RFL
Kigali

Perezida Kagame witabiriye CHOGM muri Samoa yafashijwe kwizihiza isabukuru y’amavuko – AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:23/10/2024 16:11
0


Abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe bajyanye na Perezida Paul Kagame mu nama ya CHOGM muri Samoa, bamutunguye bamukatira umutsima mu kumwifuriza isabukuru nziza y’imyaka 67.



Tariki 23 Ukwakira, umunsi Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yavutseho. Itsinda ry'abayobozi bamuherekeje mu nama ya CHOGM bifatanyije na we kwizihiza umunsi we w'amavuko.

Perezida Paul Kagame yageze muri Samoa, aho yagiye mu nama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma y’umuryango Commonwealth uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM).

Uyu muryango ugizwe n’ibihugu 56 byo ku migabane yose ku Isi. Nibura 33 muri byo ni ibihugu bito birimo ibirwa 25. Abaturage b’uwo muryango mu 2023 babarirwaga muri miliyari 2,5.

Ubwo Perezida Kagame yageraga mu murwa mukuru wa Samoa, Apia, yakiriwe na Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri ushinzwe serivisi za gasutamo n’amahoro, Tuala Tevaga losefo Ponifasio.

Perezida Kagame asanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Commonwealth kuva muri Kamena 2022, ubwo u Rwanda rwakiraga CHOGM. Icyo gihe yasimbuye Boris Johnson wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, kuri uyu wa 22 Ukwakira 2024, yatangaje ko muri iyi CHOGM, u Rwanda ruzashyikiriza Samoa ubuyobozi bukuru bw’uyu muryango.

CHOGM nyirizina iteganyijwe ku wa 25 Ukwakira 2024. Yabanjirijwe n’izindi nama ziyishamikiyeho zirimo ihuza urubyiruko n’ihuza abagore. Kuri uyu wa 24 Ukwakira haraba iy’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga.

Iyi nama ije ikurikira iya 26 yabereye mu Rwanda mu 2022 ndetse bikaba byitezwe ko Perezida Kagame wari uyoboye uyu muryango muri iyi myaka 2, ahererekanya izi nshingano n’Umukuru w’Igihugu cya Samoa.

Kuri uyu wa Gatatu, ni nabwo Ibihugu by’u Rwanda na Samoa byasinyanye amasezerano ashyiraho za ambasade ku mpande zombi.

Ni amasezerano yasinyiwe muri Samoa kuri uyu wa Gatatu, hagati ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe ndetse na mugenzi we wa Samoa akaba na Minisitiri w’Intebe, Afioga Fiamē Naomi Mata’afa.

Samoa ni igihugu gifite ubukungu bwubakiye ku buhinzi n’ubworozi aho uru rwego rutanga akazi ku barenga 2/3 by’abakozi bose.

Nk’ikirwa, Samoa kandi ikurura ba mukerarugendo baturutse hirya no hino ku Isi basura ubwiza nyaburanga bw’iki gihugu ndetse n’imiterere karemano yacyo, aho imibare igaragaza ko abarenga Ibihumbi 180 bagisura ku mwaka bakinjiza arenga miliyoni 500 z’amadolari.


Perezida Paul Kagame wujuje imyaka 67 y'amavuko, yafashijwe kwizihiza umunsi we


Itsinda ry'abayobozi bamuherekeje muri Samoa aho yitabiriye inama ya CHOGM ni bo bifatanije na we kwizihiza isabukuru ye y'amavuko


Perezida Kagame ubwo yageraga i Apia muri Samoa yakiriwe na Minisitiri w'Intebe wungirije w'iki gihugu, Tuala Tevaga losefo Ponifasio 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND