RFL
Kigali

Hifashishijwe ijwi rya Idris Elba muri filime mbarankuru ku izamuka rya Asake

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:24/09/2024 18:16
0


Ahmed Ololade [Asake] yamaze gutangaza ko hari gutegurwa filime mbarankuru igaruka ku iterambere ry’ibyo akora n'uko yavuyemo icyamamare.



Umwaka wa 2018 wasize umuziki wungutse amaraso mashya ariko biza kurushaho gufata intera mu mwaka wa 2022 ubwo uyu muhanzi yabaga icyamamare.

Nyuma y'uko yongeye gukorera igitaramo mu nyubako y’ibigwi ya O2 Arena mu Bwongereza yari yakubise yuzuye, uyu muhanzi yateguje icyegeranyo kigaruka ku buzima bwe.

Mu mashusho mato uyu muhanzi yashyize hanze ari kwishimirwa muri Lagos yumvikanamo ijwi rya Idris Elba, icyamamare muri sinema n’umuziki.

Iyi filime mbarankuru igiye kujya hanze nyuma y'uko Asake aheruka gushyira hanze Album ya Gatatu ‘Lungu Boy’ yahurijeho abahanzi bakomeye barimo Stormzy, Central Cee, Ludmilaa na Wizkid.

Album ‘Lungu Boy’ yitsa ku buzima bw’abasore baba muri Ghetto aho aba agaruka ku buryo yavuye mu nyubako nk’izi.

Mu gitaramo kandi Asake aheruka gukora, yahawe icyemezo cy’agahigo ko kuzuza O2 Arena.

Anahabwa icyemezo cy’Ifeza kubera igikundiro Album ‘World Of Art’ yagize mu Bwongereza yagishyikirijwe na Idris Elba.Asake akomeje kuba igiti cy'inganzamarumbu mu muziki ku Isi, mu gihe gito amaze gushyira hanze Album eshatu

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND