizwi cyane ko abana
b’abakobwa akenshi bita kuri ba se kurusha ba mama wabo.
Ubushakashatsi
bugaragaza ko abagabo bafite abana b’abakobwa hari ibikorwa bashobora gukora
bibasunikira kubaho neza nko gukora imyitozo ngororamubiri, kurya ibiryo byiza,
n’ibindi bintu byiza mu mibereho yabo, byose bigizwemo uruhare n’abo bana babo
baba babizi cyangwa se batanabizi.
Ubwumvane hagati y’umwana w’umukobwa na se kandi kumwe baba bakina bishimanye, ni kimwe mu by’abahanga bagaragaza kocbigabanyiriza abo bagabo ‘stress’, icyo twakwita umujagararo w’ubwonko mu kinyarwanda.
Ibi byose nibyo bihuzwa, abahanga
bagahita bemeza ko kubyara umwana w’umukobwa bishobora kongerera se iminsi yo
kubaho.
Muri rusange ubushakashatsi butandukanye bwagiye bugaragaza ko kugira abana (tutitaye ku gitsina cy’umwana) byongerera ababyeyi babo iminsi yo kubaho, kurusha abantu bagana mu zabukuru nta bana bafite.
Gusa nanone bigaragazwa ko umugore we
bishobora no kumugabanyiriza iminsi yo kubaho, mu gihe yaba abyara bigoranye
hakoreshejwe uburyo nko kubagwa, ndetse n’ubundi bumusigira ibibazo.
TANGA IGITECYEREZO