RFL
Kigali

Keylor Navas wamamaye muri Real Madrid ashobora kwisanga muri FC Barcelona

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:24/09/2024 19:29
0


Umuzamu ukomoka muri Costa Rica, Keylor Navas wamamaye muri Real Madrid, ari mu bahabwa amahirwe yo kujya gusimbura Marc-André ter Stegen uherutse kuvunika.



FC Barcelona ikomeje kugaragaza ubushake imbaraga zidasanzwe mu gushaka igikombe cya Shampiyona ya Esipagne La Liga, muri iyi minsi ihangayikishijwe no gushaka umuzamu mushya wo gusimbura Marc-André ter Stegen uherutse kuvunika imvune ishobora gutwara umwaka ngo ikire.

Kugeza ubu, abazamu bahabwa amahirwe yo gusimbura Marc-André ter Stegen muri FC Barcelona, harimo umuzamu wa Juventus ukomoka muri Pologne, Wojciech Szczęsny.

Umunya Costa Rica, Keylor Navas wakiniye Real Madrid na Paris Saint-Germain, nawe ari mu bahabwa amahirwe. Hagati ya Wojciech Szczęsny na Keylor Navas, mu minsi mike, FC Barcelona ishobora gutangaza umuzamu uzasimbura Keylor Navas.

Amakuru ava mu Kinyamakuru Mundo Deportivo, avuga ko Wojciech Szczęsny na Keylor Navas batangiye ibiganiro n'iyi kipe, kugira ngo utazagora FC Barcelona hagati yabo, ajye kuyifasha.

Nubwo isoko ry'igura n'igurisha ryamaze gufunga, kubera umuzamu aba ari umukinnyi w'ingenzi mu ikipe, itegeko rivuga ko iyo ikipe ivunikishije umuzamu wa mbere, akavunika imvune izamara igihe kirekire, ikipe iba yemerewe gushaka umusimbura we.

Iyo ikipe izanye umusimbura w'umuzamu wa mbere, imuhemba 80% by'ayo uwo asimbuye yahembwaga, kandi na nyiri ukuvunika akaguma kubona ibyo yemererwa. 

Keylor Navas umwe mu bazamu bahabwa amahirwe yo gusimbura Marc-André ter Stegen muri FC Barcelona 

Ivinika rya Marc-André ter Stegen, ririguha amahirwe abazamu nka Keylor Navas na Wojciech Szczęsny yo kujya muri FC Barcelona 

FC Barcelona ikeneye umuzamu wo kuyifasha gushaka igikombe cya Shampiyona ya Esipagne La Liga 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND