Tariki 25 Nzeri ni umunsi wa 269 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 96 uyu mwaka ukagera ku musozo.
Tariki ya 25 Nzeri ni umunsi ngarukamwaka wizihizwa n’inzobere mu by’imiti (Pharmacist) ku isi hose. Uyu munsi ukaba waremejwe ku wa 25 Nzeri 2009 mu nama y’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’inzobere mu miti (FIP council) yabereye Instabul mu gihugu cya Turukiya.
Uyu munsi washyizweho biturutse ku gitekerezo cy'abanyamuryango b'iri
shyirahamwe bo mu gihugu cya Turukiya bitewe n’uko ari nawo munsi iri
shyirahamwe ryashinzwe, mu 1912.
Intego rusange y’uyu
muryango mpuzamahanga ni ugushishikariza abantu ibikorwa biteza imbere kandi
bikavuganira inzobere mu by’imiti (Pharmacist) mu kwerekana umumaro cyangwa
uruhare rwabo mu kubungabunga ubuzima bw’ikiremwamuntu mu mpande zose z’isi.
Uyu munsi Kiliziya Gatolika irizihiza Mutagatifu Cléophas na Hermann le
Boîteux.
Bimwe mu byaranze uyu munsi
mu mateka:
1846: Ingabo
za Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziyobowe na Zachary Taylor zigaruriye igihugu
cya Mexico zifata Umujyi wa Monterrey.
1962: Biturutse
ku bushake bw’abaturage b’igihugu Ferhat Abbas yabaye Perezida w’agateganyo wa
Guverinoma ya Algeria.
1972: Binyuze
muri kamarampaka yakozwe n’abaturage bo mu gihugu cya Norvege, abaturage bemeje
ko bahakanye ubufatanye mu nteko ishinga amategako mu muryango w’umugabane
w’Ubumwe bw’u Burayi.
1981: Sandra
Day O’Connor yabaye Umuyobozi wa 102 warahiriye kuyobora urukiko rw’ikirenga
rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yabaye n’umugore wa mbere wahawe uyu mwanya
mu mateka y’iki gihugu.
1981: Igihugu
cya Belize cyinjiye mu Muryango w’Ubumwe bw’Abibumbye.
2003: Igihugu
cy’u Buyapani cyibasiwe n’umutingito ukomeye by’umwihariko agace ka Hokkaidō,
uyu mutingito wari ku gipimo kigera ku 8 ku rwego rwa Richter.
2009: Perezida
Barack Obama, Minisiteri w’Intebe w’u Bwongereza Gordon Brown ndetse na
Perezida Nicolas Sarkozy bagaragariye kuri televiziyo icyarimwe bari mu nama
ihuza ibihugu 20 bikize kurusha ibindi (G-20) bashinja igihugu cya Iran gukora
intwaro za kirimbuzi mu buryo bw’ibanga.
2010: Mahmoud
Abbas wari mu nama rusange y’Umuryango y’Abibumbye yasabye ko igihugu cya
Israel cyahagarika kubaka imidugudu mu gace ka West Bank.
Bamwe mu bavutse uyu
munsi:
1978: Roudolphe
Douala, umukinnyi w’Umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cya Cameroun.
1980: T.I
umuhanzi ukomeye mu njyana ya rap ariko amazina ye nyakuri ni Clifford Joseph
Harris, Jr gusa azwi cyane ku izina rya T.I yangwa se T.I.P.
Clifford Joseph Harris,
Jr nina we washinze inzu itunganya iby’umuziki yitwa Grand Hustle Records.
Bamwe mu bitabye Imana
uyu munsi:
1998: Billy
Carter, umuvandimwe wa Jimmy Carter.
2003: Franco
Modigliani umutaliyani w’umuhanga mu bijyanye n’ubukungu, yabiherewe n’igihembo
cyitiriwe Nobel.
2009: Pierre
Falardeau, umwanditsi w’Umunye-Canada.
Uyu munsi mu mateka y’u
Rwanda:
Tariki 25 Nzeri 1961, Mu
Rwanda habaye amatora ya kamarampaka yari agamije kureba niba u Rwanda
rwakomeza kuyoborwa n’ubutagetsi bwa cyami. Ayo matora yarahagarikiwe
n’Umuryango w’Abibumbye.
Muri ayo matora ishyaka
Parmehutu ryari riyobowe na Grégoire Kayibanda ryegukanye insinzi y’amajwi 95%,
rikaba ryari rishyigikiye ko ubwami buvaho.
TANGA IGITECYEREZO