Riderman ni umwe mu baraperi bavuga rikijyana hano mu Rwanda ku bw’ibigwi bye, aho uretse kuba ariwe ufite ibihembo byinshi bya Hip hop muri muzika nyarwanda, ari nawe muraperi wa mbere wegukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ubwo ryahatanirwaga ku nshuro ya gatatu.
Uyu muraperi yabaye umwe mu bagize icyo bavuga, nyuma y’amagambo akomeye aherutse gutangazwa na Jay Polly, ubwo yavugaga ko Dany Nanone atari umuraperi ndetse adakwiye kugenda avuga ko ahagarariye iyi njyana muri PGGSS6.
Jay Polly udashaka kumva Dany Nanone avuga ko ahagarariye Hip hop muri PGGSS6
Ubwo umunyamakuru wa Inyarwanda.com, yabazaga Riderman niba yaba yemeranya n’ibyo Jay Polly aherutse gutangaza kuri Dany Nanone, uyu muraperi ntiyariye iminwa, dore ko yahinyuje Jay Polly, avuga ko atazi impamvu yaba yaratumye avuga gutyo.
Ku ruhande rwe, Riderman ashimangira ko azi Dany Nanone nk’umuraperi, ndetse by’umwihariko kuri ubu akaba ariwe uhagarariye iyi njyana mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 6.
Njyewe, Dany Nanone mufata nk’umuraperi, sinzi impamvu uriya munigga( Jay Polly) yari yavuze gutyo, ariko uriya mu type(Dany Nanone) ni umuraperi guhera kera, njyewe mufata nk’umuraperi ushoboye. So, abantu bose bashyigikiye injyana ya hip hop nawe bamushyigikira, navuga ko ariwe uyihagarariye urebye muri iri rushanwa.Riderman
Riderman ngo akurikirana ibihangano bya Dany Nanone, akaba akunda by'umwihariko indirimbo NJYE NDARAPA
N’ubwo Riderman avuga ko Dany Nanone akwiye gushyigikirwa n’abakunzi b’injyana ya hip hop, uyu muraperi yanatoboye atangaza ko ku bwe ashyigikiye ndetse akaba yifuriza itsinzi itsinda rya Urban boys basanzwe bafitanye ubucuti bukomeye ndetse bamaze guhurira mu ndirimbo zirenga eshanu.
Ati “ Njyewe ndi inyuma ya Urban boys ariko na Dany Nanone nawe agitwaye byaba bishimishije kuko injyana yacu yaba igitwaye ku nshuro ya gatatu, gusa Urban boys barabikwiye nabo tu.”
Dany Nanone ni umwe mu bahanzi bari kwakirwa mu buryo bukomeye mu bitaramo bya PGGSS6, gusa Jay Polly we asanga uyu musore adakwiye kwitwaza HIP HOP
Iyi nkuru yagarutsweho cyane mu bitekerezo byayitanzweho no ku mbuga nkoranyambaga, gusa benshi ntibahamanyije na Jay Polly
Dore bimwe mu bitekerezo(comments)byatanzwe nyuma y'ibyo Jay yatangaje:
Aba ni bamwe mu bagize icyo bavuga ku byo Jay Polly yatangaje
Reba incamake y'uburyo Dany Nanone aheruka kwitwara i Karongi muri PGGSS6
Reba uko yitwaye mu gitaramo cya mbere cya PGGSS6 i Gicumbi
TANGA IGITECYEREZO