RFL
Kigali

Ndashaka kuguma muri Real Madrid iteka! Vinicius nyuma yo guhemukira Borussia Dortmund

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:23/10/2024 8:19
0


Umukinnyi w'ikipe y'igihugu ya Brazil ndetse na Real Madrid , Vinicius Junior, yatangaje ko yifuza kuguma mu ikipe ya Real Madrid iteka nyuma yuko ayifashije gutsinda Borussia Dortmund atsinda ibitego 3 wenyine.



Kuwa Kabiri taliki ya 22 Ukwakira ni bwo hakinwaga imikino yo ku munsi wa gatatu ya UEFA Champions League. Saa tatu z'ijoro ikipe ya Real Madrid yatsinze Borussia Dortmund ibitego 5-2 ivuye inyuma dore ko yari yabanjwe gutsinda ibitego 2-0 mu gice cya mbere. Muri ibi bitego 5 harimo 3 byatsinzwe na Vinicius Junior ku munota wa 62,86 na 90+3. 

Nyuma y'uyu mukino, uyu mukinnyi yavuze ko biyizereramo, avuga ko ubwo bari mu rwambariro igice cya mbere kirangiye umutoza yababwiye ko nibatsinda igitego kimwe biraba bihagije ko bishyura ibitego 2 bari batsinzwe bakabona n'igitego cy'intsinzi.

Ati: "Twiyizereramo, tuzi ko mu rugo hamwe n'abafana bacu ikintu cyose gishobora kubaho. Twageze mu rwambariro twese dutuje cyane, twateze amatwi umutoza tuvuga ikintu kimwe, nidutsinda igitego cya mbere turava inyuma. 

Ndashimira abafana ariko tugomba kuzamura urwego tukajya dukina gutya kuva tugitangira kuko aramutse ari umutoza ntitwabigenza gutya."

Yakomeje avuga ko buri gihe umutoza aba ashaka uko yaborohereza uburyo bw'imikinire, avuga ko bifuza kongera gutwara Champions League ndetse ko buri gihe ashobora gukora byinshi bityo akaba yifuza kuba muri Real Madrid iteka.

Ati: "Umutoza buri gihe ahora ashakisha uburyo yatworohereza uburyo bw'imikinire. Twahinduye uburyo bw'imikinire mu gice cya kabiri. Ni irushanwa ryacu kandi turashaka kongera kuritwara.

Buri gihe nshobora gukora byinshi, mfite imyaka 24 kandi ndashaka kuguma hano iteka no guha byinshi iyi kipe yampaye byose. Ndishima iyo abafana baririmba izina ryanjye, ni inzozi zabaye impamo kandi nshobora kubatsindira ibitego".

Ibi bitego 3 Vinicius Junior yatsinze muri uyu mukino ni byo bya mbere atsinze muri UEFA Champions League. Yakoze ibi mbere y'uko kuwa Mbere w'icyumweru gitaha ahabwa igihembo cya Ballon d'Or ya 2024-25 nk'uko yabitangarije bagenzi be ko yabwiwe ko ari we uzacyegukana.


Vinicius Junior avuga ko yifuza kuguma muri Real Madrid iteka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND