Siblings Band ni itsinda ry’abahungu n’abakobwa b'abarimbyi n’abacuranzi, basoje amasomo yabo ku ishuri ry’umuziki rya Nyundo ari na ho batangiriye gukorana nk'tsinda mu gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’umuziki nyarwanda binyuze mu gucuranga no kuririmba.
Umuziki nyarwanda uragenda utera imbere ari na ko wunguka
impano nshya mu nguni zose. Kuri ubu u Rwanda rwungutse itsinda ry’abaririmbyi
n’abacuranzi ryitwa Siblings Band.
Mu kiganiro bagiranye na inyaRwanda, aba basore n'inkumi bagize Sibling Band bagarutse ku mpamvu yatumye bihuza. Thierry Wacu uri mu bagize iri tsinda, yagarutse kuri iyi
ngingo.
Yagize ati: ”Twifuje kwihuza, tugaha abanyarwanda
ibintu byiza, tugakomeza gutegurira hamwe no gufashanya, duhana imbaraga kuko
iyo abantu batandukanye hari igihe usanga umwe ahise ajya mu bindi, rimwe na
rimwe bitari ngombwa.”
Yanavuze ku mushinga bari gukora w’uruhurirane
rw’ibihangano byabo nyuma y'igihe kinini bamaze bafasha abahanzi mu bitaramo. Kuri ubu rero barangamiye gutanga ibyishimo mu bihangano byabo bwite.
Ati: ”Ni ukuvuga ngo ku ikubitiro turashaka kubanza kuba
dushyize hanze EP y’indirimbo eshashatu. Twifuje kandi kuzajya dukora ‘Live
Recording’ kugira ngo tubashe gutanga ibintu byiza.”
Mu birori bamaze kugiramo uruhare hirya y’ubukwe n’ibirori
bibera muri za Hotel bagenda bitabazwamo baririmbye mu Kwita Izina Gala Dinner
iheruka.
Siblings Band igizwe n’abantu batandukanye barimo Dushimiyimana
Thierry Pacifique [Thierry Wacu] umuririmbyi n’umuhuzabikorwa w’iri tsinda.
Hari kandi Samjamm ucuranga piano, Jab Morgan ucurunga ingoma, Perce wa guitar, Helvin wa Guitar bass hakaza n’abaririmbyi nka Patrick na Adelphine.
Mubyo bakora kandi bari gufashwa na Preston Devi wo muri Choir for All.KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA SIBLINGS BAND
TANGA IGITECYEREZO