Urwego rw’Umuvunyi rwari ruhagarariwe n’Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, rwagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko raporo y’umwaka wa 2023/2024 ndetse banagaragaza ibikorwa by’umwaka 2024-2025 byibanda mu kongerera ubumenyi abaturage ku bijyanye no kurandurana ruswa n’imizi yayo ndetse hakirindwa akarengane.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Ukwakira 2024,mu bikorwa bagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko byakozwe mu mwaka wa 2023/2024, Urwego rw’Umuvunyi rwagaragaje ko rwatoje abanyarwanda indangagaciro zo kwanga, gukumira no kurwanya ruswa. Muri iyi gahunda, hahuguwe abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye bangana na 33,270, abanyamuryango b’amahuriro y’urubyiruko 42,511 ndetse n’urubyiruko 140.
Uretse kuba barakoze ubukangurambaga, Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye ibirego 1587 harimo ibirego 1000 byakemukiye muri gahunda yo gukemura ibibazo (Muri iyi gahunda hasuwe uturere 7) mu gihe ibindi birego 484 byashyikirijwe Urwego rw’Umuvunyi.
Muri uyu mwaka w’ibikorwa, Urwego rw’Umuvunyi rwagiriye inama Guverinoma mu gushyiraho no guteza imbere politiki n’ingamba byo gukumira, kurwanya no guhangana n'akrengane ka ruswa. Ndetse uru rwego rwakurikiranye ishyirwa mu bikorwa rya politiki n’ingamba byo gukumira no kurwanya akarengane na ruswa.
Muri iyi gahunda yo kugeza raporo ku Nteko Ishinga Amategeko, Urwego rw’Umuvunyi rwagaragaje ko zimwe mu ntego zarwo ari ugukomeza ubukangurambaga mu gutoza abanyarwanda indangagaciro zo kurwanya no kwanga ruswa n’akarengane.
Uru rwego kandi rwiyemeje ko muri uyu mwaka mushya batangiye, bazasuzuma bakanakora igikwiye ku bibazo by’akarengane na ruswa,kwakira no kugenzura imenyekanishamutungo, ubufatanye n’izindi nzego mu gukumira no kurwanya ruswa.
Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, yagaragaje ko Abanyarwanda batarakangukira gutanga amakuru kuri ruswa nyamara ari icyaha kimunga ubukungu bw’igihugu, aboneraho guhita asaba ko hazashyirwaho agashimwe ku bantu batanze amakuru ndetse bagira uruhare mu kurwanya ruswa n’akarengane.
Urwego rw'Umuvunyi rwagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko raporo y'umwaka wa 2023/2024 ndetse na gahunda za 2024/2025
Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, yagaragaje ko Abanyarwanda batarakangukira gutanga amakuru kuri ruswa nyamara ari icyaha kimunga ubukungu bw’igihugu.
TANGA IGITECYEREZO