Nk’uko bisanzwe bigenda mu mpera za buri Cyumweru, InyaRwanda ibagezaho urutonde rw’indirimbo nshya z’abahanzi barimo abamaze kugera ku rwego rukomeye n’abakizamuka.
Ikigamijwe ni ugutanga
umusanzu mu iterambere ry’umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no
kunogerwa n’impera z’icyumweru. Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu
nganzo batanga ibihangano bishya.
Kuri ubu, abahanzi nyarwanda baba abakora umuziki usanzwe ndetse n’abakora uwo kuramya no guhimbaza Imana bose bakoze mu nganzo.
Imwe mu ndirimbo nshya zasohotse muri iki cyumweru zo kuramya no guhimbaza Imana, ni iyitwa ‘Mukiza,’ ikaba ari iy’umuhanzikazi Tonzi.
Tonzi avuga ko Imana iramutse imwishyuje ku byiza yamukoreye, "sinabona icyo nishyura", akaba ari yo mpamvu buri mwaka ku isabukuru ye ashyira hanze indirimbo nshya.
Tariki 18 Nzeri ni wo munsi yizihizaho isabukuru y'amavuko.Afata Isabukuru ye nk'umunsi udasanzwe mu buzima ndetse inshuro nyinshi akora ibirori bikomeye akishimana n'inshuti n'umuryango.
Mu kiganiro na imInyaRwanda, Uwitonze Clementine yavuze ko inganzo y'indirimbo yise "Mukiza" ari ubuzima bwe bwa buri munsi abanamo n'Imana.Ati "Imana ya mbereye umukiza, rero ni ishimwe ndetse ni umuhigo nahaye Imana ko uko ntangiye uwundi mwaka ku isabukuru yanjye nzanjya ntura Imana yanjye indirimbo nyishimira."
Indi ndirimbo nshya, ni iyitwa ‘Do It’ y’itsinda ryitwa J-Sha rigizwe n’abakobwa b'impanga bize umuziki ku Nyundo bakoranye na Andy Bumuntu, ndetse n’izindi ziryoheye amatwi.
Dore urutonde rw’indirimbo 10 InyaRwanda yaguhitiyemo zakwinjiza neza muri weekend:
1. Do It – J-Sha ft Andy Bumuntu
2. Bizima – Ish Kevin
3. Marry Me - Edouce Softman
4. Uyu - Yampano
5. Bwe Bwe Bwe (Remix) - Bruce The 1st ft Kivumbi King, P-Fla, Juno Kizigenza, Green P, B-Threy, K8 Kavuyo
6. Saa Cyenda – Serge Iyamuremye
7. Mukiza – Tonzi
8. C’est Ton Jour – Aline Gahongayire
9. Ndashimira Yesu – True Promises
10. Zadubayi – Yee Fanta
TANGA IGITECYEREZO