RFL
Kigali

Benshi mu babuhabwa baba benda gupfa: Ibyo wamenya ku buvuzi ndenzaminsi

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:25/09/2024 10:48
0


Ubuvuzi ndenzaminsi (Palliative care), ni serivisi yo kwa muganga ihabwa abarwayi b’indembe biganjemo abafite indwara zidakira zabazahaje nka kanseri cyangwa abafite ibikomere bikabije batewe n’ibirimo impanuka, ndetse kenshi iyo serivisi bakayihabwa bibarwa ko basigaje igihe gito ngo bapfe gusa ku bw’amahirwe hakaba bake barokorwa na yo.



Nk’abarwaye kanseri bahabwa iyi serivisi iyo kanseri barwaye igeze ku cyiciro cya Kane yarabarenze, hamwe biba bibarwa ko nta bundi buvuzi bashobora guhabwa nko kuyishiririza ngo bikunde. Gusa nko mu bihugu byateye imbere bifite n’ubuvuzi buteye imbere, ntibategereza guha umurwayi iyo serivisi mu gihe cya nyuma cyo kuzahazwa n’indwara runaka.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), rigaragaza ko buri mwaka abantu miliyoni 56,8 batuye Isi bakenera serivisi y’ubuvuzi ndenzaminsi, miliyoni 25,7 muri bo bakaba bayihabwa bari mu mwaka wabo wa nyuma ngo bapfe.

OMS igaragaza ko benshi mu barwayi baba bakeneye ubuvuzi ndenzaminsi 38,5% baba barwaye umutima, 34% barwaye kanseri zo mu bwoko butandukanye,  mu gihe 10,3% baba bafite indwara z’igihe kirekire zibasira imyanya yabo y’ubuhumekero, naho 5,7% bakaba barwaye Agakoko gatera SIDA, mu gihe 4,6% baba barwaye diyabete. 

Gusa OMS itanga impuruza ku kuba imitangirwe y’iyi serivisi ikiri hasi hirya no hino mu bihugu cyane cyane ibikiri mu nzira y’amajyambere, kuko 14% gusa ari bo bayihabwa mu bayikenera bose, bityo ko hakenewe kongerwa imbaraga mu guteza imbere urwego rw’ubuvuzi muri ibyo bihugu.

98% by’abana bakenera guhabwa ubuvuzi ndenzaminsi (Palliative care) baba muri ibyo bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, hafi kimwe ½ muri bo bakaba abo muri Afurika.

Ikindi kibazo OMS igaragaza nk’inzitizi mu mitangirwe ya serivisi y’ubuvuzi ndenzaminsi muri bimwe mu bihugu, ni amabwiriza akakakaye ku mikoreshereze y’imiti nka ‘Morphine’ igabanya uburibwe ku bakeneye guhabwa iyo serivisi, bigatuma hari abatayihabwa bikabaviramo urupfu. 

OMS igaragaza ko nko muri toni 388 ya ‘Morphine’ ikorwa ku Isi, Afurika ikoreshaho 1% gusa, bigizwemo uruhare n’ayo mabwiriza, amahugurwa make, imyumvire ndetse n’ibindi.

Impamvu zo gukumira ‘Morphine’ ni uko ari umuti ufite ubukana bukomeye ko bawuhabwa, ariko bamwe mu bo mu rwego rw’ubuvuzi bakagira ubwoba bw’uko uwawuhabwa kenshi ashobora kubatwa na wo, dore ko mu buzima busanzwe unakoreshwa n’abanywa ibiyobyabwenge baba abawufata mu bwoko bw’ibinini, ibisukika, cyangwa se kuwitera mu nshinge.

Hari n’abawufata unyujijwe mu kibuno. Ikindi kibazo OMS yagaragaje ni uko henshi mu bihugu byo ku Isi unasanga abakozi bo mu rwego rw’ubuvuzi batarahawe amahugurwa ahagije ku mitangirwe ya serivisi y’ubuvuzi ndenzaminsi ku buryo babasha kwita uko bikwiye ku babukeneye.

Ubuvuzi ndenzaminsi (Palliative care) buhabwa umurwayi mu kumufasha yaba mu kumugabanyiriza uburibwe ndetse no kumuturisha mu marangamutima, ariko bikaba byanagira uruhare mu gushyira ku murongo amarangamutima y’abo mu muryango we, kuko baba bumva ko n’ubwo umuntu wabo yapfa isaha n’isaha, ntacyo baba batakoze ngo barokore ubuzima bwe.

Ibyo bikorwa n’inzobere mu rwego rw’ubuvuzi, zirimo izinafite ubuhanga mu kwita ku marangamutima ya muntu ku buryo na nyuma y’uko uwahabwa iyo serivisi apfuyr, bakomeza kwita ku bo mu muryango we mu kubafasha ku bijyanye n’ubuzima bwabo bw’imitekerereze.


Abantu miliyoni 25,7 bahabwa ubuvuzi ndenzaminsi baba bari mu mwaka wa nyuma wabo kugira ngo bapfe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND