Abahanzi bafite amazina akomeye mu muziki w’u Rwanda bitabiriye ibitaramo by’umuziki bya MTN Iwacu Muzika Festival bakoranye Siporo y’Umugoroba (Night Run) n’abaturage bo mu Mujyi wa Kibungo, abayobozi b’Akarere n’inzego z’umutekano mu Karere ka Ngoma.
Yabaye ku mugoroba wo
kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2024. Ni siporo yitabiriye n’abaturage aka
Karere n’abo mu bindi bice bihegerereye. Aba bahanzi basabanye n’aba baturage
binyuze muri iyi soporo, mbere y’uko babataramira kuri uyu wa Gatandatu tariki
21 Nzeri 2024.
Ni igitaramo kizabera ku
kibuga cya Paruwasi ya Kibungo guhera saa munani z’amanywa. Mu ijambo rye,
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yasabye abitabiriye iyi siporo
kuzitabira igitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival.
Yibukije kandi abaturage
kwitabira gahunda za Leta no gukora cyane bakikura mu bukene by'umwihariko
yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge.
Aba bahanzi bagiye
gutaramira mu Karere ka Ngoma, nyuma yo gutanga ibyishimo mu Karere ka Musanze,
Gicumbi ndetse no muri Nyagatare. Bamwe muri aba bahanzi, ni ubwa mbere bari
kuririmbira muri utu turere, kandi bagaragaza ko biri mu bikomeza urugendo
rwabo.
Ibi bitaramo biri kuririmbamo
abahanzi barindwi barimo: Bruce Melodie, Bwiza, Chriss Eazy, Kenny Sol,
Bushali, Ruti Joel na Danny Nanone. Muri uyu mwaka bazataramira mu turere
umunani, ni mu gihe umwaka ushize bageze mu turere tune.
Umuyobozi wa EAP Mushyoma
Joseph, aherutse kubwira itangazamakuru ko bagabanyije umubare w’abahanzi baririmba
muri ibi bitaramo, kubera ubusabe bw’abahanzi n’abafana, kuko uko babaga benshi
batabonaga umwanya uhagije wo gutaramira abakunzi babo.
Ati “Kugabanyuka ku mubare w’abahanzi ni ukugerageza kongera igihe umuhanzi amara ku rubyiniro, ubushize bamaraga iminota 15 ariko ubu turashaka kubaha hagati ya 25 na 30, ku buryo umuturage ataramirwa n’umuhanzi mu buryo bwuzuye akabona ibyo yamuteguriye byose.”
Yongeraho ati “N’abahanzi ubwabo bajyaga batubwira ngo dutangira gushyuha mugahita
mudukuraho. Twagiye twumva ibitekerezo by’abitabiriye ibitaramo bakavuga ngo
abahanzi muduha benshi cyane twatangira gukunda umuhanzi mukamukuraho niyo
mpamvu twagabanyijeho gato kugira ngo twongere iminota y’abahanzi.”
Abahanzi bitabiriye MTN
Iwacu Muzika Festival ndetse n’abayobozi bakoze siporo
Amagana y’abaturage yakoranye siporo n’abarimo Bruce Melodie, Danny Nanone, Chriss Eazy na Bwiza
Abayobozi mu nzego zinyuranye mu Karere ka Ngoma bitabiriye siporo y’umugoroba
Kenny Sol ari kumwe na Bruce Melodie muri siporo yabereye mu Karere ka Ngoma
Inzego z’umutekano
zafashije abahanzi n’abaturage bo mu Mujyi wa Kibungo gukora siporo mu ituze
Umuhanzikazi Kenny Sol [Uri hagati] uherutse gukorana indirimbo na Dj Neptune
Umuhanzikazi Bwiza [Uri hagati] ari muri siporo rusange n'abaturage bo mu bice bitandukanye mu Mujyi wa Kibungo
TANGA IGITECYEREZO