RFL
Kigali

Nshuti Innocent arifuzwa n'amakipe yo mu bihugu bine bitandukanye

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:23/10/2024 14:37
0


Rutahizamu w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi na One Knoxville SC yo muri Leta Zunze ubumwe z'Amerika,Nshuti Innocent arifuzwa n'amakipe akina muri shampiyona z'icyiciro cya mbere yo mu bihugu bine bitandukanye.



Nk'uko InyaRwanda yabyemerewe n'ushinzwe gushakira inyungu uyu mukinnyi, Tuyishimire Emmanuel, ayo makipe amwifuza ni ayo muri Afurika y'Epfo,Misiri, Morocco ndetse no muri Norway.

Ikipe yifuza uyu mukinnyi kurusha izindi ni Marumo Gallants ikina shampiyona y'icyikiro cya mbere muri Afurika y'Epfo ndetse n'ibiganiro hagati y'ompande zombi byaratangiye.

Mu gihe Nshuti Innocent yakumvikana nayo yayerekezamo mu kwezi kwa Mbere k'umwaka utaha ubwo Isoko ry'igura n'igurisha ku bakinnyi rizaba rifunguye.

Ibi biri kuba nyuma y'uko uyu rutahizamu amaze iminsi yitwara neza mu ikipe y'Igihugu y'u Rwanda, Amavubi atsinda ibitego birimo icyo yatsinze Afurika y'Epfo mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026, ikipe y'igihugu ya Libya na Benin mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco .

Mu kwezi kwa Kabiri muri uyu mwaka nibwo uyu mukinnyi yerekeje mu ikipe ya One Knoxville SC ikina shampiyona y'icyikiro cya Kabiri muri Leta Zunze ubumwe za Amerika aho yasinye amasezerano y'umwaka umwe. 

Kuva yayigeramo ho ntabwo ibintu byamugendekeye neza dore ko nta gitego aratsinda muri shampiyona ndetse no kubona umwanya uhoraho wo kubanza mu kibuga bikaba byaranze.

Nshuti Innocent yakuriye mu ikipe y’Intare FC yagezemo afite imyaka 14, aza kuzamurwa muri APR FC mu 2015.

Mu 2018 yaje kuva mu ikipe y'Ingabo z'igihugu yerekeza mu ikipe ya Stade Tunisien yo muri Tunisia ariko ntabwo yatinzeyo nyuma y'umwaka umwe yahise ayigarukamo akaba ari nayo yari agikinamo kugeza mu ntangiriro z'uyu mwaka mbere y'uko ajya muri One Knoxville SC.

Nshuti Innocent wifuzwa n'amakipe atandukanye 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND