Umushahara fatizo u Rwanda rwagize umaze imyaka isaga 40 ugiyeho, wateganyaga ko umukozi wese ukorera abandi mu gihugu, atagomba guhembwa munsi ya 100 Frw ku munsi. Ibihe byarahindutse ubu n’umugati kuwubona kuri ayo ntibyoroshye.
Umushahara fatizo
usobanurwa nk’amafaranga umukozi adashobora kujya munsi mu kazi ako ari ko
kose, ku buryo umukoresha ubikoze afatwa nk’uwarenze ku mategeko. Icyakora
kuyarenza byo ntibibujijwe.
Abasesengura iby'ubukungu
bavuga ko abakozi atari bo bahura n'ingaruka zo kuba nta mushahara fatizo uriho
ahubwo bigira n'ingaruka ku bukungu bw'igihugu.
Bavuga ko kandi gushyiraho umushahara fatizo ukwiriye bituma ubukungu butera imbere kubera ko uhabwa umushahara iyo awishimiye, akorana imbaraga agatanga umusaruro. Ni mu gihe uhabwa umushahara atishimiye biba aka ya mvugo ngo "mbeshya ko umpemba nanjye nkubeshye ko ngukorera."
Umwe mu baganiriye na InyaRwanda, Dr. Bihira Canisius yagize ati "Ni ukuvuga ko rero umushahara fatizo ubayeho ukaba ushimishije abakozi, abantu bakora kurushaho umusaruro ukiyongera. Umusaruro wiyongereye, nibwo n'ibintu byagabanya guhanika ibiciro ni nabwo ubukungu bw'igihugu burushaho kwiyongera vuba."
Mu mboni ze, abona nibura Leta iramutse ishyizeho umushahara fatizo ugera ku 100,000 Frw byafasha hashingiwe ku guhenda kw'ibintu muri iki gihe, avuga ko iyo hagenwa uyu mushahara, habarwa ko uwuhembwa agomba kuguramo ibimutunga buri munsi ndetse agakuramo n'ibindi akeneye ku kwezi ndetse akagira n'amafaranga asagura yo kuzigama kugira ngo azamugoboke mu gihe azaba ayakeneye byihutirwa.
Yongeyeho ko n'iyo Leta yagena urenze ibihumbi 100 Frw byaba byiza kurushaho, ariko kandi n'abakozi bagategekwa gukora amasaha yemewe kandi batajenjeka kugira ngo umurimo bakoze ubashe gutanga umusaruro ufatika.
Hashize imyaka itandatu Umutwe w’Abadepite wemeje itegeko rigenga umurimo mu Rwanda, riteganya ko
Minisitiri w’abakozi ba leta n’umurimo ashyiraho Iteka rigena umushahara
fatizo, kugeza ubu, ntabwo birakorwa ndetse benshi bakomeje kwibaza akabati iri
teka ryahezemo.
Ni iteka rivuze byinshi
ku mibereho y’abakozi kuko hari benshi bahembwa imishahara itajyanye n’aho
ikiguzi cyo kubaho kigeze. Bigira ingaruka kandi ku mpozamarira itangwa ku
wishwe cyangwa uwakomerekeye mu mpanuka n’ibindi.
Ingingo ya 68 y’Itegeko
rigenga Umurimo mu Rwanda ryo mu 2018, ivuga neza ko Iteka rya Minisitiri ufite
umurimo mu nshingano ze rigena umushahara fatizo. Iyo ngingo yari no mu Itegeko
rigenga Umurimo ryasimbuwe mu 2018 ariko ryarinze risimburwa nta teka rya
Minisitiri rigiyeho.
Mu 2018, ubwo Abadepite
mu Nteko Ishinga Amategeko batoraga Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda, basabye
bakomeje ko Amateka ya Minisitiri arishyira mu bikorwa agomba guhita ajyaho.
Iri tegeko ryashyizweho
bitewe n’uko inzego zitandukanye zagaragaje ko umushahara fatizo u Rwanda
rugenderaho umaze imyaka myinshi kandi bigira ingaruka ku mibereho y’abakozi
ndetse n’ubukungu bw’igihugu muri rusange.
Minisitiri w’Abakozi ba
Leta n’umurimo yigeze kubwira abadepite ko iteka rishyiraho umushahara fatizo
ryagejejwe mu biro bya Minisitiri w’Intebe, anizeza ko rizatangazwa vuba.
Mu kiganiro Minisitiri
w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yagiranye n’abanyamakuru ku itariki ya 16
Werurwe 2022, ku kibazo yari abajijwe n’umunyamakuru, yemeje ko umushahara
fatizo ugiye gushyirwaho ariko amaso yaheze mu kirere!
Yagize ati "Mu minsi
iri imbere, hari ugushyiraho umushahara fatizo umuntu yahembwa mu gihugu. Iyo
umaze kuwushyiraho, ibindi ni amasezerano bigendanye n’akazi ukora n’amasaha.
Turi kubikoraho kugira ngo umushahara fatizo umunyarwanda aheraho atangira
guhembwa ugenwe."
Muri Kanama uyu mwaka, Minisiteri
y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yatangaje ko umushahara fatizo mushya uri kwigwaho
utazatangazwa ugamije kongera amafaranga abakozi basanzwe bahembwa nk’uko bamwe
babikeka.
Bamwe biteze impinduka zo
kongererwa umushahara mu gihe hashyirwaho umushahara fatizo mushya, ariko
Umuyobozi Mukuru Ushizwe Ubumenyi n’Imirimo muri Minisiteri y’Abakozi ba leta n’Umurimo,
Ngoboka Francois, aherutse kuvuga ko atari cyo bivuze.
Ati: “No mu bindi bihugu
umushahara fatizo ushyirwaho hagendewe ku byiciro byo hasi bihemba amafaranga
macye ariko imiterere y’isoko ry’umurimo ituma umushahara ugenda uhinduka
bitewe n’ubumenyi umuntu afite agurisha ku mukoresha, ibyo rero bivuze ko
umushahara fatizo utazaza uje kongera ayo abantu basanzwe bahembwa.”
Yakomeje avuga ko impamvu
yo gushyiraho umushara fatizo mushya bizafasha abakozi bari mu byiciro bito
kugira uburyo babona icyo baheraho baganira n’umukoresha kandi ko inzego bireba
ziri kuganira kugira ngo hashyirweho umushahara fatizo ubereye impande zose.
Ati: “Gushyiraho
umushahara fatizo birahari, inzego bireba ziri kubinoza ku buryo nta ruhande
bizabangamira haba ku bukungu cyangwa ku bakozi bakorera ibyo byiciro bito.”
Inyandiko zigaragaza ko
umushahara fatizo wa mbere wagiyeho mu Rwanda mu mwaka w’i 1949 wari amafaranga
abiri (2 Frw), waje gusimburwa n’amafaranga atanu (5 Frw) mu 1950, usimburwa
n'uw’amafaranga umunani n’igice (8.5 Frw) mu 1960, waje kwiyongera muri 1974 ugezwa
ku mafaranga mirongo itandatu (60 Frw), maze mu 1980 agirwa amafaranga ijana
(100 Frw).
TANGA IGITECYEREZO