RFL
Kigali

Ibyihariye ku ndirimbo ‘Ndi mu rugendo’ y’umuramyi Fiston ishingiye ku ihishurirwa – VIDEO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:23/10/2024 17:28
0


Ndayisaba Fiston [N Fiston Armee] usanzwe akora umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana, yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Ndi mu rugendo,’ ishingiye ku ihishurirwa yagize.



Nyuma y’umwaka urenga arushinze, umuramyi wamenyekanye nka N Fiston yongeye gukora indirimbo nshya yise ‘Ndi mu rugendo.’ Ni indirimbo y’iminota itandatu n’amasegonda 22, yagiye ahagaragara kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Ukwakira 2024.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Fiston yatangaje ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo yakigize ubwo yatekerezaga ko ubuzima Abakristo babayemo hano ku Isi atari bwo bazakomeza kubamo kuko abizeye Yesu Kristo hari ubundi bazabanamo n'Imana.

Yagize ati: "Igitekerezo cyavuye ku gutekereza ko hari ubuzima abakristo tubayemo hano kuri iyi si, ariko ubuzima turimo si bwo tuzakomeza kubamo. Hari ubundi tuzabamo, tukabubanamo n'Imana. 

Kandi nongera gutekereza ku ijuru cyane, numva ngize ibyishimo n'umunezero. Ibyo rero binyibutsa ko abantu bazaba muri ubwo buzima hamwe n'Imana tuzabaho turamya ndetse tunashima, ariko abazabaho muri ubwo buzima ari abizera Yesu Kristo nk'Umwami n'Umukiza. 

Abo yapfiriye bakizera gupfa no kuzuka kwe, bakizera amaraso ye ndetse n'umusaraba we, abo ngabo uretse ubu buzima hari ubundi bazabamo mu ijuru kandi bw'iteka ryose."

Fiston kandi yavuze ko nyuma yo gutekereza kuri aya magambo yayahuje n'amagambo yahishuriwe Yohana ubwo yahishurirwaga ijuru Imana igasa nk'aho irimweretse gato maze akandika ngo 'ibyo amaso atigeze kubona n'ibyo amatwi atigeze kumva, ibyo nibyo twabikiwe mu ijuru.'

Ati: "Ni ukuvuga ngo umunezero cyangwa ibyo tuzabona ntabwo tubizi ni ibanga ry'Imana. Yohana na we yasaga nk'aho ahishuriwe gato gusa, agira umunezero mwinshi cyane yandika ayo magambo. 

Ni aho igitekerezo cyavuye ni ko gufata ikaramu ndandika, ko turi mu rugendo ariko urugendo ruzashira rugana mu ijuru, kandi ko hari igihe tuzashima Imana ndetse tukanaririmba indirimbo z'urudaca. Hari n'iyo Umwami yateganyije kuzaririmbira abera/abamwizeye. Abazaba banesheje urupfu ndetse n'umubiri bamaze kugera mu bwami bwo mu ijuru."

Mu buryo bw'amajwi, iyi ndirimbo yatunganijwe na Ishimwe and Ben Record, mu gihe mu buryo bw'amashusho yayobowe na Jadox.D afatanije na Eric Mwizerwa.

Ndayisaba Fiston usanzwe asengera mu itorero rya ADEPR Mbugangari, yiyeguriye umurimo w’Imana akora abinyujije mu ijwi Imana yamuhaye, na cyane ko uretse iyi ndirimbo, yakoze n’izindi zitandukanye zirimo iyo yise 'Ineza,' 'Mfite ihumure,' n'izindi zabohoye imitima y’abakunzi b’umuziki we muri rusange.


Umuramyi N Fiston yongeye gukora mu nganzo nyuma y'umwaka arushinze

Ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bw'ihishurirwa ry'ubuzima abizeye Yesu bazabamo ubwo bazaba basoje urugendo barimo ku isi 

Kanda hano urebe amashusho y'indirimbo "Ndi mu rugendo" ya N Fiston







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND