Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Tariki 24 Nzeri ni umunsi
wa 268 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 97 ngo uyu mwaka urangire.
Uyu munsi Kiliziya Gatolika irizihiza Mutagatifu Andoche, Wulgis.
Bimwe mu byaranze uyu
munsi mu mateka:
1906: Perezida wa Leta
Zunze Ubumwe za Amerika Theodore Roosevelt yafunguye ku mugaragaro
ikirangamateka cya mbere cyiswe Devils Tower kiri muri Wyoming.
1946: Muri Hong Kong
hafunguwe ikibuga cy’indege cya Cathay Pacific Airways.
1948: Hashinzwe uruganda
rukora ibinyabiziga rwa Honda mu Buyapani rwitwa Honda Motor Company, guhera mu
1959 uru ruganda rwagaragaye ku rutonde rw’inganda zikora ibinyabiziga byinshi
ku isi.
1957: Hafunguwe ku
mugaragaro ikibuga cy’umupira w’amaguru kinini cya Camp Nou muri Espagne mu
gace ka Barcelona. Iki kibuga ni cyo kinini mu bibuga byose byo ku mugabane w’u
Burayi, kikaba gikinirwaho n’ikipe y’umupira w’amaguru ya FC Barcelona.
1968: Eswatini yahoze ari
Swaziland yinjiye mu muryango w’Abibumbye.
1973: Guinea-Bissau
yabonye ubwigenge bwayo yigobotora ingoyi y’ubukoloni bwa Portugal.
1996: Perezida Bill
Clinton yashyize umukono ku masezerano yo guhagarika igerageza ry’ikoreshwa
ry’ibisasu bya kirimbuzi aya masezerano yiswe Comprehensive Nuclear-Test-Ban
Treaty (CTBT) yashyiriwe umukono mu Muryango w’Abibumbye.
Bamwe mu bavutse uyu munsi:
1975: Mike Gallay
umukinnyi w’amafilimi asekeje ukomoka muri Canada akaba n’umwe mu bategura
ibijyanye n’amafilimi.
1979: Fábio Aurélio,
umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Brazil.
1993: Ben
Platt, umukinnyi wa filime w’Umunyamerika.
Bamwe mu bitabye Imana
uyu munsi:
1978: Hasso von
Manteuffel, Umudage wari umwe mu basirikare bakuru b’iki gihugu wari
n’Umunyapolitiki
1982: Sarah Churchill,
Umwongerezakazi wari umukinnyi w’amafilimi, uyu ni umukobwa wa Winston
Churchill wabaye Minisitiri w’Intebe w’igihugu cy’u Bwongereza.
TANGA IGITECYEREZO