RFL
Kigali

Yari kuba yujuje imyaka 84! Urwibutso ku buzima bw'Umunyabigwi Pelé witabye Imana mu 2022

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:23/10/2024 19:23
0


Umunyabigwi w'umupira w'amaguru ukomoka mu gihugu cya Brazil, Pelé witabye Imana azize indwara ya kanseri yo mu mara yagakwiye kuba yujuje imyaka 84 kuri uyu wa Gatatu taliki ya 23 Ukwakira 2024 iyo aba akiriho.



Edson Arantes do Nascimento wari uzwi nka Pele, yitabye Imana taliki ya 29 z'ukwezi kwa 12 muri 2022 afite imyaka 82. Uyu mugabo yamenyekaniye ku buhanga ndetse n'ubushobozi yagaragaje mu mupira w'amaguru. 

Pele mu kibuga yarangwaga n'umuvuduko udasanzwe, gusimbuka cyane, kugenzura umupira mu buryo bworoshye no kuba yagutsinda igitego mu mwanya uwo ari wo wose. 

Uyu munyabigwi yavutse tariki 23 z’ukwezi kwa 10 mu 1940, avukira mu byaro bya Três Corações biherereye muri Brazil. 

Se wa Pele ntiyemeraga ko akina umupira w'amaguru, ku myaka 11 gusa yavuye mu ishuri atangira guhabwa imyitozo kugira ngo azabe umukinnyi w'igihangange. 

Mu mwaka wi 1956 ni bwo Pele yatangiye gukina umupira w'amaguru nk’uwabigize umwuga, ahera mu ikipe ya Santos football club y’iwabo muri Brazil. 

Iyi kipe ni yo Pele yakomeje gukinira, kuko yahamaze imyaka 18. Yayihesheje ibikombe 25 muri rusange, ndetse ayitsindira ibitego 643 mu mikino 659. 

Uyu munyabigwi yaje kuva muri iyi kipe ya Los Angeles mu 1975 yerekeza mu ikipe yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitwa New York Cosmos, ho yabafashije gutwara igikombe 1 ahita asezera ku mupira w'amaguru burundu.

Mu Ikipe y'igihugu ya Brazil niho Pele yakoreye ibitangaza bituma amenywa n'umuntu wese, bitewe n'uduhigo yari ari kugenda yishyiriraho. Uyu mukinnyi yakinnye umukino wa mbere mu ikipe y'igihugu mu mwaka wi 1958, afite imyaka 17 gusa. 

Mu gikombe cy'Isi cye cya mbere yakinnye yahise atsinda ibitego 6 harimo na bibiri yatsinze ku mukino wa nyuma, bigatuma begukana igikombe cy'isi. Pele yakomeje gufasha ikipe y'igihugu cye batwara igikombe cy'isi cyo mu 1962 n’icyo mu 1970.

Mu mateka y'umupira w'amaguru uyu mukinnyi ni we wenyine wabashije kwegukana ibikombe by'isi 3. Nk’uko tubikesha urubuga rwa FIFA, mu buzima bwa Pele bwose yakinnye imikino 1363 atsinda ibitego 1281. 

Mu bikombe bikomeye Pele atatwaye harimo Balloon d'Or, kubera ko atigeze akina ku mugabane w'iburayi ndetse ntanavukire ku mugabane w'iburayi kuko mu gihe cye batanga icyo gihembo bagihaga abakinnyi bavukiye ku mugabane w'iburayi bakanahakinira. Ikindi gikombe atatwaye ni Champions League, bitewe na cya kibazo cyo kuba atarakinnye ku mugabane w'iburayi. 

Nyuma y’uko Pele asezeye kuri ruhago burundu yakoze Ibintu bitandukanye, birimo kwandika ibitabo ku buzima bwe ndetse anagaragara mu mafirime agiye atandukanye. Mu mwaka wi 1990, Pele yabaye Minisitiri wa Siporo muri Brazil imyaka 4. 

Uyu mugabo ikindi kintu yari azwiho ni uko yakundishije abantu umupira w'amaguru bitewe n'ubuhanga bwe, yahaye anahesha agaciro abirabura ndetse yari azwiho kubaha abakene cyane.


Pelé yagiye akora amateka atandukanye 


Pelé yari kuba yujuje imyaka 84 iyo aba akiri ku Isi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND