RFL
Kigali

Dutemberane ahari kubakwa umushinga ugamije kunoza imiturire mu Mujyi wa Kigali, ahazwi nko kuri Mpazi – AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:23/10/2024 12:21
0


Umushinga ugamije kunoza imiturire mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko kuri Mpazi, uri gukorerwa ku buso bwa hegitari 137, byitezwe ko uzasiga abaturage 34,817 bo mu Mirenge ya Gitega, Muhima, Kimisagara na Rwezamenyo batujwe neza kandi heza.



Muri Gashyantare 2023, ni bwo hatangijwe ku mugaragaro imirimo yo kubaka uyu mushinga wiswe ‘Mpazi Rehousing Project’. Kuri ubu, utembereye cyangwa unyuze ahazwi nko mu Gitega ari naho hari gukorerwa uyu mushinga abona ko hahindutse, imiturirwa iri kuzamurwa ndetse iya mbere yamaze kuzura.

Imirimo yo kubaka uyu mushinga igeze ku kigero cya 90%.

Muri rusange, uretse inyubako zigeretse zizatuzwamo abaturage, hari n’ibikorwaremezo bijyana n’uyu mushinga byamaze kubakwa mu gihe ibindi bikomeje kubakwa amanywa n’ijoro.

Imihanda izubakwa muri uyu mushinga ingana n’ibilometero 8, kandi yose izaba ifite n’amatara iyicaniye. Hazubakwa kandi imigezi abaturage bazajya bavomaho amazi, hubakwe ibilometero 9 by’inzira z’abanyamaguru.

Ibindi bikorwaremezo bikomeje kubakwa muri uyu mushinga birimo Ibiro by’Akagari ka Kora, Isoko rya Mpazi, ibibuga by’imikino ya Basketball na Volleyball bizubakwa ku Ishuri Ribanza rya Gitega.

Muri uyu mushinga kandi biteganyijwe ko ikibuga cy’umupira w’amaguru cyo ku Kigo cy’Urubyiruko cya Kimisagara, kizavugururwa gishyirwemo ubwatsi bw’ubukorano.

Abazatuzwa mu Mudugudu wo kuri Mpazi ni abimuwe mu nzu zitujuje ibisabwa mu Murenge wa Gitega.

Uyu mudugudu uri kubakwa n’Ingabo z’Igihugu uzaba urimo imihanda hagati, isoko, ubusitani buzaba bwarongewemo internet ndetse n’amazi meza.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buheruka gutangaza ko uwo mudugudu utandukanye n’ibindi bikorwa byo kubaka imidugudu y’icyitegererezo cyangwa inzu kuko wo ushingiye ku byo bumvikanye n’abaturage.

Abahimuwe bahawe andi macumbi, abandi barakodesherezwa mu gihe bategereje ko inzu zuzura ngo bazituzwemo.

Uyu mushinga wakozwe binyuze mu kubaka inzu mu magorofa kugira ngo n’abandi batuye mu manegeka bazashobore kubona aho gutura.

Inzu zubatswe muri uyu mushinga ukiri mu igerageza [mu cyiciro cya mbere] zari zigeretse kabiri gusa kandi zigizwe n’icyumba kimwe cyangwa bibiri mu gihe mu gice cya kabiri cyawo hari kubakwa kugeza ku byumba bitatu.

Mu cyiciro cya mbere cy’Umushinga wa Mpazi, inyubako zubatswe kuri Mpazi zatujwemo imiryango 66.

Imirimo yo kubaka umushinga mugari w'ahazwi nko kuri Mpazi igeze ku kigero cya 90% 




Uretse inzu zihendutse kandi zijyanye n'icyerekezo, hazubakwa n'ibindi bikorwaremezo birimo imihanda, isoko, ishuri n'ibindi







AMAFOTO: RBA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND