RFL
Kigali

Imbere y’abarimo Amb. Prosper Higiro, Massamba yataramiye muri Canada nyuma y’imyaka 11-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/09/2024 12:15
0


Umuhanzi mu njyana gakondo, Massamba Intore yatangaje ko yanyuzwe no gutaramira mu Mujyi wa Toronto mu gihugu cya Canada, mu gitaramo kihariye kitabiriwe n’abarimo Ambasaderi w’u Rwanda muri kiriya gihugu, Higiro Prosper.



Ambasaderi Higiro Prosper niwe wari Umushyitsi Mukuru muri iki gitaramo cyiswe “Heritage Future” cyari kigamije guhuza Abanyarwanda n’abandi babarizwa muri iki gihugu, mu rwego rwo kwizihiza Umuco w’u Rwanda.

Uyu muhanzi wammaye mu ndirimbo zirimo ‘Kanjongera’ yavuze ko “abantu bari bashimye, abantu bari buzuye, abantu bari baryohewe, ni ukuri ibintu byari bimeze neza nanjye nishimye cyane.”

Yaherukaga gutaramira mu gihugu cya Canada, ubwo yari yitabiriye ibirori bya Rwanda Day byabereye mu Mujyi wa Toronto, ku wa 28 Nzeri 2013.

Rwanda Day ni umunsi uhuza Abanyarwanda baba mu mahanga baturutse imihanda yose, bakagirana ibiganiro na Perezida wa Repubulika, Kagame Paul. Biba ari ibihe bidasanzwe ku Banyarwanda bahura n’Umukuru w’Igihugu, aherekejwe n’abandi bayobozi mu nzego zaba iza Leta ndetse n’iz’abikorera n’abandi baba bagiyeyo ngo bahure n’inshuti n’abavandimwe babo.

Massamba yavuze ko yageze muri kiriya gihugu akumbuye abafana be n’abakunzi b’umuziki, mbese byari ibihe by’urwibutso kuri we. Ati “Nahageze bankumbuye, nahageze mbakumbuye. Twabyinnye, twishimye.”

Muri iki gitaramo, yaririmbye indirimbo ze zo hambere, indirimbo zivuga ku ngabo, asoreza ku ndirimbo zirimo “Ntimugire ubwoba yakoranye na Dj Marnaud na Ruti Joel.

Yahuriye ku rubyiniro kandi n’amatorero y’abaririmbyi n’ababyinnyi basanzwe batuye muri Canada n’abandi. Ati “Bamwe bari bavuye Ottawa, abandi bavuye Montreal, abandi bavuye hirya no hino muri Canada, kubera icyo gitaramo.” Yungamo ati “Navuga ko byari ibintu bidasanzwe. Nishimye bitarabaho.”   

Ambasaderi w'u Rwanda muri Canada, Higiro Prosper ari kumwe na Massamba Intore wataramiye muri Canada nyuma y’imyaka 11



Massamba yatangaje ko yari akumbuye gutaramira abafana be n’abakunzi b’umuziki mu Mujyi wa Toronto muri Canada

 

Iki gitaramo cyiswe 'Heritage Futures' cyateguwe n'umuryango Prime Luminisce Rwanda mu rwego rwo kwizihiza uruhare rw'umuco Nyarwanda

 

Massamba yaririmbye muri iki gitaramo cyabaye ku wa 21 Nzeri 2024, amatike yashize ku isoko


 

Ibihumbi by’abantu bitabiriye iki gitaramo bari bizihizwe binyuze mu ndirimbo za Massamba


Massamba yaririmbye indirimbo ze zakunzwe cyane cyane izigaruka ku rugamba rwo kubohora u Rwanda






















TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND