Wabonye ukuntu umuhanzi wese uvuye mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Wasafi ya Diamond Platnumz asubira inyuma ntiyongere guhangwa amaso- Na Rayvanny aracyanyura mu bisigisi; arikoHarmonize we yakomeje gukanyakanya.
Ubanza we byaratewe n’uko byamusabye
kugurisha inzu ye, agatandukana na Diamond mu buryo bweruye, kandi agakora
ibishobora byose kugeza ubwo inzozi mbi yarota ari uko yahura n’umugabo wahoze
ari Shebuja! Babanye mu buryo bw’ubuzima budahuza kandi buri wese ‘Business’
ye ayiyobora uko ashaka.
Label ni kimwe mu bifasha umuhanzi
kuba uwo kurangamirwa; ariko bihira bake kuko hari abajyamo bagasubira inyuma.
Gusa, ijanisha rya benshi rigaragaza ko umubare munini ari uw’abahanzi
babasha kujyamo kandi bagakora ibikorwa bituma sosiyete ibahanga ijisho.
Mu Rwanda hari igihe habaye inkundura
za Label, ku buryo muhanzi wumvaga atarimo rimwe na rimwe yumvaga yacitswe
cyane. Ariko muri iki gihe, usubije amaso inyuma ukareba neza, wasanga amazina ‘Label’
zihagaze zitarenze umubare w’intoki z'ikiganza kimwe.
Label ya 1:55 AM ya Coach Gael n’abo
bafatanya muri iki gihe, igarukwaho cyane mu itangazamakuru ahanini bitewe n’uko
ibarizwamo Bruce Melodie, ufatwa nka nimero ya mbere muri iki gihe- Aherutse
kuvuga ko ‘abafana nibo babona ko ndi nimero ya mbere’. Ni Label kandi
ibarizwamo Ross Kana, Kenny Sol, Element ndetse ndetse na Producer Kompressor.
Muri Gicurasi 2023, nibwo Ross Kana
yasinye muri 1:55 Am, Kenny Sol yinjira muri uyu muryango mugari muri
Gashyantare 2024, ni mu gihe Element yasinye ku wa 13 Mutarama 2023. Ukurikije
ibigaragara ni uko aba bombi bahuje impuzandengo y’uko batamazemo nibura imyaka
ibiri.
Mu ntego za buri wese harimo kugerageza gusingira inzozi ze no kuba nimero ya mbere mu bandi- Ni nako bimeze muri 1:55 AM kuko bifata nka ‘Label’ igomba kuba iya mbere mu Rwanda, ndetse no mu bihugu byose 54 bigize Umugabane wa Afurika.
Bigeze kugira igitekerezo cyo kubaka ubwami nka Wasafi!
Hagati ya Kanama na Nzeri 2023,
ubuyobozi bwa 1:55 AM bwegereye abahanzi bashakaga ko bakorana, batangira
ibiganiro byari bigamije ko nyuma yo kumva umugambi wabo n’intego zabo abiyungaho bagatangira gukorana nk’umuhanzi wabo.
Buri muhanzi hari amafaranga yasabaga
kugirango yemere gukorana nabo. Uwahaye amakuru InyaRwanda yavuze ko ‘bashakaga
gukora Label imeze nka Wasafi ku buryo buri muhanzi uyibarizwamo agomba kuba
akomeye ‘mbese aribo bafashe ibendera ry’umuziki w’u Rwanda’.
Bahereye kuri Junior Giti bamusaba ko
yabaha Chriss Eazy akaba umuhanzi wa 1:55 AM. Uyu mugabo utuye i Nyamata
yafashe igihe cyo kubitekerezaho no kureba imbaraga yashyize kuri Chriss Eazy
mbere y’uko afata umwanzuro wo kumurekura.
Nyuma, yabwiye 1:55 AM ko yakwemera
kuba Chriss Eazy ari uko bagabanye inyungu n’igihombo. Kugirango ubyumve neza, yasabaga
ko azakomeza gukorana na Chriss Eazy, akajya afata 50% by’amafaranga yinjijwe n’uyu
muhanzi nabo bagafata 50%.
Cyangwa bakajya bagabana inyungu
nyuma y’uko bakuyeho amafaranga bashoboye. Ubwo yari kujya afata 20%, naho
iriya Label igafata 20%- Aha byaranze.
Batekereje kandi Juno Kizigenza, gusa
nta biganiro byabayeho by’imikoranire, mbese hahandi abantu bicara bagakora
inama ku kintu kimwe.
Uyu musore wamamaye cyane binyuze
kuri Album ‘Yaraje’ agitangira umuziki yabaye mu maboko ya Bruce Melodie, ariko
bidatinze yaje gutandukana nawe atangira umuziki nk’umuhanzi wigenga. Ariko
kandi yagize amahirwe kuko yakomeje gukorana na Nando.
Nando yakoranye by’igihe kirekire na Bruce Melodie mbere y’uko ajya mu maboko ya Kabanda Jean de Dieu washinze Isibo Radio/Tv. Ariko kandi Nando yakomeje gukorana na Bruce na nyuma y’uko bari basoje imikoranire yo mu mapuro.
Bahise batekereza Kenny Sol batangira
ibiganiro byaje no kugeza muri Gashyantare 2024, aho uyu muhanzi yashyize
umukono ku masezerano.
Ariko kandi binyuze cyane muri
sosiyete ye y’umuziki yashinze ya ‘Spectular’. Ushingiye ku bikubiye mu
masezerano, bigaragara ko Kenny Sol yinjiye muri 1:55 AM binyuze muri sosiye y’umuziki
ya ‘Spectular’ ihagarariwe na Mukuru we ubarizwa muri Canada.
Ari nayo mpamvu iyo hagize igikorwa
kimukorerwa mu birango bimuranga hongerwaho ‘Spectular’. Bivuze ko ni
kompanyi zagiranye amasezerano.
1:55 AM ishinzwe kumukorera ibikorwa
byose bijyanye n’umuziki birimo nko kumutunganyiriza indirimbo. Ndetse, uyu
muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo nka ‘Joli’ yakomeje gukorana n’abajyanama
be bari basanzwe.
Muri uyu mugambi kandi, 1:55 Am yari
ikeneye na Producer ndetse na Director! Ibiganiro byabo byakomereje kuri
Producer Kiiiz, icyo gihe yasabye Miliyoni 20 Frw kugirango ashyire umukono ku
masezerano.
Yasabye ariya amafaranga ahanini
biturutse mu kuba na Producer Element ari cyo kigero cy’amafaranga yari yasabye.
Kiriya gihe kandi Prince Kiiiz yiteguraga kuva muri Country Records, afite
ibitekerezo by’uko azasereza yerekeza muri 1:55 AM.
Ariko nyuma yo gufata igihe cyo
kwitegereza no kureba neza ahazaza he, yahisemo gushinga studio ye yise ‘Hbyride’
atangira kwikorana.
Si we gusa waganirijwe kuko na
Director Gad, yashyizwe mu biganiro. Uyu musore afatwa nk’umwe mu bahanga u
Rwanda rufite, ndetse ni umwe mu bakora amashusho y’indirimbo z’abahanzi
bahenze cyane.
Amaze gukora ku mishinga y’indirimbo
z’abarimo Butera Knowless, Maranatha Family Choir, Kenny Sol, Nel Ngabo n’abandi
ku buryo yafatwaga nk’umwe mu bazatuma 1:55 AM yiyubaka mu bijyanye no
gutunganya amashusho. Uyu nawe byaje kwanga, ahitamo ko yakomeza kwikorerana ku
giti cye.
InyaRwanda inafite amakuru avuga ko
1:55 AM yagerageje uko ishoboye kugira ngo Kevin Kade yinjire muri uyu muryango
ariko biranga. Ahanini byatewe n’uko kontaro yari yahawe yasanze irimo ibintu
atashoboraga kwihanganira mu mikorere ye.
Uyu musore ugezweho muri iki gihe mu
ndirimbo ‘Sikosa’ yahisemo gukomeza gukorana n’ikipe yari isanzwe imufasha mu
muziki kugeza n’ubu.
Muri iki gihe ari kubarizwa muri
Tanzania mu bikorwa bigamije kumenyekanisha ibihangano bye, ndetse hari amakuru
avuga ko azakorana indirimbo n’umwe mu bahanzi bakomeye.
Kenny Sol yinjiye muri 1:55 AM binyuze muri sosiyete y'umuziki 'Spectular' ihagarariwe na Mukuru we
1:55 AM yigeze kugerageza ibiganiro na Kevin Kade ntibyakunda bitewe n'ibyari bikubiye mu masezerano
Prince Kiiiz yasabye arenga Miliyoni 20 Frw, ariko nyuma abitekerejeho asanga akeneye kwikorera ashinga studio yise 'Hybrid Music' Director Gad yahisemo gukomeza kwikorera aho kugirango yinjire muri Label ya 1:55 AM
TANGA IGITECYEREZO