Ubwiteganyirize bw’izabukuru mu Rwanda bugeze ku 9.3%, kuko bamwe mu bakora imirimo itanditse ngo batiteganyiriza cyangwa ngo bateganyirizwe n’abakoresha babo.
Uko iminsi ivaho umwe ni
ko umuntu agenda asatira izabukuru kugeza ubwo atakaza ubushobozi bwo gukora.
Icyo gihe biba bisaba ko agobokwa n’icyo yiteganyirije agisimbuka bikemera
nk’uko bivugwa ko ‘akabando k’iminsi gacibwa kare kakabikwa kure’.
Uburyo bwo guteganyiriza
izabukuru bugenewe umukozi, ni ukuvuga umuntu uwo ari we wese ukora umurimo
kandi akawuhemberwa, bumaze igihe kitari gito butangijwe mu Rwanda, kuri ubu
inshingano zo kubikurikirana zifitwe n’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda,
RSSB.
Uyu munsi abaturage
bagera kuri miliyoni 3.5 biteganyiriza binyuze muri gahunda ya Ejo Heza,
abayirimo bizeye kuzagira amasaziro meza nk’uko bimeze ku bakora imirimo
yanditse basanzwe bateganyirizwa.
Ni mu gihe muri Werurwe
uyu mwaka, Urwego rw’ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, rwagaraje ko Abanyarwanda
bakomeje kwiteganyiriza by’igihe kirekire banyuze muri Ejo Heza, aho kugeza ubu
abarenga 3.100.000 bayiyobotse ndetse biteganyiriza arenga miliyari 59 Frw
habariwemo inyungu na Nkunganire yashyizwemo na Leta.
Uyu mwaka, Guverinoma y’u
Rwanda yashyizemo uruhare rungana na miliyari 5,9% yiyongera kuri miliyari 10,4
Frw, byose bigakabakaba miliyari 56 Frw nk’umutungo mbumbe wa Ejo Heza.
Hejuru ya 80% by’abakozi
bari mu cyiciro cy’imirimo itanditse, ari naho abenshi badateganyizwa.
Umunyamabanga Mukuru
w’Urugaga rw’amasendika y’abakozi mu Rwanda, Biraboneye Africain yabwiye RBA ko abona hakwiriye kubaho ibihano ku bakoresha batubahiriza uburenganzira bw’abakozi.
Mu myaka 5 ishize,
ikigero cy’abateganyirije izabukuru bari kuri 6% none ubu bageze ku 9.3%.
Umuyobozi Mukuru wa RSSB,
Regis Rugemanshuro avuga ko barimo kureba uko ubwitabire bwakomeza kuzamuka.
Imibare yo mu ibarura
rusange ry’abaturage n’imiturire ryakozwe mu 2022, yerekana ko abantu 862.929
ari abageze mu zabukuru, ni ukuvuga ko bagize 6.5% by’abaturage bose b’u
Rwanda.
Ikindi kandi ngo abenshi
mu bageze mu zabukuru batuye mu cyaro kuko ari abantu 708,967 ni ukuvuga 7.4%
by’abaturage bose b’u Rwanda, mu gihe 153.962 bangana na 4.2%, batuye mu mijyi.
RSSB yari ifite intego ko
umwaka w’ingengo y’imari wa 2023/2024 uzarangira byibuze Abanyarwanda miliyoni
3,5 bamaze kwiteganyiriza arenga miliyari 60,1 Frw. Ni intego yamaze
kweswa.
TANGA IGITECYEREZO