RURA
Kigali

Mukura VS yerekeje muri 1/2 cy'Igikombe cy'Amahoro isezereye Amagaju FC

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:4/03/2025 17:48
0


Ikipe ya Mukura VS yatsinze Amagaju FC kuri penariti mu mukino wo kwishyura wa 1/4 cy'Igikombe cy'Amahoro ihita ikomeza muri 1/2.



Ni mu mukino wakinwe kuri uyu Wa Kabiri tariki ya 4 Werurwe 2025 Saa cyenda kuri Stade mpuzamahanga ya Huye.

Umukino watangiye ikipe ya Mukura VS yiharira umupira ndetse ari nako isatira ishaka igitego hakirikare abarimo abarimo Uwumukiza Obed na Jordan Dimbumba bagerageza uburyo imbere y'izamu. 

Ku munota wa 16 Mukura VS yafunguye amazamu ku ishoti riragenda rikubita igiti cy'izamu riruhukira mu izamu.

Mukura VS  yakomeje gusatira cyane ariko bigeze mu minota 27 Amagaju FC nayo anyuzako abona uburyo imbere y'izamu binyuze kuri Ndayishimiye Edouard na Kiza Useni Seraphin.

Ku munota wa 41 Mukura VS yabonye igitego cya kabiri ku mupira Uwumukiza Obed yarazamuye muri koroneri Ayila Samson ashyiraho umutwe uruhukira mu nshundura.

Igice cya kabiri cyaje Amagaju FC asatira cyane areba uko yashaka igitego gusa ntibyatinda dore ko Mukura VS yahise iyisubirana inyuma.

Ku munota wa 50 Niyongabo Amars utoza Amagaju FC yakoze impinduka mu kibuga havamo Dusabe Jean Claude na Twizeyimana Innocent hajyamo Iragire Saidi na Nasuru Wesunga.

Mukura VS nayo yaje gukora impinduka havamo Ayilara Samson na Malanda Destin hajyamo Fred Niyonizeye na Sunzu Bonheur.

Amakipe yombi yakomeje guhangana ubona nta n'imwe ishaka kurekura. Mu munota ya nyuma y'umukino Mukura VS yarase uburyo bw'abazwe ku mupira Boateng Mensah yarashyizeho umutwe maze Sunzu Bonheur agiye kurekururamo ishoti asanga umupira wamucitse.

Umukino warangiye Mukura VS itsinze Amagaju FC 2-0 bituma hahita hitabazwa penariti bitewe nuko umukino ubanza wari warangiye Amagaju FC nayo atsinze 2-0. 

Penariti z'Amagaju FC zatewe na Iragire Saidi arayirata, Ndayishimiye Edouard arayirata, Nkurunziza Seth arayinjiza na Kiza Useni Seraphin arayinjiza naho Masudi Narcisse arayirata.

Iza Mukura zatewe na Sunzu Bonheur arayinjiza, Abdul Jalilu arayinjiza , Niyonizeye Fred arayinjiza naho Boateng Mensah arayirata.

Mukura VS yahise ikomeza nyuma yo kwinjiza penariti 3-2 aho muri 1/2 izahura n'izava hagati ya Rayon Sports na Gorilla FC.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND