RFL
Kigali

Ibyakomeza umubano w'abakundana batari ahantu hamwe

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:23/10/2024 15:00
0


Akenshi abantu bakundana batari mu gihugu kimwe cyangwa bari ahantu hatandukanye kandi urugendo rurimo ari rurerure bakunze kugorwa no gukundana uruzira intonganya, ndetse bamwe bikanabagora gutegereza igihe bazongera guhura ngo bahuze urugwiro.



Bibaho ko ushobora kumva ufite irungu rimwe na rimwe ukanahangayikishwa n’uko umukunzi wawe amerewe, bikarushaho gukomera cyane iyo itumanaho rigoranye.

Nubwo ari uko bimeze ariko, ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko abakundana baherereye mu bice bitegeranye bashobora gutandukana ugereranyije n’abaherereye ahantu hamwe,  nyamara ngo nibura 60% by’abakundana batabonana kenshi bitewe n’amatage y’aho baherereye bituma urukundo rwabo rukomera, cyane iyo bitaye ku ngingo zitandukanye zo kururinda.

Dore ibintu byakomeza umubanbo w'abakundana batari ahantu hamwe (Long Distance Relationship):

1. Kuganira kenshi n’umukunzi wawe kandi ntugire icyo umuhisha

Gukomeza gushyikirana ni ngombwa, wikoherereza umukunzi ubutumwa bugufi ngo wumve ko bihagije, mumenyeshe uko umunsi wawe wagenze ndetse nawe umutege amatwi ku buryo ushobora no kumusangiza ibitekerezo by’uko ubyumva ibyo kwishimira mubifatanye, ibyo kubabara mubifatanye, muhumurizanye.

2. Kugaragarizanya intego y’umubano no gushyiraho ibiwugenga

Ni ngombwa ko muvuga ku byo mwembi mutegereje mu bushuti bwanyu, muganire ku nshuro mukwiye kujya muvugana n’igihe kiboroheye cyo kuvuganiraho kandi mubwirane gahunda zanyu z’ejo hazaza.

3. Gushyiraho amabwiriza asobanutse kandi bumvikanyeho

Bizabafasha kuwubungabunga binabarinde gukumira umwuka mubi hagati yanyu, kandi buri wese aharanire kuba inyangamugayo kugira ngo arinde icyizere cya mugenzi we.

4. Kugerageza gushaka ibyabafasha kuba mu mwuka umwe

Kuba mutandukanye ntabwo bivuze ko mudashobora kugirana ibihe byiza. Tegura ibikorwa mushobora gukora icyarimwe, nko kureba filime cyangwa guteka ifunguro runaka.

Mushobora kandi gukoresha uburyo bwo kuvugana mukoresheje amashusho maze mugasangira ibihe byiza nk’ibyo mwembi mutazibagirwa, mushobora no gukina imikino, ibintu bituma buri wese anezerwa kandi agahora azirikana mugenzi we.

5. Kohererezanya impano ushingiye kubyo umukunzi wawe akunda cyangwa umuhitiyemo

Gutunguza umukunzi wawe impano nto bishobora kumwereka ko yitaweho kandi atekerezwaho n’umukunzi we, bikamutera kumva umunsi we ugenze neza cyane, bigatuma bakumburana ku buryo atariwe urota ahugutse ngo agaragarize umukunzi we ibyo byishimo. Mutunguze ibyo atakekaga ko wamuha.

Nubwo mufite Itumanaho ryihuta, umenye ko hari uwo bazabonana vuba avuye aho uherereye ukamwandikira ibaruwa wandikishije intoki byamushimisha cyane.

Abahanga mu by’imibanire bavuga ko ari byiza ko abakundana batatandukanywa n’aho baherereye, kuko ahubwo byagombye kubabera impamvu zo gukomeza umubano, cyane ko akenshi biba bishingiye ku gushaka iterambere ryabo bombi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND