RFL
Kigali

Umugore mushya ushinja Diddy ihohotera yakomanyirijwe

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:25/09/2024 11:15
0


Nyuma yaho umuraperi Diddy afunzwe ashinjwa ibyaha 3 birimo no gufata ku ngufu abagore 6 batandukanye, ubu noneho habonetse undi mugore witwa Thalia Graves ushinja uyu muraperi ko yamuhohoteye mu 2001.



Mu bihe bitandukanye hagiye hagaragara abagore bashinja umuraperi kaba n'umushoramari Sean Combs uzwi nka Diddy cyangwa P.Diddy. Kuva mu 2022 habonetse ubuhamya bw'abagore 6 batandukanye bose bavuga ko yabafashe ku ngufu.

Ibi biri mu byatumye mu cyumweru gishize P.Diddy ahita afungwa nubwo hari n'ibindi birego akurikiranyweho birimo no gucuruza abakobwa. Kuri ubu rero hongeye kugaragara undi mugore uvuga ko nawe uyu muraperi yamufashe ku ngufu.

Ni uwitwa Thalia Graves wabwiye itangazamakuru ko yamaze kugeza ikirego cye mu rukiko rukuru rwa Los Angeles arega umuraperi Diddy ko yamufashe ku ngufu mu 2001. Yavuze ko yari yatumiwe n'uyu mugabo ngo basangire ibya ni joro kuri studio ye ya 'Bad Boys Records' i New York.

Thalia Graves wajyanye mu nkiko Diddy amushinja ko yamufashe ku ngufu

Yavuze ko ubwo yahageraga basangiye ndetse ngo Diddy akamuha inzoga zivanzemo n'ibinini by'ibiyobyabwenge akabimunywesha ku gahato. Ubwo yamaraga gucika intege nibwo Diddy yahise atangira kumusambanya ku gahato.

Thalia Graves yavuze ko uretse kuba Diddy yaramusambanije, yanamutegeje umurinzi we witwa Joseph Sherman nawe akamuhohotera. Ubwo uyu murinzi yamusambanyaga ngo Diddy we yararimo afata amashusho yabo ndetse ngo bayashyize ku rubuga rucuruza 'Porno'.

Umwunganizi we mu mategeko witwa Gloria Allred yavuze ko mu bimenyetso bahaye urukiko harimo n'aya mashusho y'urukozasoni Diddy yamufashe ubwo umurinzi we yamuhohoteraga.

TMZ yatangeje ko nubwo Thalia Graves yatangaje ibi ari no kurira bitabujije ko yamaganirwa kure na benshi ku mbuga nkoranyambaga bari kuvuga ko ari kubeshyera Diddy. Mu gihe abandi bibaza impamvu atanze ikirego cye nyuma yaho uyu muraperi afunze mu gihe abandi bamureze kuva mbere hose.

Ni mu gihe kandi New York Times yatangaje ko bigoye ko Thalia Graves ubuhamya bwe bwizerwa bitewe n'uburyo yitwaye imbere y'itangazamakuru aho yasaga nkuri gukora 'Perfomance' arira kandi ko bisa nkaho uku kurira kwe ari ibintu yari yabanje kwitoza.

Ubwo Thalia Graves yatanganga ubuhamya bw'ibyo Diddy yamukoreye yafashwe n'ikiniga ararira

Bamwe bamwamaganiye kure ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko ukurira kwe byasaga nk'ibintu yari yabanje kwitoza

Imbere y'itangazamakuru Thalia Graves yarize avuga kuri Diddy

Ubuhamwa bwe buri gushidikanwaho








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND