Kwaguka no gukura k'umuziki nyarwanda bigenda byerekanwa n’ibintu bitandukanye harimo no kubona abahanzi bo mu bindi bihugu bitabaza abo mu Rwanda ku mishinga yabo ikomeye nka Album.
Kuva umwaka wa 2024 watangira, hari abahanzi nyarwanda
bagiye bitabazwa kuri Album mu bihugu bitandukanye.
Fioke aheruka gukorana na Yago kuri Album ya Kabiri yise ‘Beyond
A Guitarist’ ikaba ari iya Kabiri y’uyu muhanzi, indirimbo aba bombi
bakoranye yitwa ‘Bilinda’.
Mu 2008 ni bwo Fiokee yerekeje muri Lagos guhatana mu
marushanwa y’umuziki, icyo gihe yari mu itsinda rya Diamonds ryanabashije
kwegukana ibihembo.
Nyuma yaje kwamamara mu ndirimbo Simisola yakoranye na
Simi, Thankful na Falavour, God Over Everything na Patoranking, Woju na Kizz
Daniel kimwe na Ferrari yakoranye na Yemi Alade.
Mu 2022 ni bwo yashyize hanze Album ya mbere yise ‘Man’
yari igizwe n’indirimbo 14.
DJ Neptunez yakoranye na Bruce Melodie kuri Album ya
Gatatu, bakaba barahuriye mu ndirimbo ‘Forever’ na Bayani.
Uyu mugabo wamamaye mu kuvanga umuziki yakoranye indirimbo n’abahanzi batandukanye barimo Mayorkun, Davido, Kizz Daniel na Mr
Eazi.
Nadia Mukami na we yitabaje kuri Album bakorana indirimbo
Kipepeo, uyu muhanzikazi ari muri bacye bagize amahirwe yo kwitabira Coke Studio. Afitanye n’indirimbo n’abarimo Khaligraph Jones.
Bensoul yitabaje abahanzi babiri b’abanyarwanda kuri Album
aheruka gushyira hanze aho yakoranye na The Ben na Ariel Wayz.
TANGA IGITECYEREZO