Young Grace umwe mu bamaze igihe mu ruhando rw’abakobwa bakora umuziki mu Rwanda by’umwihariko akaba umuraperikazi ukomeye, muri iyi minsi uyu muhanzikazi ari mu myiteguro ya nyuma yo kumurika Album ye ya kabiri yise 20-22 ans, kuri ubu abakinnyi b’ibyamamare ba filime mu Rwanda bakomeje kugaragaza inyota yo kuzitabira iki gitaramo.
Igitaramo cyo kumurika Album ya kabiri ya Young Grace azagikorera mu karere ka Rubavu ari naho iwabo, akazagikorera ahitwa Sunrise Hotel tariki 2 Ukuboza 2017. Iyi Album ikaba Album ya kabiri agiye kumurika nyuma y’iya mbere yise HipHop Game. Kuri ubu rero Young Grace yahisemo kujya kumurikira Album mu karere ka Rubavu ari naho avuka mu rwego rwo kongera gukumbuza impano ye inshuti ze zo kuva mu bwana abavandimwe ndetse n'abandi bahuje akarere bavukamo. We asanga bizaba bimeze nk'umwana usubiye mu rugo.
Magingo aya abakinnyi ba filime bambariye kwitabira igitaramo cya Young Grace i Rubavu biganjemo abo bakinana muri Filime y’uruhererekane ica kuri Televiziyo Rwanda imaze kwamamara ku izina rya City Maid, aba bakaba ari; Nana,Nikuze,Nick ndetse na Shaffy uyu udakina muri City Maid ariko uzwi cyane mu ma filime ya hano mu Rwanda.
Kuri ubu kandi abahanzi uyu muhanzikazi yamaze gutangaza ko bazamutera ingabo mu bitugu ni; Marina, Bull Dogg, Ama G The Black,Lil G, Aime Bluestone Eesam aba bakazafatanya nabandi bahanzi bo mu karere ka Rubavu nka Khalid itsinda rya The Same ndetse na Pick G. aba bakaziyongeraho ababyinnyi ba Sniperz Dance ndetse na Dj Lenzo uzaba afasha abahanzi kuvangavanga imiziki.
TANGA IGITECYEREZO