RFL
Kigali

Abatunze telefone bari munsi y’ibihumbi 10 mu 1995: Impamvu eshatu Abanyarwanda bagomba gushima Imana

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/09/2024 19:20
0


Umuhuzabikorwa w’Igiterane cya Rwanda Shima Imana, Ambasaderi Dr.Charles Murigande, yatangaje ko Abanyarwanda bafite impamvu zo gushima Imana zirenga ibihumbi, kuko yibuka neza ko nyuma y'imyaka itatu Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe mu Rwanda, imibare igaragaza ko nta bantu ibihumbi 10 bari batunze telefone kiriya gihe.



Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Nzeri 2024, yahuriyemo n'abandi barimo Umushumba wa New Life Bible Church, Rev Dr Mugisha Charles, Umushumba mukuru w'itorero Citylight Foursquare Gospel church akaba n'umwanditsi w'ibitabo, Prof. Dr Fidele Masengo n'abandi.

Amb.Dr.Murigande yavuze ibi mu gihe tariki 27 Nzeri 2024, ibihumbi by'Abanyarwanda bazahurira muri Sitade Amahoro mu gikorwa cyiswe "Rwanda Shima Imana" kizahuza Abahanzi bakomeye, abavugabutumwa n'abandi mu rwego rwo gushimira Imana ku byiza yakoreye Igihugu mu myaka 30 ishize.

Amb.Dr.Murigande yasobanuye ko mu 1994 hafi y'abanyarwanda 'twese twari abantu bakuwe mu byacu'. Hari abari batuye mu Rwanda ariko bari mu nkambi z'abantu bakuwe mu byabo, hari abari barenze umupaka bahunze, hari n'abandi bari bamaze imyaka irenga 30 baje mu Rwanda bataruzi.

Ni igihugu cyari kimaze gupfusha abantu, ibintu byasenyutse, kandi abarenga Miliyoni 1 bari bamaze kwicwa, bari bishwe n'Abanyarwanda.

Hijya no ku Isi, abantu bazaga uko Abanyarwanda bazongera kubana nk'uko byari bimeze.Amb.Dr.Murigande yavuze ko abari mu nkambi z'impunzi mu bihugu bitandukanye 'baratashye' ari nayo iyo umuntu asubije amaso inyum akareba 'ibyabaye mu Rwanda, kandi Abanyarwanda bakaba babanye mu mahoro, mu mutekano, abana bacu bakiga mu mashuri amwe, ni ukuri Imana yakoze ibitangaza hano mu Rwanda."

Yavuze ko mu myaka 30 ishize, u Rwanda rwari hafi, kuko nta mazi yabaga mu nzu, itumanaho ryari ryarasenyutse mu buryo bukomeye. Ati "Intambwe tumaze gutera muri iyi myaka 30 ikwiriye kudutera gushima twese."

 

Mu 1995, Amb.Dr Charles Murigande yagizwe Minisitiri wo gutwara Ibintu ndetse n'Itumanaho. Yavuze ko kiriya gihe hari Sosisyete ya RwandaTel yakoreraga munsi y'iriya Minisiteri yayoboraga.

Avuga ko imibare yamenye ari uko mu 1995 'nta telefone ibihumbi 10 zabahaga'. Ati "Uyu munsi hafi ya buri munyarwanda wese afite telefone, hari n'abafite ebyiri."

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yo mu 2022, yerekanaga ko umubare w’abatunze telefone mu Rwanda wikubye inshuro zigera kuri 40 mu myaka 20 ishize.

Ingo zari zifite telefone mu 2022 zari zigeze kuri 78.1%, ni mu gihe mu 2002 zari ku gipimo cya 2.3%.

Muri Gicurasi 2024, Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo yatangaje ko Abanyarwanda barenga 40% mu batunze telefone ngendanwa, bafite izigezweho za ‘smartphones’.

Imibare y’Ikigo cy'Igihugu gishinzwe imirimo imwe n'imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) yo mu Werurwe 2024, yerekana ko abafatabuguzi b’ibigo by’itumanaho mu gihugu hose bafite SIM Cards ziri ku murongo bari bageze kuri 13.128.571 bavuye kuri 12.763.076 mu Ukuboza 2023.

Yavuze ko kiriya gihe nta nta Ngengo y'Imari Igihugu cyari gifite, kuko amafaranga yose yabonekaga bayagabanyaga abakozi. Avuga ko mu 1996 ari bwo bwa mbere bakoze Ingengo y'Imari y'Igihugu yari ihagaze Miliyari 54 Frw, ni mu gihe muri uyu mwaka, Ingengo y'Imari irenga Miliyari 500 Frw. Ati "Urumva byikubye inshuro 100. Ubwo ni dufite impamvu zo gushima."

Yasobanuye ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Imana yagaruriye Abanyarwanda icyubahiro n'izina. Ariko kandi kuva mu 1994 kugeza mu 2000, iyo wabaga uri umunyarwanda ukajya mu bihugu by'amahanga cyangwa se ahandi ukavuga ko uri umunyarwanda 'abantu barakwitazaga'.

Amb.Dr.Murigande yavuze ko ibyo byose byahindutse, kugeza ubwo uyu munsi buri wese atewe ishema no kuganira n'umunyarwanda. Yavuze ko u Rwanda rwanaciye agahigo ko kuba muri iki gihe ruyoboye imiryango ibiri ikomeye ku Isi; hari umuryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'Igifaransa (OIF) ndetse n'Umuryango wa Commonwealth.

Ati "Nta gihugu na kimwe cyo ku Isi cyari cyayobora iyo miryango icyarimwe, usibye u Rwanda. U Rwanda rw'icyo gihe twari dufite, ni rwo uyu munsi amahanga asigaye asaba ngo mwaduhaye ingabo zikaza kugarura amahoro iwacu."

Yatanze urugero rw'ibihugu rumaze kugaruramo amahoro, ashimangira ko 'hari impamvu zitabaritse zo gushima Imana ari nacyo cyateye Peace Plan gushaka kugira iki gikorwa cya Rwanda Shima Imana. Twumvise ari byiza ko Abanyarwanda bahurira hamwe bagashima Imana."

 Umuhuzabikorwa w’Igiterane cya Rwanda Shima Imana, Ambasaderi Dr Charles Murigande yumvikanishije buri munyarwanda afite ishimwe ku mutima bitewe n’aho Imana yakuye u Rwanda mu myaka 30 ishize Umushumba w'ururembo rwa Kigali mu itorero ADEPR, Pasiteri Rurangwa Valentin, yagaragaje ko mu myaka 30 ishize iri torero ryahuje inyigisho n’ibikorwa bihindura ubuzima bw’Abakristu
 Umushumba w'Itorero 'City Light Foursquare Gospel Church Rwanda', Bishop Dr. Fidèle Masengo, niwe wagize uruhare mu gushyiraho amategeko agenda umuryango Nyarwanda ‘Peace Plan’
 Umushumba Mukuru w'Itorero New Life Bible Church, Rev Dr Mugisha Charles yavuze ko Imana yahaye amahoro u Rwanda ndetse n’ubuyobozi bwiza, biri mu mpamvu zo gushima Imana
 Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w'Ivugabutumwa mu Rwanda-AER (Alliance Evangelique au Rwanda), Bishop Esron Maniragaba Umwepiskopi wa EAR Diyosezi ya Kigali, Bishop Nathan Rusengo Amooti yashimye Imana yagereranyije ‘n’umuvandimwe watubaye hafi’ 

Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze ikiganiro n'itangazamakuru cyagarutse kuri 'Rwanda Shima Imana'

AMAFOTO: Dox Visual- InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND